Guhera 2016, mu mashuri yisumbuye baratangira kwigishwa imyuga

Integanyanyigisho z’amashuri yisumbuye ziri kuvugururwa ku buryo guhera muri Mutarama 2016, abana bazajya barangiza barize n’umwuga wabafasha mu mibereho.

Mu biganiro byahuje kuri uyu wa 15/9/2015, ikigo cy’igihugu giteza imbere ubumenyingiro, WDA n’ayobozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo hamwe n’abashinzwe uburezi muri utu turere, hagaragajwe ko buri mwana akwiye kumenya umwuga yajya abyaza umusaruro n’igihe yaba atagize amahirwe yo gukomeza muri kaminuza.

Irené Nsengiyumva, umuyobozi mukuru wungirije wa WDA ushinzwe imyuga
Irené Nsengiyumva, umuyobozi mukuru wungirije wa WDA ushinzwe imyuga

Irené Nsengiyumva, umuyobozi mukuru wungirije wa WDA ushinzwe imyuga, ari na we wari waje kuganira n’aba bayobozi, yagize ati “Birashoboka ko mu masomo abanyeshuri biga hakwiyongeraho isomo ry’ubumenyingiro. Urugero ni uko ushobora kuzasanga hari nk’abanyeshuri biga imibare n’ubugenge n’amashanyarazi.”

Ibi ngo byatekerejweho mu rwego rwo gufasha abarangije amashuri yabo kuba bagira n’ikindi bakora cyabagirira akamaro.

Nsengiyumva ati “umwana burya ntagomba kwiga ubumenyi rusange gusa. Hari n’ubushobozi agomba kugenda agira bujyanye n’imibereho ya buri munsi.”

Abayobozi b'uturere two mu Ntara y'Amajyepfo hamwe n'abashinzwe uburezi mu turere, mu nama na WDA
Abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo hamwe n’abashinzwe uburezi mu turere, mu nama na WDA

Abayobozi b’uturere na bo bashimye iyi gahunda, bemeza ko bizafasha urubyiruko rw’u Rwanda gushishikarira kwihangira imirimo bifashishije ubumenyingiro bazaba babonye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, agira ati “Kuki tutareba uburyo umwana wese urangije segonderi isanzwe, mu byiciro byayo byose, agira umwuga arangiza azi? Kandi nkeka ko bishoboka: twakwicara tukareba ngo umwana urangije imibare, nta kindi yarangiza azi cyiyongera ku mibare arangije? Nkeka ko byashoboka.”

Murenzi Abdallah, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza we yanifuje ko uretse no mu ishuri, mu ngo abana bagomba gutozwa imirimo. Ati “Umwana umutoza umurimo akiri mutoya.”

Atanga urugero rw’ababyeyi babikora mu ngo zabo, Meya Murenzi ati “Hari umuntu wigeze kutubwira ati mfite abana batangiye kugimbuka, nabatoje ko bagomba kubyuka imodoka yanjye bakayoza cya 1000 nagombaga guha uyoza nkakibaha. Wa mwana ugusaba amafaranga yo kwitwaza agiye ku ishuri yagira akarimo akora, ariko urimo uranamutoza umurimo.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Narakubiswe kandi nize kukigo cya E. T. Karuganda nahize cons none ndagirango mudufashe kubona akazi cyagwase ubundi bufasha murakoze uwiteka abane namwe.

Manizabayo Bernard yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Ahubwo za ngando zitwa Ngo zirakorwa mu gihe wamwana arangije s6 leta nimushyire muri za VTC mugihe ategereje kujya muri kaminuza kuko aya mezi icumi adupfira ubusa.

Willy yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Ni ukuri iyi gahunda no nziza kandi Abayobozi bacu batekereza neza pe,ahubwo iyi gahunda bazayishyire mubikorwa,kuko muri iki gihe ubum

enyi ngiro burakenewe cyane.

Emile yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

imyuga ni myiza cyane ahubwo iyi gahunda yihutishwe maze abana bajye barangiza bakora ubushabitsi batiriwe babunza amabaruwa asaba akazi

agnes yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Mbega imbere hezaaaaaa....................

macumu yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Ubuse bizatangira gushyirwa mubikorwa vuba? nibajye bavuga ariko bashyire no mubikorwa, muri iki gihe igihugu kigenda gitera imbere muri domaine zose abantu bose bagiye barangiza bafite umwuga byafasha cyane, buri wese yaba afite ikizere cy’ejo hazaza

CYUNGO yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Nibyiza ubumenyi ngiro,……….kurangiza umuntu afite umwuga bizaca ubu chaumeur

kaliza yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

nibyiza, nkabigimibare baba bazi electricity in theory but practice ari down, bazatekereze neza no kubazabibigisha

dikof yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

ariko ibyamineduc we,program nshya yarangijwe gushyirwa kumugaragaro kd ibyo ntibirimo,bazabishyiraho se ryari?

bruce yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Ubwo ni igisa na reforme ya Mutemberezi na NSEKALIJE; nibyiza, gusa nahera muri tronc commun.

G yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

icyo gitekerezo ndagishyigikiye byagabanya abirirwa bicaye mugihe imirimo itarabone

Muyinga yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Nibyo;ariko sekoko igihe tugezemo nicyo kujenjeka?ukabona umuntu ngo ndangije s6 wamubaza uti mbese bikumariye iki? agapfura inzanwa.ariko aramutse arangije azi nutundi duke ashobora gukora akaba yajya ahembwa, akiyishyurira kaminuza.

GISINGERI yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka