Ntibyemewe gufunga umuntu iminsi irenga 30 ataragezwa imbere y’ubutabera –Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye arihanangiriza abayobora amagereza n’aho bafungira handi ko bibujijwe ko umuntu ufunze by’agateganyo yarenza iminsi 30 ataragezwa imbere y’ubutabera cyangwa nta mucamanza ubizi.

Aganira n’abanyamakuru ku wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2015, Minisitiri Busingye yavuze ko ifunga ry’agateganyo rikabije no guhohotera uburenganzira bwa muntu bidakwiye kuba umurage w’Afurika kuko bitemewe mu mategeko agenga ibihugu.

Yagize ati “Ntabwo byemewe. Nta muntu ugomba kuguma muri gereza muri cya gihe cy’iminsi 30 hanyuma igahinduka umucamanza atari we wabihinduye. Bishobora kuba bihari (mu Rwanda) ariko ntabizi cyangwa ubuyobozi butabizi ariko ntago byemewe”.

Minisitiri Busingye avuga ko bitemewe gufunga umuntu igihe kirenze ukwezi kumwe ataragezwa imbere y'ubutabera.
Minisitiri Busingye avuga ko bitemewe gufunga umuntu igihe kirenze ukwezi kumwe ataragezwa imbere y’ubutabera.

Akomeza agira ati “Nyuma y’iminsi 30 akwiye kugezwa imbere y’ubutabera hagasobanurwa impamvu iperereza rye rigikomeza, bityo rero iyo birenze umucamanza afite inshingano zo kumufungura”.

Minisitiri Busingye yatangaje ibi ubwo yafunguraga inama mpuzamahanga ihuriweho na za komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa muntu ku mugabane w’Afurika yitabiriwe n’ibihugu 24, aho biganira ku kibazo cy’ifungwa kuri uyu mugabane kiri kuri 35%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda imibare y’abafunze birengeje igihe iri kuri 7%, ariko Minisitiri Busingye akaba atabyemeza cyangwa ngo abihakane. Gusa agasaba abantu bose n’inzego zibishinzwe gukurikirana icyo kibazo kugira ngo kirangire burundu.

Abitabiriye iyi nama baturutse muri za Komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa muntu mu bihugu 24 byo muri Afurika.
Abitabiriye iyi nama baturutse muri za Komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa muntu mu bihugu 24 byo muri Afurika.

Nirere Madelèine, Perezidante wa komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, yatangaje ko akazi kabo ari ugukora ubugenzuzi no gukurikirana niba ibyo basaba ibigo bifungirwamo bishyira mu bikorwa, bagakora raporo ihabwa Perezida wa Repubulika.

Ubusanzwe amategeko ateganya ko igifungo cy’agateganyo ku byaha byoroheje kitagomba kurenza iminsi 30 ishobora kongerwa kugeza ku mwaka mu gihe hagishakwa ibimenyetso.

Naho ku byaha by’ubugome cyangwa biremereye ho amategeko ateganya igifungo cy’agateganyo cy’amezi atandatu gishobora kongerwa kugeza ku myaka itanu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iki kibazo cyuwitwa Valens wa kirehe giteye gute? kuko maze kukibona ahantu hatandukanye,ababishinzwe bagikurikirane kuko buriya ntanduru ivugira ubusa kumusozi,
kandi ahari abantu ntihapfa abandi.

Eugenie yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Sir,mubutabera mushinzwe murusheho kubahafi y’abo muyobora munabagira inama,kuko natwe hari ibyo tubona bikatuyobera rwose,ibyo ninkibyababaye murubanza rwa VALENS wahano ikirehe aho urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwamukatiye burundu kandi murukiko aho twari turi ntabimenyetso byabonetso bifatika byatanzwe. abaturage benshi byaducanze kabiza.

claude yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize

ibyo busingye asaba byubahiirizwe nubwo nanjye nkeka ko byubahirizwa ariko hashyirwemo ingufu

ndagije yanditse ku itariki ya: 19-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka