U Rwanda rurateganya kwinjiza Miliyari y’Amadolari ava mu byoherezwa mu mahanga

U Rwanda rwizeye kuzagera ku ntego yo kwinjiza Miliyari y’Amadolari ya Amerika (Miliyari 1200 z’Amafaranga y’u Rwanda) avuye mu musaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga mu 2023-2024, hagendewe ku buryo kwinjiza amadovize byagiye bizamuka mu myaka iheruka nk’uko byasobanuwe na Bizimana Claude, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB).

Imibare yatanzwe muri raporo yo muri Kamena 2023 ya NAEB, igaragaza ko amadovize yinjijwe n’ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi u Rwanda rwohereje mu mahanga, yazamutse akagera kuri Miliyoni 857 z’Amadolari (ni ukuvuga hafi Miliyari 1000 z’Amafaranga y’u Rwanda) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023 mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje wa 2021-2022 byari Miliyoni 640.9 z’Amadolari, bivuze ko habayeho ubwiyongere bwa 33.74 %.

Amadovize aturuka mu musaruro w’ubuhinzi bw’u Rwanda woherezwa mu mahanga, yariyongereye cyane kandi ku buryo bwihuse mu myaka ishize, kuko yavuye kuri Miliyoni 225 z’Amadolari mu 2013-2014, arazamuka agera kuri Miliyoni 516 z’Amadolari mu 2017-2018, ibyo bikaba bitanga icyizere cyo kuzagera kuri Miliyari imwe y’Amadolari ( $ 1 billion)mu 2024, bijyanye na gahunda ya NAEB ya 2019-2024.

Bizimana Claude yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko ku bijyanye n’umuhigo wa NAEB wo kwinjiza Miliyari y’Amadolari avuye mu byoherezwa mu mahanga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, bigira uruhare rukomeye mu gutuma Igihugu gishobora kugera ku ntego zacyo, kuko bizamura umusaruro mbumbe w’Igihugu(GDP).

Nubwo hashobora kubaho inzitizi zitari ziteganyijwe kandi zitashobora gukumirwa mbere, harimo no kumanuka kw’ibiciro ku masoko mpuzamahanga, ariko Bizimana avuga ko bizeye ko umuhigo bazawesa.

Yagize ati “Turacyafite icyizere ko tuzashobora kwinjiza Miliyari y’Amadolari avuye mu musaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, kuko hari byinshi birimo gukorwa, harimo gukomeza gushaka amasoko mashya,no gushaka abandi baguzi no gusinya amasezerano y’ubucuruzi atandukanye…, hari kandi n’amahirwe y’amasoko mashya ajyana n’ingendo nshya za RwandAir, ndetse n’inzira zo mu mazi zifasha mu gukomeza kohereza mu mahanga ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi bifite ubuziranenge bwuzuye.”

Bimwe mu bizafasha igihugu kugera kuri iyo ntego, nk’uko Bizimana yabisobanuye harimo gushaka amasoko mashya, gukomeza amasoko asanzwe ahari, kwitabira amamurikagurisha y’ubucuruzi, gusinya amasezerano, ndetse no gushaka ubufatanye bwo muri urwo rwego.

Hari kandi gushora mu bijyanye no guhugura abahinzi ku bijyanye n’uburyo bwiza bwo guhinga bijyana na za tekiniki nshya z’ikoranabuhanga n’ibindi byafasha mu kongera umusaruro woherezwa mu mahanga.

U Rwanda rwohereza mu mahanga umusaruro w’ubuhinzi uturuka ku bihingwa bitandukanye, harimo ikawa, icyayi, imboga n’imbuto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka