Barishimira iterambere bagezeho mu mwaka wa 2023

Ubuyobozi bw’uruganda CIMERWA Plc rukora sima mu Rwanda, buratangaza ko mu mwaka wa 2023 binjije Miliyari 103Frw, aya mafaranga akaba yariyongereyeho 11,9% by’ayo bari binjije mu mwaka ushize. Nyuma yo kwishyura imisoro, babaze inyungu basanga ingana na Miliyari 15.6 Frw, nk’uko raporo y’umwaka y’urwo ruganda yakozwe mu kwezi kwa Nzeri 2023 ibigaragaza.

Uruganda rwa CIMERWA ni rwo rwa mbere rwatangiye gukorera sima mu Rwanda
Uruganda rwa CIMERWA ni rwo rwa mbere rwatangiye gukorera sima mu Rwanda

Nubwo ari umwaka wagaragayemo ingorane mu bijyanye n’ubukungu muri rusange, uru ruganda ruvuga ko rwabashije kubona inyungu rubikesha isoko rinini rufite imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Umuyobozi ushinzwe Imari muri CIMERWA, John Bugunya, avuga ko mu bindi byatumye bunguka harimo kuba baragabanyije ibyo batangagaho amafaranga, ndetse bavugurura uburyo bageza ibyo bakora ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze.

Uruganda rwa CIMERWA rufite ubushobozi bwo gukora sima ingana na toni ibihumbi 600 mu mwaka. Uru ruganda rwizeye gukomeza gukorana n’imishinga minini y’ibikorwa remezo byubakwa hirya no hino mu Rwanda nk’ikibuga cy’indege cya Bugesera na Stade Amahoro.

Kuba kandi umusaruro mbumbe w’u Rwanda witezweho kuzamuka ku kigero cya 7% mu 2024, ibi ngo biraha iyi sosiyete icyizere cy’uko n’ibikorwa by’ubwubatsi bikenera sima bizarushaho kwiyongera.

Umuyobozi wa CIMERWA Plc, James Oduor, avuga ko bafite icyizere ko mu mwaka utaha wa 2024 bazarushaho kunoza ibyo bakora no kubona inyungu yisumbuyeho.

Barateganya no kwita ku mikorere irengera ibidukikije no kugabanya 20% by’imyuka ihumanya ikirere ituruka muri urwo ruganda, kuri toni imwe ya sima.

Uruganda rwa CIMERWA rwashinzwe mu 1984, rukaba uruganda rwa mbere rwatangiye gukorera sima mu Rwanda. Mu Gushyingo 2023, kompanyi witwa National Cement Holdings Limited ifite ibikorwa binini mu Karere, yaguze igice kinini cyarwo kingana na 99.94% nyuma yo kubyumvikanaho n’abari basanzwe bafite imigabane muri CIMERWA.

Izo mpinduka ni intambwe ikomeye yagezweho mu byerekeranye n’iterambere mu by’inganda by’umwihariko izikora sima, kuko rugiye kuba uruganda ruri mu nshingano za sosiyete isanzwe ifite ibikorwa byagutse kandi bikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka