Abanyeshuri batatu barimo uw’imyaka 13 batewe inda

Abanyeshuri 3 bo mu kigo cy’ishuri cya G.S St Paul cyo mu karere ka Rusizi baherutse gutwara inda zitifujwe

Muri abo banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Paul ruherereye mu murenge wa Bugarama harimo ufite imyaka 13 y’amavuko wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza mu gihe abandi 2 b’imyaka 17 na 21 biga mu mashuri yisumbuye kuri icyo kigo.

Abashuka abana b'abanyeshuri bakurikiranwe aho bava bakagera
Abashuka abana b’abanyeshuri bakurikiranwe aho bava bakagera

Mukarugira Georgine umuyobozi w’icyo kigo avuga ko bakurikiranye bagasanga abo banyeshuri batewe izo nda zitifujwe n’abantu bakuru babashutse ariko kugeza magingo aya bakaba baraburiwe irengero aho bikekwa ko baba bari mu mujyi wa Kigali aho bakiri gushakishwa.

Gusa ngo biteye impungenge aho kibazo cyo gutera abana b’abanyeshuri inda kiri kugenda gifata indi ntera dore ko atari ubwa mbere bigaragaye muri icyo kigo kuko mu mwaka wa 2014 hari abandi bagaragaweho n’icyo kibazo.

Yagize ati”Dufite impungenge nyinshi z’abantu bakuru kandi bafite abagore bakomeje gushuka abana b’abakobwa barimo n’abanyeshuri bakabatera inda, turifuza ko hakorwa ubukangurambaga abantu bakuru bakaganirizwa uburyo bacika ku ngeso nkizo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel avuga ko icyo kibazo kiri gukurikiranywa n’inzego z’umutekano zishakisha abateye abo bana izo nda kugira ngo babihanirwe n’amategeko.

Icyakora ubuyobozi bw’Akarere buri no gutekereza uko hakorwa n’ubukangurambaga bwo kurwanya inda zitufujwe ziri guterwa abana bato cyane cyane abanyeshuri kuko ari bo bazakorera u Rwanda rw’ejo.

Yagize ati”Tugiye guhaguruka turwanye ugutwita kw’abana b’abanyeshuri ku bufatanye bw’ababyeyi n’inzego zitandukanye”.

Bamwe mu banyeshuri bari kwiga mu bigo bigaragaramo ibyo bibazo bavuga ko bababajwe na bagenzi babo baretse ishuri kubera gutwara inda zitufujwe.

Dusabimana Ziada ni umwe muri abo banyeshuri avuga ko bashukwa n’abantu bakuru bitwaje impano zitandukanye kubera ubukene bagasanga baguye muri uwo mutego aha akaba ari ho bahera abasaba ubuyobozi kubafasha ku rwanya iyo mico mibi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MBEGA IBIBAZO BANA BABAKOBWA RE NIMWITONDERE IBISHUKO NTAGIHE UZABA URIKUNTEBE YISHURI NGOWUMVEKO UBAYEHONEZA KANDI NABO BABIKORA SUKO ARABACYENE TWIBASHUKA BIRAMBABAJE ARIKO ABABYEYI MUDUKURIKIRANIRE HAFINKATWE TWIGA BURIYA MWAZATURWANAHO NKIBIGO BYIKORERA MUKANJYA MUBISURA MURAKOZE ARIKO ABANA MUBAFATE KUKO BASHOBORA GUKURAMO IZONDA

UWIRAGIYE ABRAHAM yanditse ku itariki ya: 7-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka