Paruwasi ya ADEPR Muganza ihuza imirenge ya Kigali, Nyamirambo na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ku wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021 yibutse Abatutsi bari abadiyakoni, abaririmbyi n’abakirisito basanzwe bishwe mu 1994.
Umwalimu ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Prof Abdulrazaq Oniye wigisha muri Kaminuza ya Kigali avuga ko gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi kuko zigaragaza ubugome umuntu yakoreye mugenzi we biturutse ku rwango rwagiye rubibwa hagati yabo bikaza kubyara Jenoside.
Ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021 ubwo Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza yatangizaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, aho banashyinguye mu cyubahiro imiri 8,660 y’Abatutsi baguye ku Mubuga, yavuze ko kwibuka bifasha gusubiza icyubahiro abavukijwe (...)
Prof. Elysé Musemakweli, Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIAS), avuga ko biteye isoni n’ipfunwe kuba nta murinzi w’igihango wabonetse mu ryari Ishuri rya Tewolojiya (ubu ryabaye Piass) nyamara barigishaga urukundo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwashyinguye mu cyubahiro imibiri 62 yabonetse mu Murenge wa Mushubatsi, umwe mu mirenge yakorewemo ubwicanyi ndengakamere bw’Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994, hakaba hararokotse ngerere.
Nyuma y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, cyabaye ku ya 6 Kamena 2021, abafatanyabikorwa batandukanye bari barishyize hamwe bubakira inzu umubyeyi Meya Sengarama, bahise bamushyikiriza imfunguzo zayo arayitaha, abashimira byimazeyo (...)
Senateri Dr. Emmanuel Havugimana, avuga ko Musenyeri Bigirumwami Aloys atigeze yemera gutsindwa n’ibitekerezo by’ivangura, akanatekereza ko yabera urugero abashaka kubaka u Rwanda, barwanya akarengane.
Mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge habaye igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa kiba buri tariki 6 Kamena.
Ntazinda Augustin warokokeye i Ruramira avuga ko yirukanywe ku ishuri, yigira inama yo gusaba Burugumesitiri kumuhindurira ubwoko ngo abashe gukomeza kwiga ariko aramuhakanira, ava mu ishuri atyo.
Umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu cyahoze ari Kibungo, Philibert Ruhezamihigo, avuga ko iyo uvuze Inkotanyi uba uvuze ubuzima kuko ari zo zabagaruriye icyizere cyo kubaho.
Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Kurwanya Jenoside CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko Perezida Kayibanda Gregoire yandikiye Umuryango w’Abibumbye LONI awusaba kugabanyamo igihugu kabiri, igice kimwe kigaturwa n’Abatutsi ikindi Abahutu.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barokoye i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, bahamya ko igitondo cy’agasusuruko cy’uwa 02 Kamena 1994 babonye Mesiya mu ishusho y’Inkotanyi zari zije kubarokora.
Nyuma y’igihe kinini abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi basaba ko urwo rwibutso rwubakwa, mu rwego rwo kurinda imibiri irushyinguyemo yagiye yangizwa n’amazi yinjira muramo, ubu rwamaze gusakarwa bibatera kwishima.
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) hamwe na Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), basabye Abanyarwanda kudaceceka mu gihe bumva cyangwa babona abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, Umuvugizi wungirije w’Itorero ADEPR, Rutagama Eugene, ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, bunamiye kandi bashyira indabo ahari ikimenyetso cy’urwibutso rw’abiciwe ku rusengero rwa ADEPR i Kayenzi, bigizwemo uruhare na Pasiteri (...)
Senateri Espérance Nyirasafari avuga ko kuba Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango, aho gushyigikira iterambere ryawo agashyigikira ubwicanyi akanabushoramo umuhungu we n’umukazana we, ari igisebo ku babyeyi.
Iyo bavuze ko hari amadini n’amatorero yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, usanga abayobozi bayo bavuga ko nta muyoboke n’umwe w’idini wigeze atumwa na ryo cyangwa itorero rye ngo ajye kwica, uwabikoze wese ngo yabikoze ku giti cye.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter kuri uyu wa Gatandatu, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka imiryango irenga 15,000 yazimye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’uruganda rukora sima mu Rwanda (Cimerwa PLC) bwunamiye abari abakozi barwo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, buvuga ko bibabaje kuba Leta yarishe abaturage bayo.
Tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu Rwanda hazibukwa imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uhagarariye CNLG mu Turere twa Huye na Gisagara, Bazirisa Mukamana, avuga ko ntawe ukwiye kwitwaza ibyago yagiriye mu ngaruka za Jenoside ngo ayigereranye n’impfu zisanzwe.
Ibitaro bivura abarwayi bo mu mutwe bya Caraes Ndera byabwiye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ko bizakorana n’inzego zibishinzwe hagashakishwa imibiri isaga 9,000 iri mu rwobo rwubatsweho urwibutso rwa Jenoside muri ibyo bitaro.
Kayitesi Judence warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 11, kuri ubu avuga ko Kwandika ibitabo ku buhamya no ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari imwe mu nzira ziganisha ku gutsinda abayipfobya n’abayihakana.
Hari abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma mu Karereka Huye, batekereza ko imibabaro Abatutsi bishwe banyuzemo yabaye impongano z’ibyaha byabo, bityo Imana ikaba yarabakiriye.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Gihugu cya Guinea Bissau, tariki ya 29 Mata 2021, bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), Dr. Patrick Karangwa, avuga ko kuba abadogiteri baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigoye kubyumva, kandi ari ibyo kugawa.
Abo mu muryango wa Didi Dieudonné, umuhungu wa Disi Didace, wari utuye mu Karere ka Nyanza, mu mpera z’icyumweru gishize, bashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abana babiri bo muri uwo muryango, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Umujyi wa Mons mu Bubiligi avuga ko aterwa ipfunwe n’ibihugu bimwe byatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambassade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo yateguye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Alexandre Lyambabaje, anenga kuba nta jwi ryumvikanye ryamagana Jenoside ryavuye mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, kandi Intego yayo yari ‘Urumuri n’agakiza bya rubanda.