Bugesera: Ishuri rya gisirikare rya Gako ryatangije kaminuza

Ishuri rya gisirikare rya Gako riherereye mu karere ka Bugesera ryatangije ishami rya Kaminuza rizajya ryigisha amasomo imbonezamubano n’ibya gisirikare.

Ku ikubitiro abanyeshuri 50 nibo batangiranye n’icyiciro cya mbere kizamara imyaka ine bagahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, nk’uko Umuvugizi w’Ingabo Brig Gen Nzabamwita Joseph, yabitangaje rifungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nzeri 2015.

Ifoto y'urwibutso nyuma yo gufungura iri shuri.
Ifoto y’urwibutso nyuma yo gufungura iri shuri.

Yagize ati “Bazarangiza ari aba ofisiye bafite ubushobozi n’imbaranga bikenewe mu ngabo z’igihugu cyacu.”

Yavuze ko iri shuri rije kongerera imbaraga igisirikare cy’u Rwanda, ryakira abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, bafite ubumenyi mu by’ubwenge bafite n’imbaraga z’umubiri.

Abatangiye muri iri shuri ni abarangije amashuri yisumbuye.
Abatangiye muri iri shuri ni abarangije amashuri yisumbuye.

Yongeyeho ko bakira abanyeshuri bake bake bitewe n’uko inyubako nazo ari nke ariko ngo uko zizagenda ziyongera ni ko n’umubare w’abanyeshuri uzazamuka kuko bateganya kwakira n’abanyamahanga.

Minisitiri w’ingabo James Kabarebe, yavuze ko iri shuri rizaba icyitegererezo mu bihugu bya Afrika y’Iburasirazuba (EAC), rikazanakira abanyeshuri bo muri ibi bihugu bituranyi bizifuza ko baza kuryigamo.

Bafashe akanya ko gutemberezwa inyubako abanyeshuri bazifashisha mu masomo.
Bafashe akanya ko gutemberezwa inyubako abanyeshuri bazifashisha mu masomo.

Yagiriye inama abanyeshuri batangiye amasomo gukorana umurava no kugira imyitwarire myiza kugira ngo bazagere ku ntego biyemeje.

Umwaka utaha umubare w’abo rizakira uzikuba gatatu ugere ku 150, kandi iyo gahunda ikazakomeza no mu yindi myaka iri imbere, ku buryo mu 2019 rizaba ririmo abanyeshuri bageze kuri 600.

Minisitiri w'Ingabo Gen. Kabarebe niwe watangije ku mugaragaro iri shuri.
Minisitiri w’Ingabo Gen. Kabarebe niwe watangije ku mugaragaro iri shuri.

Ritangiranye n’ishami rimwe rukumbi ari ryo ry’imbonezamubano hakiyongeraho amasomo ajyanye n’ibya gisikare kuko bizahesha abazaryigamo kuba abasirikare b’umwuga bo mu rwego rwa ofisiye, bafite ipeti rya Sous Lieutenant.

Minisiteri y’Ingabo itangaza ko kuva mu mwaka utaha wa 2016, ririya shuri ngo rizatangiza amashami y’ubugenge, ubutabire n’ubwubatsi.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aka ni akandi gahigo twesheje. igihugu giteye imbere kigira n’ibindi bintu bikigize biteye imbere ariko igisirikare cyo kikaza imbere ya byose, aya mahirwe abayahawe bazayakoreshe neza maze bazavemo ingabo nziza igihugu cyacu gitezeho amaboko

Nyirihirwe yanditse ku itariki ya: 12-09-2015  →  Musubize

Nukuri abanyarwanda twishimira iterambere n’ubutwari ingabozacu zigaragaza.

Kimonyo yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka