My District Today
Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.
Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.
Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.
Ibitekerezo ( 1377 )
Ohereza igitekerezo
|
kumenyaamakuruyiriwemukarerenkomokamo
Muraho kt ngewe harikintu ndikwibaza mukatere kanyagatare mumurenge wa gatunda mukagari ka nyangara tumaze ukwezi nigice ntamuyobozi wakagari dufite akabayaraburiwe irengero kubera ibyaha akurikiranyweho byo kurya amafranga ya leta nonese ubwuburenganzira bwacu nkabaturage burubahirizwa? ese habuzundi baduha? mutubarize kandi turabakunda.
dushyikiye ingobo zacu zabohoye u Rwanda
Ndabaza ubuyobozi Munyiginya ibura iki? ngo ibone umuriro wamashanyarazi turinyuma mumajyambere pe
ABOBAYOBOZI BARYA AMAFARANGA YABATURAGE NTIBAHANWE BYINTANGA RUGERO TUKABA DUTUYE IBUSORO
Kigali to day ndabakunda.murakoze
ibyo ntago aribyo.
Niba koko inganda za kawa zarafashe amazi y’ abaturage byaba bibabaje! nonese umuturage azagera ate muruganda kugirango a bone amazi?
Niba koko inganda za kawa zarafashe amazi y’ abaturage byaba bibabaje! nonese umuturage azagera ate muruganda kugirango a bone amazi?
Mukomerezaho
BURERA abakekwaho kurya inka z’abakene bari mu maboko ya Police, bafashwe nyuma y’igihe kitari gito abaturage dutabaza. Ku byifuzo by’abaturage buri wese wabigizemo uruhare cg warangaye yakagombywe kubibazwa, aha ndavuga nyobozi icyuye igihe naba Exéctifs k’Umurenge. Njyanama y’Akarere ka BURERA yabonye Nyobozi igiye gucura igihe yimurira ba Gitifu mu yindi mirenge, twe twabifashe nko kubahunza amakosa bari barakoze mu mirenge bayoboraga kuko wasangaga hari abari bamaze imyaka 8 m’umurenge batimuka mbese umurenge warabaye nk’akarima kabo. Bityo muri gahunda yo kurwanya IHEZANDONKE aho bagiye bakagombye kubibazwa kuko nibwo butabera. Urugero m’Umurenge wa GAHUNGA hafashwe Umuvuzi w’amatungo nyamara amakosa yabaye n’inka zabuze Gitifu nk’Umuyobozi w’Umurenge unatanga raporo akayisinya yibereye mu wundi murenge utarimo ibibazo naho Veternaire arimo kwisobanura. Imyaka umunani uyobora ahantu kandi udatorwa ni myinshi, bibaye byiza Leta yagena mandat nabo tukajya tubatora kuko ahenshi abaturage TWARABERAGIJWE.
Ababuze ababon,ibihangane