My District Today
Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.
Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.
Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.
Ibitekerezo ( 1377 )
Ohereza igitekerezo
|
MURAHO BANYANYANZA,JYE NDASHIMA IMIKORERE YA BA EXECITIVES BA BUSORO ,KIGOMA NA MUYIRA.ARIKO NIBADUTABARE BASHYIRE HAMWE BAKORE IMIHANDA BAHURIRAMO KUKO NIZO NZIRA ZITUNZE BENSHI MU BUZIMA BUSANZWE.URUGERO ITEME RYA BUDUBI(KIGOMA) RITEYE IMPUNGE KWA KAJYAMBERE PATRICK,UMUHANDA UVA I BUSORO UJYA I NYAMURE KWA GASORE CLEMENT WARANGIRITSE CYANE,NIBADUKORESHE TWEBWE ABATURAGE KUKO BIDUFITIYE INYUNGU,(ESE IGIHE TIG ITABONETSE IBIKORWA REMEZO BIDUPFANE? NIMWIBAZE BAYOBOZI BACU.
TURASABA USHINZWE UBUREZI MU KARERE KO YANJYA AGENZURA IMYANDIRE YABANA BABONA IMISHINGA MURI BURI MURENGE KUKO USA ABANDIKWA BABA BAFITE ABABYEYI BISHOBOYE MURAKOZE NIGA MATIMBA T.T.C
Birababaje ibo i Busoro niba ari ukuri koko , Nibatabare.Gusa turashima cyane Gitifu Jean Pierre NKUNDIYE wahoze ahayobora , yakora ga neza cyane , ni aho ari Imana imuhe amahoro n’imigisha.
ariko reka mbabaze mumurenge wabusasamana (rubavu) ho inka zirinda zarwara uburenge ababishinzwe barihe ? iyo habaye umukwabo wokuzifata ko baboneka? gusa nibave mubiro begere abaturage murakoze.....
UYU MUNTU WITA ABANDI INJIJI NGO BARAVUGA NABI NKUNDAKOZERA Charles /etat civile wa BUSORO/NYANZA na MIGISHA Janvier ko barya ruswa mugutanga services.bishoboka ko ari janvier &Charles banditse basubiza uyu muntu utarashatse kwivuga kubera impamvu z’umutekano we.urebye umujinya bakoresheje basubiza bigaragara ko aribo (affaire social MIGISHA Janviere&Etat Civile NKUNDAKOZERA Charles)
Ubwiherero bw’abatishoboye bw’ubatswe muri Busoro/nyanza akagari ka GITOVU aho bukera affaire sociale MUGISHA Janvier azishyura amafaranga yabutanzweho kuko uwo yizaniye Martin wiyitaga umufundi ngo abyiyitirire yarabitaye none abaturage byatuyobeye.Twifuza ko mwabidukurikiranira kuko iyo ureze umuyobozi usanga bagenzi be bakwishyizemo yewe numusimbuye akakurakarira,niyo mpamvu twitabaza ikorana buhanga.
akarere ka Nyanza iterambere rirakataje, ariko ubuyobozi nibutabare mu murenge wa kigoma abantu bafite ikibazo cyamazi. aho bavoma amazi yohasi yamesewemo, bogeyemo, bakwiye gutabarwa. nahubundi diarhee irabamara.
Ibyo bivugwa kuri affaire social wa Busoro/nyanza nange ndabyemeza niba mutabyemera mubaze imyubakire y’ubwo bwiherero bw’abatihoboyeuko imeze.
REKA MVUGE KU MAGAMBO YA OBAMA alias BINEZA;
Va mu mateshwa gana inzego z’ubuyobozi; uravugana ubukana bishoboke ko ufite ikibazo ntawahakana, ariko hari inzego za Leta, hari inzego z’umutekano hakaba n’inzego z’iperereza. reba urwo ugana. Busoro nyivukamo kandi ndayizi; twagize abayobozi banyuranye, ABARWANYI, ABASINZI, ABANGIZA IBIDUKIKIJE, ariko uko imyaka igenda itambuka ni nako ibintu birushaho kujya mu buryo; niba ari ikibazo wifitiye reka kudushyira mu kigare cyawe !!
TURASHIMA nyakubahwa paul Kagame uko yifuza ko abana b’URda biga vuba kugirango bagendane n’igihe ariko gusimbuka ntawe ubishyigikiye gusa yitegereze mubajyanama afite, batazatuma tugwiza abanzi b’igihugu kuko burya ushobora gusanga ari umutego bamuteze wo kwisenyera inzu kdi bayicayemo.dukundishe abana kwiga kdi na mwalimu yibukwe kuko abo bose bavuga ibyo banyuze imbere ya mwalimu.RENGERA MWARIMU ABONE UKO ABONA IBIMUTUNGIRA UMURYANGO NAWE AZARERERA IGIHUGU HABONEKE UBUREZI BUFITE IREME.
Turashima Mayor wa nyanza uko ateza imbere nyanza na rayon sport ariko IMIHANDA IHUZA IMIRENGE YABAYE IMYOBO,IMIKUKU,NAKORE IBISHOBOKA IMIHANDA IKORWE NAHO UBUNDI IZI MODOKA ZAFASHAGA ABATURAGE MU NGENDO N’IZINDI SERVICE BIRAZA GUHAGARARA Cg AZANE INDEGE ZITWARA ABAGENZI MU MIRENGE IGIZE AKARERE KA NYANZA.
service nziza se zahe ko abayobozi benshi usanga wagirango ibyo barimo ntibabisobanukiwe