My District Today
Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.
Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.
Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.
Ibitekerezo ( 1377 )
Ohereza igitekerezo
|
Dushimishwa nukuntu Igihugu cyacu kirimo cyihuta mu iterambera,haba mubikorwa remezo n,ibindi.Ariko hari uduce tumwe natumwe usanga kuzabona ibyo bikorwa remezo arihatari kandi byitwa ko bafite umuhanda nyabagendwa.Aha ndashaka kuvuga nko kubona Amazi n,umuriro. Aha ni mukarere ka Gisagara, Umurenge wa Save, Akagali ka Zivu, Umudugudu wa Ryarubayi. bivugango abaturage batuye mw,uyu mudugudu kubona amazi mw,iyimpeshyi ni ikibazo kibabangamiye cyanee.Aba baturage babonye amazi cyane cyane byarushaho kuba byiza cyane.
Akarere ka Gisagara, Umurenge wa Save, Akagali ka Zivu. Umudugudu wa Ryarubayi. Twashimishijwe nuko tubonye umuhanda uva muri Ndora wambuka muri Save ariko kurubu duhangayikishijwe namazi agiye kuzadusenye bitewe nuko abantu barikudukorera umuhanda batashakiye inzira ubu akaba ayoboka mungo z,Abaturage bomw,uwo mudugudu. byarushaho kuba byiza mutubarije.
duherereye mukarere ka ruhango twiga mwishuli rikuru rya ISPg,dufite ikibazo kubijyanye numuhanda uva kirengere-buhanda-gitwe murebe uko mwatugenza kabisa.murakoze
duherereye mukarere ka Gasabo,umurenge wa Nduba,akagali ka Sha,ewasa yaratubeshye rwose iturira amafaranga ngo nayo kuzatuzanira amapoto nyuma yuko twikusanyirije asaga milions2,5 none amaso yaheze mukirere mumfashe kugeza ikibazo cyacu kubabishinzwe,Murakoze.
mu murege wa gikonko wo mukarere ka gisagara rdb yaduhaye ikigo kitwigisha ikorana buhanga kitwa gikonko acceess point ariko ntwasabye connection ariko amaso yaheze mukirere mutuba rize icyo baduteganyirije
Abantu bahishije inzu y’ubucuruzi i muhanga barababaje cyaneeeee kuko n’ibyo bacuruzaga byahiriyemo byose,ubwo ni ukuvugako hatagize igikorwa byaba bibabaje cyane
Abantu bahishije inzu y’ubucuruzi i muhanga barababaje cyaneeeee kuko n’ibyo bacuruzaga byahiriyemo byose,ubwo ni ukuvugako hatagize igikorwa byaba bibabaje cyane
Mu ntara yamajyaruguru iGICUMBI mu murenge wa kaniga urukiko ruhakorera abacamanza baho kurya ruswa babigize akamenyero, mutabare abaturage abo bantu bahindurirwe ahandi.Iyo utatanze akantu ntacyo ugeraho.
twasabagako muriyigahunda ya vision2025 nibura buri kagari kagira poste desate kukoharahabaturage kugerakwamuganga bibagorakuberaimiterere yuturere nkomujaruguru rurindo gakenke nahandi cg byaba bidashoboka mukarebako hakorwa imihanda
Ese?i NYABIHU haba abayobozi munyarukireyo mu Murenge wa Jenda .Akagari ka Nyirakigugu,Umudugudu wa Nteranya mwiyumvire ukuntu ubujura bwo kwiba Inka nijoro hanyuma bakazibagira kugasozi ese? kuki bidatangazwa kandi aborozi barembye?
Ese?i NYABIHU haba abayobozi munyarukireyo mu Murenge wa Jenda .Akagari ka Nyirakigugu,Umudugudu wa Nteranya mwiyumvire ukuntu ubujura bwo kwiba Inka nijoro hanyuma bakazibagira kugasozi ese? kuki bidatangazwa kandi aborozi barembye?
amakuru yintore zo mukarere ka rusizi zi mezegute?