Ambasaderi Mukangira Jacqueline, yafunguye ibiro by’uhagarariye u Rwanda muri Nepal, ndetse hasinywa n’amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu byombi.
Banki ya Kigali ku bufatanye na Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) ziyemeje gufasha abahinzi ndetse n’abandi bashora imari mu buhinzi binyuze muri gahunda nshya yashyizwemo miliyoni 100 z’amayero, igamije kubafasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku bukungu ndetse n’imibereho (…)
Equity Group Holdings Plc (EGH) yegukanye bidasubirwaho Cogebanque, nyuma yo kugura imigabane yayo 198.250 ingana na 99,1250%, bituma ikomeza urugendo rwayo rwo kwaguka mu Karere no kuba ikigo cy’imari gikomeye muri Afurika yo munsi y’ubutatyu bwa Sahara.
Banki ya Kigali (BK) mu ishami ryayo rishinzwe ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, yashyize igorora abohereza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu mahanga, aho boroherezwa kubona inguzanyo.
Abanyarwanda bakorera ibikorwa bitandukanye muri Repubulika ya Santarafurika, bahamagarira bagenzi babo bashaka gushora imari muri icyo gihugu kujyayo kuko hari amahirwe menshi y’ishoramari, ariko bakabanza kwitwararika bagashaka amakuru y’ibyo bifuza gushoramo imari mbere yo gutangira ibikorwa byabo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) kiratangaza ko nyuma yo gusohoka kw’itegeko rishya rigenga amakoperative, hari kuganirwa uko azashyirwa mu byiciro hakurikijwe imikorere n’imiterere yayo.
CIMERWA, uruganda rwa sima rumaze igihe kirekire rukorera mu Rwanda, igice kinini cyarwo cyeguriwe undi mushoramari ufite ibikorwa binini ku rwego rw’Akarere. Kompanyi yitwa National Cement Holdings Limited, ni yo yaguze urwo ruganda ku rugero rwa 99.94% nyuma yo kubyumvikanaho n’abari basanzwe bafite imigabane muri CIMERWA.
Abahinzi b’ingano bo mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru bavuga ko bakomeje gutegereza ko uruganda rutunganya ingano rwubatswe ahitwa mu Gasarenda (agasantere gaherereye mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe) rwongera gufungura imiryango.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, Dr. Vincent Biruta, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Brazil, rugamije gutsura umubano mu bucuruzi n’ishoramari.
Abayobozi b’inama y’Ubutegetsi y’Ikigega cyo Gutera Inkunga Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA Adjustment Fund) yemeje igihe icyo kigega kigomba gutangira imirimo yacyo.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Barry Segal washinze umuryango Segal Family Foundation ukora ibikorwa by’ubugiraneza.
Ku wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, Banki ya Kigali (BK) yafunguye ishami rya kabiri rya Private Banking, ikazajya iha serivisi abakiriya nk’uko Banki ya Kigali isanzwe ibikora.
Abibumbiye muri Nyanza Investment Group Ltd (NIG) bashyizeho uruganda rukora imyenda y’ubwoko butandukanye rukorera i Nyanza, rukaba rumaze guha akazi abiganjemo urubyiruko 70.
Ibigo bigize BK Group byishimira imikorere myiza yabyo, hamwe n’abakiriya bagize uruhare mu kuzamuka kw’inyungu mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023, yageze ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 36 na miliyoni 900Frw.
Umwongereza Adam Bradford umaze umwaka akorera mu Rwanda, ubu arashima uko iki Gihugu cyamwakiriye, akaba yarafashe umwanzuro wo kwagura ibikorwa akorera mu Rwanda.
Minisiteri y’Ishoramari rya Leta, yaherukaga gushyirwaho ku wa 30 Nyakanga 2022, yakuweho, inshingano zayo zimurirwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Abaturiye ikiyaga cya Burera, bavuga ko bamaze imyaka isaga 23 bizezwa ko ku nkengero zacyo hazubakwa ibikorwa remezo nk’amahoteri n’ibindi bikururura ba mukerarugendo; ariko kugeza ubu bategereje ko iyo mishinga ishyirwa mu bikorwa amaso ahera mu kirere.
Iyahoze yitwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (ubu ni BPR Bank Rwanda) irahamagarira abantu bose bigeze kuyibitsamo amafaranga mbere ya tariki 31 Nyakanga 2007, kujya kuzuza amakuru basabwa kugira ngo bagire uburenganzira ku migabane yabo muri iyo banki.
Mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari (Inclusive FinTech Forum) yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali mu Rwanda, hamuritswe uburyo bwa Chipper Cash bwo kohererezanya amafaranga.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, Banki ya Kigali (BK) yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Imari (International Finance Corporation - IFC), agamije gufasha abacuruzi.
Ku bufatanye basanzwe bafitanye na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda yo kwegera abakozi mu bigo bitandukanye, mu rwego rwo kuborohereza kugira inzu zabo, binyuze muri Gira Iwawe.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka uruganda rukora imiti n’inkingo rwa BioNTech, ruzaba rwatangiye gukora kuko abashoramari babonetse. Ni uruganda rwitezweho kuba ikigega Nyafurika mu bijyanye n’imiti n’inkingo, ruherutse kwemezwa kugira ikicaro i Kigali binyuze mu masezerano yasinywe hagati ya (…)
Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA), kivuga ko uruganda rw’i Nyabihu rwoza, rutonora ndetse rugakata ifiriti mu birayi, rugitegereje abaruhaye imashini kugira ngo babanze baze mu Rwanda kwerekana uko ikora.
Bamwe mu baturage bangirijwe n’ibiza tariki ya 3 Gicurasi 2023 batangaza ko bahangayikishijwe n’uko bazishyura inguzanyo bari barafashe muri banki nyuma y’uko ingwate bari baratanze zangijwe n’ibiza.
Itsinda ry’ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK TechHouse, BK Insurance na BK Capital ryatangarije abanyamigabane n’abakiriya muri rusange ko rikomeje kubungukira, nyuma yo kubona inyungu irenga miliyari 17 na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2023.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) isaba inganda zitunganya ibikomoka ku mpu zikeneye aho gukorera, kwihangana bitarenze umwaka utaha(2024) hakabanza kuboneka ikaniro (tanerie) ry’impu mbisi ritangiza ibidukikije.
Nyuma y’uko muri 2017 ikigo cyo mu Bwongereza, Unilever, cyiyemeje guhinga icyayi no kubaka uruganda rugitunganya mu Karere ka Nyaruguru, icyayi cyatewe ku ikubitiro cyamaze gukura none n’uruganda ruzagitunganya rugeze kure rwubakwa.
BK Group Plc yashyize Bwana Jean Philippe Prosper ku mwanya wa Perezida w’Inama y’Ubutegetsi. Gushyirwa kuri uwo mwanya bibaye nyuma y’umwanzuro w’Inama Rusange Ngarukamwaka y’Abanyamigabane bari mu Nama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc yabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 hakaba hasigaye ko byemezwa hakurikijwe amabwiriza (…)
Mu rwego rwo guteza imbere abikorera, Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), ibinyujije mu rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), batangije gahunda yo gufasha abikorera bo mu Rwanda, kubona inguzanyo ziboroheye, ugereranyije n’izitangwa na Banki zisanzwe mu gihugu.
BK TecHouse Ltd yishimiye ibyemezo bibiri mpuzamahanga by’ubuziranenge mu kurinda amakuru y’abakiriya, kuri serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga zitangwa n’icyo kigo.