Minisitiri Ngabitsinze yagaragaje inzego u Rwanda rwifuzamo ishoramari

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagaragaje ko hari inzego nyinshi abashoramari bo mu Buhinde bashobora gufatanyamo n’u Rwanda, bishingiye ku mubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi wagiye urushaho kwaguka uko imyaka yagiye itambuka bikajyana n’ubufatanye bushingiye ku kwiyemeza kuzamura ubukungu.

Minisitiri Ngabitsinze yagaragaje inzego u Rwanda rwifuzamo ishoramari
Minisitiri Ngabitsinze yagaragaje inzego u Rwanda rwifuzamo ishoramari

Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, mu ihuriro ry’abashoramari bo mu Buhinde bari mu Rwanda mu kurebera hamwe aho bashobora gushoramo imari mu rwego rwo gushimangira umubano ushingiye ku ishoramari, ubucuruzi no kuzamura ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Abayobozi b’ibigo bikomeye mu rwego rw’ubucuruzi mu Buhinde, baturutse mu nzego zitandukanye, bagaragarijwe amakuru ku bijyanye n’ishoramari mu Rwanda ndetse n’uburyo ari Igihugu cyoroshya gukora ubucuruzi.

Si ibyo gusa kuko hanabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo hagati y’abashoramari bo mu Buhinde ndetse n’abo mu Rwanda.

U Rwanda rwagaragarije abo bashoramari imwe mu mishinga bashobora gushoramo imari, harimo nka Green City Kigali, Kigali Health City, Kigali Innovation City, Umushinga wo gucukura no gutunganya gaz ivuye mu Kiyaga cya Kivu, Itumanaho, Ubuhinzi binyuze mu mushinga wa Gabiro agribusiness n’indi myinshi.

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko umubano ukomeye hagati y’u Rwanda n’u Buhinde wagiye urushaho gukomera uko imyaka yagiye itambuka, binyuze mu bufatanye bushingiye ku bwubahane, indangagaciro ibihugu bisangiye, ndetse no kwiyemeza kuzamura ubukungu mu bucuruzi.

Ati "Mu gihe dukomeje kubakira kuri uru rufatiro, hari amahirwe menshi mu kurushaho gukorana, guhanga udushya, no kugera ku musaruro twifuza. Twiyemeje gushyiraho uburyo bworoshye mu bucuruzi bushingiye kuri politiki ihamye, abakozi bafite ubumenyi, ndetse no kwimakaza imirongo migari y’ubufatanye."

Minisitiri Ngabitsinze yagaragaje ko kuva mu 2018, ishoramari ryaturutse mu Buhinde ryakomeje kugenda ryiyongera cyane kuko ribarirwa mu gaciro ka Miliyoni zirenga 500 z’Amadolari, riturutse mu mishinga irenga 120 yanditswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Iyo mishinga irimo inganda, ubuvuzi, Inzu ziciriritse zo guturamo kandi byose bikomeje kugira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu.

Vinay Palaparthy, uhagarariye izo ntumwa zaturutse mu Buhinde, yavuze ko kubaka Igihugu bidakwiye kuguma mu nzozi gusa, kuko bigomba kujyana kubaka ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga kandi rigezweho uyu munsi.

Ati "Ni ngombwa ko twumva ko kubaka Igihugu n’iterambere ryacyo bidakwiye kuguma mu nzozi gusa, ahubwo bikwiye kujyana no kubaka ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho."

Yakomeje avuga ko iyo witegereje ibihugu byamaze gutera imbere ku isi, uyu munsi bitakivuga ku bijyaye n’inganda n’ubucuruzi, ahubwo ubu bishyize imbere ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge buhangano buzwi nka Artificial Intelligence.

Abashoramari b'Abahinde
Abashoramari b’Abahinde

Vinay Palaparthy, yagaragaje ko isano iri hagati y’u Rwanda n’u Buhinde ishobora kugira akamaro mu gushyiraho ubufatanye. Yagaragaje kandi ko u Rwanda hari intambwe rwateye mu kubaka ibikorwa bigamije kubakira abaturage ubushobozi mu iterambere, harimo uburezi, ndetse no kwifuza ko ruba igicumbi mu ikoranabuhanga muri Afurika.

Karanveer Singh, Umuyobozi Mukuru wa GYSK Energy Solutions we yatangaje ko nk’umushoramari yasanze urwego rw’ibikorwa remezo mu Rwanda rufite amahirwe akomeye yo gushorwamo imari. Ndetse ko nyuma yo kugaragariza guverinoma y’u Rwanda umushinga we wo kubaka uruganda agiye kwimukana n’umuryango we akava muri Canada akaza gutura mu Rwanda.

Yagize ati: “Nk’umuntu ku giti cye, nzimukana n’umuryango wanjye mvuye muri Kanada njya mu Rwanda gushinga uruganda rwanjye rukora nyuma yuko guverinoma yemeye icyifuzo cyanjye.

Uru ruganda rwe yifuza gushinga mu Rwanda rusanzwe rukora ibikoresho byo kubyaza amashanyarazi ubushyuhe buturuka mu ziko cyangwa mu mbabura, bigafasha ababikoresha gucana amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka