Musanze: Abagenzacyaha n’abashinjacyaha barasabwa kunoza imikoranire mu gutegura amadosiye

Ubuyobozi bukuru bwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru burasaba abagenzacyaha n’abashinjacyaha bo muri iyo ntara kunoza imikoranire hagati yabo mu gutegura amadosiye, kugira ngo babashe gutanga ubutabera bwifuzwa ku baturage.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Dismas Rutaganira avuga ko iyo umugenzacyaha atangiye kugenza icyaha agomba kubwira umushinjacyaha icyo cyaha kugira ngo abe yamugira inama mu gutegura dosiye, ariko ngo usanga bikirimo ibibazo.

Mu ijambo ryamaze iminota 10 yagejeje ku bakuriye ubugenzacyaha mu turere, sitasiyo zose za Polisi ndetse n’abashinjacyaha 53 ubwo yafunguraga amahugurwa ku wa Gatatu tariki 29 Mata 2015, CSP Rutaganira yabasabye kuzaganira kuri iyo mikoranire kugira ngo inozwe.

CSP Rutaganira asaba abagenzacyaha n'abashinjacyaha gukorana mu gihe cyo gukora amadosiye.
CSP Rutaganira asaba abagenzacyaha n’abashinjacyaha gukorana mu gihe cyo gukora amadosiye.

Icyakora avuga ko iyo mikoranire myiza igomba kuranga umugenzacyaha n’umushinjacyaha mu kazi kabo ya buri munsi itazakoreshwa mu nzira mbi nko kwica dosiye cyangwa gushaka indonke na ruswa.

Agira ati “Uko gukorera hamwe ntibivuze kugira negative solidarity (ubufatanye mu kibi) ngo umugenzacyaha n’umushinjacyaha bahurire mu kugoreka cyangwa mu gufatanya kwica dosiye bimwe twahoze tuvuga bijyanye na corruption (ruswa) na discipline (imyitwarire)”.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri abera mu Ishuri Rikuru rya Polisi, abagenzacyaha n’abashinjacyaha barongererwa ubumenyi ku burenganzira bwa muntu, gukora iperereza, uburyo bwo kubaza abakekwaho ibyaha n’abarega ndetse no gutegura neza dosiye.

IP Innocent Gasasira, Umugenzacyaha mu Karere ka Burera avuga ko ubusanzwe bakoraga neza inshingano zabo, aya mahugurwa akaba azabafasha kurushaho kunoza ibyo bakoraga umunsi ku wundi.

Abashinjacyaha n'abagenzacyaha basabwe kwirinda ubufatanye mu bibi.
Abashinjacyaha n’abagenzacyaha basabwe kwirinda ubufatanye mu bibi.

Umushinjacyaha wo mu Karere ka Musanze witwa Kabeja Dan na we ashimangira ko ayo mahugurwa yari akenewe kuko bagomba kuganiriramo n’ibitagenda hagati y’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha.

Mu imvugo idaca ku ruhande, Kabeja ashimangira ko kuba abagenzacyaha bahabwa izindi nshingano n’ababakuriye ari imbogamizi ituma rimwe na rimwe bakora amadosiye mu buryo butanoze akagora abashinjacyaha imbere y’urukiko bikarangira batsinzwe.

Akomeza asaba ko bakora inshingano za kugenza ibyaha gusa nk’uko bimeze ku bugenzacyaha bukuru (CID).

Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’Igihugu n’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum).

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abashinjacyaha n’ abagenzacyaha n’ abantu bakomeye mu gikorwa cyo gutanga ubutabera rwose kandi iyo bakoze akazi kabo neza ibintu byose bigenda neza cyane

fabiola yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka