Uruganda rwa Africa Improved Foods rugiye kwagurira ibikorwa byarwo mu bindi bihugu

Uruganda Africa Improved Foods rwatangiriye mu Rwanda aho rukora ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri, rufite gahunda yo kwagurira ibikorwa byarwo no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika birimo Ethiopia, Nigeria na Zambia.

 Ramesh Moochikal, Umuyobozi Mukuru w'uruganda Africa Improved Foods
Ramesh Moochikal, Umuyobozi Mukuru w’uruganda Africa Improved Foods

Byatangajwe n’ubuyobozi bw’uru ruganda, mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 30 Mutarama 2024, aho abanyamakuru baneretswe umuyobozi mushya warwo, ndetse abagaragariza gahunda z’urwo ruganda by’umwihariko mu myaka itanu iri imbere.

Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, Ramesh Moochikal, avuga ko bishimira ibimaze kugerwaho, mu gihe cy’imyaka umunani bamaze batangiye gukorera mu Rwanda, aho ibiribwa nka Shisha Kibondo na Nootri batunganya mu binyampeke byagize uruhare mu kurwanya imirire mibi.

Ramesh Moochikal yagize ati “Uru ruganda rwa Africa Improved Foods twarutangiriye hano mu Rwanda, ariko twishimira ko rwagize uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi muri Afurika. Ibyo biragaragaza ko ibyo twateganyaga byagezweho, kandi tuzabikomeza, ndetse turashaka kubikuba inshuro nyinshi, tukabigeza no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika, tukagera ku ntego yo kurwanya imirire mibi ku mugabane wa Afurika.”

Ramesh Moochikal ugiye kuyobora uruganda rwa Africa Improved Foods (AIF) mu myaka itanu iri imbere, ashima uburyo u Rwanda rworohereza ishoramari, akavuga ko biri mu byafashije uru ruganda gutera imbere.

Yagize ati “Icyo nabonye, mu Rwanda ni ahantu heza ho gukorera kuri uyu mugabane, kandi hari abafata imyanzuro bumva icyo buri wese akeneye, borohereza abikorera kugera ku ntego zabo. Ubwo bufatanye butuma ibibazo byose bivuka bishakirwa ibisubizo, abafata ibyemezo bakabikemura.”

Ramesh Moochikal avuga ko mu myaka itanu iri imbere bateganya kuzamura amafaranga uruganda rwinjiza, ndetse bakagurira ibikorwa byabo mu bindi bihugu.

Ni byo yakomeje asobanura ati “Ndatekereza ko mu myaka itanu iri imbere tutazaba dufite uru ruganda rumwe dufite mu Rwanda gusa. Tuzakomereza muri Ethiopia, Nigeria na Zambia, ku buryo tuzaba dufite ibikorwa bifatika ku mugabane wa Afurika.”

Uru ruganda rutunganya ifu ikungahaye ku ntungamubiri ishobora kwifashishwa n'abagize umuryango bose
Uru ruganda rutunganya ifu ikungahaye ku ntungamubiri ishobora kwifashishwa n’abagize umuryango bose

Usibye ibiribwa rukora bikungahaye ku ntungamubiri bikarwanya imirire mibi, uru ruganda rwa Africa Improved Foods rwagize n’uruhare mu guhanga imirimo, aho kuri ubu abayobozi barwo bavuga ko rwahaye akazi abakozi 500 b’Abanyarwanda. Mu myaka itanu iri imbere, barateganya ko uyu mubare uzazamuka ukagera ku bakozi ibihumbi bibiri.

Uru ruganda kandi ruri mu bakiriya b’imena b’abahinzi b’ibigori na soya mu Rwanda aho rubagurira umusaruro, muri rusange rukaba rukorana n’abahinzi babarirwa mu bihumbi 90.

Abanyamakuru batemberejwe ibice bitandukanye by'uru ruganda, basobanurirwa imikorere yarwo
Abanyamakuru batemberejwe ibice bitandukanye by’uru ruganda, basobanurirwa imikorere yarwo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka