Nyamagabe: Abakuze biga gusoma no kwandika baracyari bake

Itorero rya ADPER n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe biratangaza ko ubwitabire bw’abakuze mu kwiga gusoma no kwandika bukiri hasi.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma, kwandika no kubara, kuri uyu wa 8 Nzeli 2015, mu karere ka Nyamagabe, itorero ry’abapantikoti mu Rwanda ADPER ryateguye iki gikorwa ryagaragaje ko ubwitabire buke buterwa n’amateka cyangwa se ubuzima bamwe banyuzemo.

Mu karere ka Nyamagabe, itorero rya ADPER rimaze kwigisha abakuze gusomano kwandika bangana na 11,623. ADEPER y’akarere ka Nyamagabe ikaba ari yo yabaye iya mbere, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, mu guhugura umubare munini w’abantu bakuze biga gusoma, kubara no kwandika.

Abize gusoma, kwandika no kubara bahabwa impamyabumenyi
Abize gusoma, kwandika no kubara bahabwa impamyabumenyi

Kuva mu mwaka w’1998, itorero ry’abapantikoti mu Rwanda rimaze kwigisha abanyarwanda bagera hafi kuri miriyoni imwe.

Gusa ubwitabire ngo buracyari bucye bitewe n’amateka yabujije bamwe amahirwe yo kwiga kubera ubwoko cyangwa se igitsina bigatuma bagira ipfunwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko hagiye gukorwa ubukangurambaga abantu bagashishikarizwa kwitabira kwiga kuko bizatuma batera imbere.

Yagize ati “Hari inzitizi z’abihagararaho bagahisha ko batazi gusoma no kwandika, ariko turakomeza gutinyura abantu, ubwo rero ni uruhare rw’inzego z’ibanze n’abandi dufatanya mu burezi kugira ngo twegere abantu aho bari tubigishe cyane ko bigendana n’iterambere.”

Doroteya Mukarugambwa, umwe mu babashije kwiga bakuze bahawe impamyabumenyi, avuga ko kwiga akuze byatumye yiteza imbere.

Yagize ati “Nkiri umwana data ntiyigeze anyemerera kujya kwiga. Byatumye niga nkuze ndetse nkajya kwiga mbihisha umugabo wanjye kuko atari anshyigikiye, nuko menya gusoma no kwandika, mbasha kujya mu mashyirahamwe, ubu ni njyewe perezidante, ninjye batuma mu mahugurwa.”

N’ubwo hari ikibazo cy’abaturage batitabira kwiga gusoma, kwandi ka no kubara, leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa ba yo yashyizeho ingamba zo kuvana abantu mu bujiji kuko ngo byihutisha iterambere. Leta ifite intego y’uko buri Munyarwanda wese agomba kumenya gusoma, kubara no kwandika.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

idini ry’abapenikote ADEPR barabishoboye nabonye basigaye bigisha ni iwawa. bakomerezaho

Uwamahoro M. Christine yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Nibyiza. Mutinyuke muve mumubare w’ injiji mujijuke. Nyamagabe dutere imbere

eric yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka