Minisitiri Dr Musafiri yagaragaje inyungu y’ihuriro ry’ubukungu hagati y’u Rwanda na Qatar

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, witabiriye inama y’ihuriro ry’ubukungu rihuza u Rwanda na Qatar, yagaragaje ko iryo huriro n’ibindi bikorwa bitandukanye bifasha Igihugu kunguka abafatanyabikorwa bashya bahuje imitekerereze mu nzego zitandukanye.

Minisitiri Dr. Ildephonse Musafiri
Minisitiri Dr. Ildephonse Musafiri

Minisitiri Dr. Musafiri yabigarutseho ubwo yari yitabiriye ihuriro ry’ubukungu hagati y’u Rwanda na Qatar, ryahuriranye n’umunsi wahariwe u Rwanda (Rwanda National Day) mu imurikagurisha rya Doha 2023.

Abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta hagati y’ibihugu byombi bari bitabiriye icyo gikorwa barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, Dr. Abdullah bin Abdulaziz bin Turki Al Subaie, Minisitiri w’Ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri Qatar.

Hari kandi Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi (NAEB), Claude Bizimana, Igor Marara, Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, abayobozi bashinzwe Doha Expo ndetse n’abandi batandukanye.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, yagaragaje ko iri murikagurisha rya Doha 2023 ari urubuga rufasha u Rwanda guhura no gusabana n’abafatanyabikorwa bashya.

Yagize ati: "Imurikagurisha ryaduhaye urubuga rwo gusabana n’abafatanyabikorwa bashya, duhuje imitekerereze kuri gahunda yo kurengera ibidukikije. Twese dufatanyije, bizaduharurira inzira mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ndetse no gushishikarira guhanga udushya mu bukungu butangiza."

Ambasaderi Igor Marara, yashimye abitabiriye ndetse n’abategura imurikagurisha rya Doha 2023, ndetse yifashisha ijambo Umukuru w’Igihugu aherutse kugarukaho agira ati: "Niba ushaka kwihuta, genda wenyine. Ariko niba ushaka kugera kure jyana n’abandi."

Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar, Igor Marara
Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara

Ihuriro ry’ubukungu hagati y’u Rwanda na Qatar, ni urubuga rwo kuganira no guhanahana ubumenyi binyuze mu biganiro nyunguranabitekerezo byibanda ku bijyana n’ubuhinzi bugezweho, Ikoranabuhanga no guhanga udushya, ubukangurambaga mu kubungabunga mu buryo burambye, urusobe rw’ibinyabuzima mu kwimakaza ubukerarugendo n’ibindi.

Si ibyo gusa kuko iri huriro rigamije koroshya imikoranire hagati y’abikorera bo mu Rwanda n’abafatanyabikorwa baturutse muri Qatar ndetse no hanze yayo, mu guharura inzira z’ubufatanye n’ubucuruzi.

Nyuma y’iri huriro, abari baryitabiriye bafashe n’umwanya wo gutambagizwa aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa bitandukanye muri Doha 2023 Expo mu rwego rwo kubagaragariza amahirwe y’ubufatanye u Rwanda rubafitiye.

Abitabiriye ihuriro ry’ubucuruzi n’umunsi wahariwe u Rwanda (Rwanda National Day) baganujwe no ku muco n’imbyino Nyarwanda nyuma yo gususurutswa n’itorero ry’Igihugu, Urukerereza.

Basusurukijwe n'itorero ry'Igihugu, Urukerereza
Basusurukijwe n’itorero ry’Igihugu, Urukerereza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka