My District Today
Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.
Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.
Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.
Kigali Today.
Ibitekerezo ( 1427 )
Ohereza igitekerezo
|
|
BURERA! Nk’ikimodoka kinini giparitse mu ikirosi ribi ahamanuka nka Buranga, nta terambere ryubakira ku kinyoma "Gutekinika". Abayobozi bamwe ariko benshi bicunganira no kubona ibyo biba ubundi bagategereza ukwezi ngo bahembwe, bigize abahanga bo guheza abandi m’urujijo n’igihirahiro; Gusiragiza bashira ku cyizere "ku Stress" umuturage.
Iyo witegereje neza ubona ibintu bitatu: "Ubuswa; Ubwirasi n’Ubugome". Bimwe mu bibazo:
1. AKARENGANE: Abaturage bibanira n’ibibazo nko "Gutotezwa (Ménaces); Gukora ntibishurwe; Gusenyerwa nta ngurane no gukubitwa;
2. IBIKORWA_REMEZO: Ibyubatswe byasaziye imburagihe, nk’isoko rya GAHUNGA n’irya NYAGAHINGA ndetse n’umuhanda w’itaka wubakwa Kidaho _ Gahunga, bigaragara ko nta myaka ibiri uzamara bitewe n’itaka ribi bashiramo;
3. IMIBEREHO MIBI: a. Inzara bitewe no kwokesha imyaka; b. Indwara ziterwa n’umwanda "Amavunja; Inda; Uruheri na Fievre typhoide.
Umuyobozi agomba kurangwa no Gukunda Igihugu, akagira impuhwe n’mbabazi agaha umuturage uburenganzira n’amahirwe "Opportunity".
KAMONYI BIMEZE GUTE KUBASHAKA GUSABA AKAZI KO KWIGISHA?
RUHANGO IBIZAMI BIZAKORWA RYARI KUBASABAKAZI KO KWIGISHA?
ESE I MUHANGA IMYANYA YOGUSABA AKAZI KO KWIGISHA BIMEZE GUTE?
IBIZAMI BIZAKORWA RYARI? ESE HAKENEWE ABARIMU BANGA IKI?
twasabagako mwajya muduha amakuru meshya buri munsi nkuko ariToday
Amakuru kuri,gitifu wumurege wamuhororo
NITWA FRANCOIS, I RUSIZI mu murenge wa Butare turibaza ko badupimiye umuriro w’amashanyarazi kuva aho muri uwo murenge kugera BWEYEYE ariko igitangaje ni uko ubu ntawe wakumva agira icyo abivugaho.Ikindi kandi mu gihe mu gihugu cyacu iterambere rikataje birababaje kumva ku gira ngo ugere ku centre de sante bisaba kuba nibura ufite amafranga 6000F mutubarize abashinzwe aho hantu impamvu utwo duce tudatera imbere nk’ahandi? Why?Murakoze.
mukomeze muduhe amakuru yo muturere niyo aba aziritse amakuru
Amakuru avuga ko mukarere ka Nyabihu haba heguye aba Gitifu b’Imirenge bimeze bite
mwaduhaye amakuru kuri ba gitifu b’imirenge beguye I nyamasheke!murakoze !
ndi irusizi mumurenge wa gitambi tweturibaza mukagari ka cyingwa mumurenge wagitambi ni irusizi akagari kose ntamuriro wa mashanyarazi ntamuhandatugira wagirango ntabwo arimurwanda kbs mutuvuganire cq muzadusure? ni icyingwa gitambi rusizi murakoze!!