Abanyeshuri bari guhatanira gusoma neza icyongereza

Mu Mujyi wa Kigali hari kubera amarushanwa yo gusoma icyongereza (Spelling), ari guhuza abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri byo muri Kigali.

Aya marushanwa yo gosoma icyongereza yatangirijwe i Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru, agamije kwimakaza umuco wo kumva, gusoma no kwandika ururimi rw’icyongereza mu mashuri abanza n’ayisumbuye, nk’uko Richard Kawesi uhagarariye ishyirahamwe Brain Teasers Rwanda ryateguye iri rushanwa yabitangaje.

buri wese ahagarara imbere y'abamubaza agasubiza.
buri wese ahagarara imbere y’abamubaza agasubiza.

Yagize ati “Nyuma y’uko icyongereza kigizwe ururimi rwo kwigishamo hano mu Rwanda, twatekereje gukoresha aya marushanwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kugiranga dufatanye na Minisiteri y’uburezi gukundisha abana icyongereza, tunabafasha kumenya neza kugisoma ndetse no kucyandika.”

Mamwe mu banyeshuri bari bitabiriye amarushanwa bo mu bigo byo mu Karere ka Nyarugenge.
Mamwe mu banyeshuri bari bitabiriye amarushanwa bo mu bigo byo mu Karere ka Nyarugenge.

Yatangaje kandi ko aya marushanwa afasha abanyeshuri guteza imbere imivugire y’icyongereza, abafasha kongera inyunguramagambo ndetse n’ikibonezamvugo, akanabafasha kwigirira icyizere, kuko bahagarara imbere y’abarimu bababaza ibibazo bagasubiza.

Richard Kawesi yanatangaje ko iri rushanwa rizagera muri buri ntara, bagatoranyamo abanyeshuri batatu bazahurira ku rwego rw’igihugu bakarushanwa, bagakuramo batatu bazahiga abandi ku rwego rw’igihugu mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Abarimu bashinzwe kubaza abanyeshuri muri aya marushanwa
Abarimu bashinzwe kubaza abanyeshuri muri aya marushanwa

Yanatangaje kandi ko abo batatu bazahiga abandi ku rwego rw’igihugu, bateganya kuzabahuza n’abandi bazaturuka mu karere mu irushanwa ryitwa East Africa Spelling Championship, bagahiganwa mu rego rw’akarere.

Abana baza baherekejwe n'abarimu babo.
Abana baza baherekejwe n’abarimu babo.

Yavuze ko byose bigamije kwimakaza umuco wo gukunda gusoma, kwandika ndetse no gukoresha icyongereza kimaze kuba ururimi rukoreshwa cyane ku isi.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka