Kutagira amashuri y’imyuga bituma urubyiruko rushomera

Nyamagabe: Urubyiruko rwo mu byaro rubabazwa no kutagira amashuri y’imyuga, bigatuma benshi bashomera ntibabashe gutera imbere cyangwa kuba bakwihangira imirimo.

Urubyiruko rwo mu murenge wa Mushubi, rwifuza ko abashoramari n’ibikorwa bya Leta bitanga akazi byakwibanda mu byaro kuko hari amaboko yo gukora, cyangwa hakubakwa amashuri y’imyuga yatuma rubasha kwihangira imirimo cyangwa kubona akazi mu buryo bworoshye.

Urubyiruko rwifuza amashuri y'imyuga yatuma ruboba akazi n'imirimo itanga akazi
Urubyiruko rwifuza amashuri y’imyuga yatuma ruboba akazi n’imirimo itanga akazi

Claude Uwimana utuye mu murenge wa Mushubi Akarere ka Nyamagabe, yatangaje ko impamvu urubyiruko rwo mu cyaro rwirirwa rwicaye ku mihanda ari uko nta mirimo ihari bigatuma rubaho nta kazi.

Yagize ati “Inaha nta kigo cy’imyuga gihari, nta mirimo ihaboneka, nta bigo byikorera nta ba rwiyemezamirimo, mbese kubaho biragoye. Urareba iyi misozi guhinga ukeza ni ikibazo niyo mpamvu usanga urubyiruko rw’aha ntacyo rukora n’abitwa ngo twarangije ayisumbuye nta kazi.”

Clotilde Uwitonze nawe yatangaje ko uretse no kuba hari abagira amahirwe yo kuba bazi imyuga runaka, babura igishoro bitewe n’ubushobozi buke.

Yagize ati “Urebye tubura n’igishoro n’ubwo nize kudoda nkanjye nari natangiye kudoda ariko kubera kubura amafaranga y’igishoro bituma nshika intege, nk’ubu mbonye imashini nadoda kuko ndabizi cyane.”

Muri gahunda yo gukwirakwiza ibigo by’imyuga no guhanga imirimo itanga akazi, nk’uko umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Emile Byiringiro, yabitangaje ngo hafashwe ingamba zo kugabanya ubushomeri mu cyaro.

Yagize ati “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu kugira ngo rero tubafashe nukubafasha guhanga imirimo, mu mihigo dufite muri uyu mwaka harimo umuhigo wo gufasha urubyiruko guhabwa akazi, tuzababumbira mu makoperative kuko nibyo bifasha, turi kongera n’amashuri y’imyuga.”

Kugeza ubu mu karere ka Nyamagabe hari ibigo byigisha imyuga bigera ku 8 mu mirenge ya Musange, Cyanika, Gasaka, Kamegeri, Musebeya na Uwinkingi.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka