Christelle Kwizera washinze umushinga wo gukwirakwiza amazi mu gihugu ″Water Access Rwanda″, avuga ko Imbuto Foundation yamuremyemo icyizere agera ku bikorwa by’indashikirwa aho ubu akoresha abagera kuri 50 akaninjiza arenga miliyoni 280 ku mwaka.
Sosiyete SANLAM yo muri Afurika y’Epfo yaguze imigabane 100% y’ibigo bikomeye by’ubwishingizi bisanzwe bikorera mu Rwanda bya SORAS na SAHAM, ikizeza Abanyarwanda serivisi nziza.
Mu rwego rwo gufasha abantu kubasha gushora amafaranga yabo ku isoko ry’imari n’imigabane, Banki ya Kigali yashyize ku mugaragaro ishami ryayo rishya ryo gufasha abantu gushora imari yabo kugirango bibabyarire umusaruro, BK Capital.
Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, aravuga ko mu gihe cya vuba u Rwanda rutangira kwakira imurikabikorwa ry’indege ziguruka mu kirere, nk’uburyo bwo guteza imbere uru rwego, mu gihe kuri ubu bazerekana ariko zihagaze ahantu hamwe.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bintu bitandukanye birimo cyane cyane ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda hongerwa ishoramari.
Impuzamakoperative atwara abagenzi mu Rwanda RFTC kuwa gatatu tariki ya 13 Gashyantare 2019 yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwegurira amakoperative y’abatwara abantu imodoka zo mu bwoko bwa Coaster.
Ubusanzwe amabanki y’ubucuruzi mu Rwanda agura cyangwa agurizwa amafaranga na Banki Nkuru y’Igihugu(BNR), habanje gukurwaho inyungu ya 5.5% by’ayo yasabye.
Ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse BDF kiratangaza ko muri uyu mwaka wa 2019, kizakuba inshuro ebyiri imishinga cyateye inkunga muri 2018, kandi kikazibanda ku mishinga mitoya.
Mu nama ya 49 y’ihuriro ryiga ku bukungu bw’isi (Wef19) iri kubera i Davos mu Busuwisi, Perezida Kagame unayoboye umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yavuze ko kuri ubu benshi bamaze kubona ko hari inyungu nyinshi ku kuba Afurika yaba ikomeye kandi yunze ubumwe.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB ruvuga ko mu bibazo 209 abashoramari barugejejeho muri 2018, higanjemo icy’ibikorwa remezo bidahagije.
Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba atangaza ko inzoga ya Heineken yengerwa mu Rwanda igiye kuzana iterambere, gutanga akazi no kongera umubare w’ibikorerwa mu Rwanda.
Uruganda rwa Kinazi rukora ifu y’imyumbati ruremeza ko rugiye kubona amasoko atatu akomeye yo muri Amerika muri Leta za California, Colorado na Oregon mu rwego rwo kongera abakiriya banini.
Ubuyobozi bwa sosiyete itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali KBS, buvuga ko bugiye kuzana izindi bisi 20 ziyongera ku zisanzwe hagamijwe guca imirongo miremire y’abagenzi bazitegereza.
Ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe muri 2018 zateye umusaruro mbumbe w’u Rwanda(GDP) kuzamuka, nk’uko bitanganzwa na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI).
Abagenzi baturuka hirya no hino bajya mu bindi bice by’Igihugu bagejeje isa ine z’ijoro bacyicaye muri gare ya Nyabugogo, ariko bahawe icyizere cy’uko bari burare bageze iyo bajya.
Muri Werurwe umwaka utaha moto za mbere zikoresha amashanyarazi zizatangira gukoreshwa mu Rwanda, aho zitegerejweho gufasha igihugu guhangana n’ibyuka bihumanya ikirere.
Igihugu cya Autriche kigiye gushora imari ingana na miliyoni 66 z’amayero (Euros) muri Afurika, azajya mu bikorwa bigamije itarambere muri rusange ndetse no mu guteza imbere imishinga mito n’iciriritse.
Mu mwaka wa 2017/2018 mu Rwanda hahanzwe imirimo irenga ibihumbi 200, muri yo ibihumbi 166 ingana na 81% ni idashingiye ku buhinzi, naho 19% yo ishingiye ku buhinzi.
Havugimana Saidi uzwi nka "Haji" ni umucuruzi w’amata ukomeye mu Karere ka Nyanza, asobanura inkomoko y’ubucuruzi bwe, n’inzira yanyuzemo kugira ngo agere ku rwego ariho ubu.
Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yagaragarije Banki nkuru y’ u Rwanda ko itishimiye uko inyungu yakwa ku nguzanyo zitangwa n’amabanki ikomeza kuzamuka, aho kugabanuka, bikaba bibangamiye iterambere ry’Abanyarwanda.
Ambasaderi Henry Rao Hongwei uhagarariye Bushinwa mu Rwanda yiyemeje kuzamura umubare w’abashora imari mu bucuruzi bw’ikawa y’u Rwanda.
Minisitiri Sezibera avuga ko hari imishinga myinshi y’umuryango wa EAC yadindiye irimo uwa Gariyamoshi, uw’amashanyarazi n’iyindi bigatuma ibihugu biwugize bitihuta mu iterambere kubera ibyo bitumvikanaho.
Abenshi mu bakunzi b’iki kinyobwa gisembuye, bahamya ko iryoha ariko ngo igiciro cyayo si buri wese wakigondera. Ibi bigiye kuba amateka kuri bo kuko guhera mu Ukuboza uyu mwaka wa 2018, Heineken itangira kwengerwa mu Rwanda ndetse igiciro cyayo kikava ku mafaranga 1000 Rwf kikaba 800 Rwf nk’uko uruganda Bralirwa Plc rugiye (…)
U Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano ku by’ ingendo z’indege, ubutwererane n’ubuhahirane, kurengera ishoramari, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi ndetse na tekinike.
Nyagahene Eugene ni umugabo ufite imyaka 60 y’amavuko, akaba yubatse afite abana batatu b’abakobwa. Ni umwe mu baherwe bo muri iki gihugu, akaba ari we watangije Radiyo yigenga ya mbere mu Rwanda "Radio 10", yaje no kubyara TV10.
Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma yemeza ko kuba u Rwanda ari igihugu gishaka impinduka z’iterambere byamworoheye kuruhitamo nk’igihugu cyakorana na sosiyete ya Alibaba.
Ikompanyi y’indege y’u Rwanda, RwandAir izatangiza ingendo zayo mu gihugu cya Israel umwaka utaha nk’uko byatangajwe n’ambasaderi wa Israel mu Rwanda.
Guest House ya Nkombo yagombaga kuba iri gukora ntiyigeze ifungura imiryango, kubera impungenge abashoramari bafite ku miterere y’iki kirwa no kuzabona abayigana.
Imisozi igizwe n’amabuye mu Karere ka Kirehe igaragarira abahatuye nk’amwe mu mahirwe Leta ishobora gufatanya nabo kubyaza umusaruro.
Muri uku kwezi k’ Ukwakira, Banki Nkuru y’u Rwanda yahaye ikigo cya "RIHA Payment System Ltd " uruhushya rw’amezi atandatu rwo gutangira kugerageza uburyo bushya icyo kigo cyavumbuye bwitwa ‘AuraSoft Riha Mobile Wallet’ bwo gufasha abantu guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.