My District Today
Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.
Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.
Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.
Ibitekerezo ( 1377 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabaza abayobozi b’akarere ka Nyanza igituma iteme rya Mpanga ridakorwa.Harabura iki koko?
mutubarize SFAR impamvu umuntu yohabwa amafaranga yicumbi ukwezikumwe gusa akagira umwaka atarabona andi kandi acumbikiwe na sfar,ayomafaranga yumwakawose ntabonye bizagendabite?murakoze kumbariza
MUTUBARIZE KIE IMPAMVU YANZE KUDUSUBIZA AMAFARANGA YACU YA CAUTION YA LIBRARY N’AYO TWARISHYE TWENDA KU GRADUA MU MWAKA WA 2012 NUBU TWARAHEBYE
ABAKOZI BIBIGO NDERABUZIMA TURASABAKO MWADUHINDURIRA ABA TITULAIRE KUBERAKO HARI ABAMAZE KUBIGIRA AKARIMA KABO,BIRUKANA ABAKOZI UKO BISHAKIYE HANYUMA BIKAGIRA INGARUKA KUBANDI BAKOZI BASIGAYE,URUGERO NI NKO KUKIGO NDERABUZIMA CYA NTARUKA ABAKOZI BASIGAYE BAHEMBWA BIGORANYE KUBERA KWISHYURA ABAKOZI BIRUKANWE KUMAHERERE BAJYA KUREGA BAGATSINDA NONE NUBU ICYO KIBAZO KIRAHARI,NIYO MPAMVU TWASABAGA ABAYOBOZI KO BAKWIHUTITA GUKEMURA ICYO KIBAZO,ABAKOZI NTIBAKIVUGA KUBERAKO UMUYOBOZI,ABATERA UBWOBA CYANE MUTABARE
urubyiruko rw’u rwanda bararufungira éducation vaste?!burya nta kitagira resultat(action)
urubyiruko rw’u rwanda bararufungira éducation vaste?!
MURAHO!NYAMARA NUBWO BAVUGANGO TWE GUSIMBUKA IMYAKA IMWE NIMWE YAMASHURI HARI ABAFITE ISHINGIRO AHA NDAVUGA ABIGA MU ISHURI RYSUMBUYE RYA GASENYI /KARONGI/ MUTUNTU SECTOR KUKO HABA ABARIMU BASHEKEJE CYANE UWITWA MUKAMANA ZELDA KUKO UBUYOBOZI BURAMUKUNDWAKAZA BUKANMUHA AMASOMO YINGENZI YOSE ATYABISHOBOYE, ATABONEKA TWABAZA BATI MUZAGE KUREGA AHO MUSHAKA NUKO UGAHITAMO KWIGENDERA UDATAYE IGIHE CYAWE.MUDUTABARE
NYAMARA UWO MUPADIRI UWAMUKWEGEREZA URI UMUPOLICE YAKUBWIRAKO ATONGERA KWIRUKA,YAGERA KUBANDI ATI BURYA POLICE IRABANGAMYE!SIWE GUSA NABANDI BIYUMVEMO KO ICYOREZO GITWARA BENSHI NA BYINSHI ARI UMUVUDUKO WABATWARA.TURABYAMAGANYE PE!
ahaa!! uwo gitifu wi BUSORO nuwo mukagali ka Munyinya imiyoborere yabo irakabije
Ndashimira ibitaro bya polisi uburyo bikora ariko ndasaba ubuyobozi bwabyo ko bwareba imvune abakozi bahakora bahura nazo barebe uko bakongera abakozi kuko nibitaba ibyo ibyo twashimaga bizaba bibi kuko ntamuntu wakora nkuko nabonye bakora imyaka 5 niyo yayikora amafaranga akorera ntacyo yamumarira.murakoze bayobozi amanota muhabwa mwibuke ko muyakesha abakozi kdi mubahe agaciro kabakwiye .basomyi namwe muzigerereyo murebe.
UMUTEKANO WO MU MUHANDA N’UBUNGAWBUNGWE NEZA KUKO BITABAYE IBYO PADIRI MUTO WA PARUWASE YA RAMBURA YA ZAMARA ABANTU KUKO YIRUKA CYANE SINZI NIBA ARIJYE UBIBONA GUSA NAHANYU KUBIGENZURA N’ABISHINZWE.
Mbanje kubasuhuza,mboneyeho gutabariza umuhanda wa masaka,abahantu bafite imodoka zarahashiriye pe.mutubwirire Paul Jules