BK na BDF basinyanye amasezerano yo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kubona inguzanyo

Banki ya Kigali (BK) n’Ikigega cy’Ingwate (BDF/Business Development Fund), basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kubona inguzanyo, hakagira igice cyishingirwa.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi n'Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka bamaze gusinya ayo masezerano
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi n’Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka bamaze gusinya ayo masezerano

Ayo masezerano y’ubufatanye yasinywe ku itariki 27 Ukuboza 2023, hagati y’Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi n’Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, akaba yitezweho kuzafasha mu kwishingira inguzanyo ibarirwa muri Miliyari 30 z’Amafaranga y’u Rwanda, za Banki ziha ibigo bitoya n’ibiciriritse (SMEs).

Ni ukuvuga ko ibyo bigo bizajya bihabwa inguzanyo muri Banki ya Kigali, hanyuma BDF itange ingwate muri za Banki kugira ngo zishobore gukomeza gutanga inguzanyo ku bakiriya bazo, aho ikigega BDF kizajya cyishingira hagati ya 50% -75% by’inguzanyo zatanzwe na Banki.

Dr Karusisi yavuze ko mu myaka itatu ishize, aribwo BK yashyizeho ikigo gishinzwe gushyigikira ibyo bigo bito n’ibiciriritse (SMEs Center), gikorera mu nyubako ya CHIC, kugira ngo gifashe abakiriya bayo. Ubwo bufatanye rero butegerejweho kuzateza imbere iyo gahunda ya BK, yo kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse.

Dr. Diane Karusisi asobanura akamaro k'ayo masezerano
Dr. Diane Karusisi asobanura akamaro k’ayo masezerano

Yagize ati "Iyi ni intambwe ikomeye kuri twe, kubera ko igiye kongera ingufu zacu, by’umwihariko ku bigo bito n’ibiciriritse kuko iyo urebye muri gahunda yacu, dufite amasosiyete manini kandi turashaka no gukorana n’ibigo bito n’ibiciriritse. Turizera ko iyi ngwate izadufasha mu kubishyira mu bikorwa”.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko intego ikomeye ya BDF ari ugushyigikira iterambere rya za SMEs mu Rwanda, binyuze mu kuzifasha kubona inguzanyo za banki. Gukorana na Banki ya Kigali mu rwego rw’ayo masezerano y’ubufatanye yasinywe, ngo bizafasha BDF kugera kuri gahunda yayo y’imyaka itanu (five-year strategy).

Munyeshyaka yagize ati "Kuri twe nka BDF, uyu munsi ni urugendo rukomeye rwatangiye, kuko gukorana na BK no kugirana ubufatanye na yo byari mu ntego zacu, kandi turizera ko dufatanyije, tuzashobora kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse, kuko bifashe runini mu bukungu bwacu. Dufatanyije tuzazamura iterambere ry’ubukungu bwacu”.

Vincent Munyeshyaka
Vincent Munyeshyaka

Munyeshyaka yavuze ko batangiye gukorana na BK, ariko hakaba hari gahunda yo gukorana n’izindi Banki zikomeye mu Rwanda, mu rwego rwo kugira ngo zikorane na za SMEs aho gukorana n’abantu ku giti cyabo gusa.

Yunzemo ati "Ibi bivuze ko mu gihe kiri imbere, aho kugira ngo BDF itange ingwate ku nguzanyo zihabwa abantu ku giti cyabo, izajya itanga ingwate ku nguzanyo zihuriweho”.

BDF ivuga ko yihaye intego yo kwishingira ibigo bito n’ibiciriritse, itanga ingwate nibura ya Miliyari 10 z’Amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Impande zombi zisinya ayo masezerano
Impande zombi zisinya ayo masezerano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza nitwa Eric mbonigaba mfite imyaka 31 yamavuko najoje amashuri abanza nayisumbuye Na kamura nize ishami finance and banking muri secondary school na finance muri kaminuza.ndashaka kuba reiyemeza murimo mubworozi bwinko zacyijyambere nkabikora kinyamwuga murwego rwokwihangira imirimo.mfite inzitizi zikurikira ntangwate mfite ariko mfite aho nawukorera gutizwa ikibanza kinini kd harimo inyubako.nka nifuzako mwantera inkunka y’inguzanyo kunyunvu irihasi. Nkazayishyuta mugihe kirekire. Yamfasha kwiteza invere munibereho myiza,ubukungu,kurinjye ,kumuryango wanjye aho uva ukagera n’igihugu murirusange.

Mbonigaba Eric yanditse ku itariki ya: 22-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka