Basobanuriwe amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, biyemeza gukumira ingengabitekerezo yayo

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, rwiganjemo abatundaga magendu n’ibiyobyabwenge nyuma bakiyemeza kubivamo, ubwo basuraga Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye ahokorera Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, bagasobanurirwa amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, biyemeje gusigasira ibyagezweho bakumira Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Basuye amashusho y'ibibumbano ari hejuru y'Ingoro agaragaza abasirikari barashisha imbunda ya rutura ubwo bari bahanganye n'umwanzi
Basuye amashusho y’ibibumbano ari hejuru y’Ingoro agaragaza abasirikari barashisha imbunda ya rutura ubwo bari bahanganye n’umwanzi

Iyi Ngoro igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi bigaragazwa n’amafoto n’inyandiko bisigasiriwe mu byumba 11, byerekana urugendo rw’Ingabo za RPF Inkotanyi uhereye igihe cy’amasezerano y’amahoro, hagati ya Leta yari iyobowe Juvenal Habyarimana ndetse n’Umuryango RPF Inkotanyi, yasinyiwe i Arusha muri Tanzaniya mu 1993.

Amateka agaragaza uko nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano, bamwe mu bari abanyapolitiki ku ruhande rutavugaga rumwe na Leta yariho, hamwe n’abari bakuriye RPF Inkotanyi, baje mu Rwanda mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa, baherekezwa n’ingabo 600 zari izo kubacungira umutekano aho bari bacumbitse muri CND.

Mu gusobanurira urubyiruko rugera kuri 80 ruhagarariye abandi rwasuye iyi Ngoro, ukuntu Guverinoma yariho icyo gihe, yirengagije ayo masezerano, ahubwo ikihutisha umugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, n’uburyo uwari Umugaba mukuru w’Ingabo za RPF Inkotanyi Gen. Maj Paul Kagame, yakoze imbonerahamwe igaragaza imiterere y’urugamba, agatanga n’itegeko izi ngabo zagendeyeho ziyihagarika zikirukana umwanzi warimo yica Abatutsi; uru rubyiruko rusanga aya ari amateka akubiyemo amasomo akomeye bungutse mu rugamba bariho rwo gusigasira ibyagezweho.

Basuye ibice byose bigize Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside barushaho gusobanukirwa byinshi kuri urwo rugamba
Basuye ibice byose bigize Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside barushaho gusobanukirwa byinshi kuri urwo rugamba

Umwe muri bo witwa Nyirahabimana Epiphanie yagize ati: “Twasobanuriwe ukuntu umutekano n’ituze mu Banyarwanda byari byarabuze, abana, urubyiruko n’abageze mu zabukuru bakicwa bazizwa ko ari Abatutsi, ndetse n’ibikorwa remezo bikajya hasi”.

“Twahaboneye urugero rwiza rugaragaza ukuntu Ingabo za RPF Inkotanyi zagaruriye abantu icyizere, bagatekana kandi bagatera imbere. Nsanga nanjye hari umwenda mfitiye igihugu, wo gusigasira ibimaze kugerwaho, mbirinda ikintu cyose cyabihungabanya”.

Uru rubyiruko kuri ubu rwiga imyuga yo gusudira, ububaji, Ubwubatsi n’Ubudozi mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kagano rinaherereye n’ubundi muri uyu Murenge. Rurimo abasuye iyi Ngoro bwa mbere kandi abenshi ubwo Jenoside yakorwaga ntibari bakavutse.

Dusingizumukiza Timothée, ati: “Amateka twajyaga tuyumva tuyabwiwe cyangwa tuyasomye mu nyandiko kuko Jenoside yabaye abenshi turaravuka. Uku kuba tutari tuyasobanukiwe byatumaga tutayaha agaciro. Ariko ubwo tuhigereye bakayatubwira turebera ku ngero zifatika, hari indangagaciro binyubatsemo zo gukunda umurimo no kudatezuka ku ntego niyemeje zo kuzaba rwiyemezamirimo usobanutse”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba, Mbarushimana Emmanuel, asobanura ko amasomo uru rubyiruko rwiga y’Ubumenyingiro atagera ku ntego bataranzwe n’uburere bubereye Igihugu.

Ati: “Ni yo mpamvu ari ngombwa kwereka urubyiruko aho u Rwanda rwavuye, aho ruri n’aho rugana, kuko nibaba bamaze gusobanukirwa inzira byanyuzemo bakanabihuza n’amasomo, bazarukunda, barurwanire ishyaka kandi barurinde icyaruhungabanya”.

Kuri iyi Ngoro kandi hanagaragara indake n’amashusho y’ibibumbano yerekana uko Ingabo za RPF Inkotanyi zarasaga mu byerekezo bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ubwo zari zihanganye n’Ingabo zari ku butegetsi, hakaba n’ibimenyetso by’amasasu yagiye araswa ku nyubako y’iyi ngoro yahoze ari CND mu mugambi wariho wo kwica abanyapolitiki bari bayirimo icyo gihe.

Basuye amashusho y'ibibumbano ari hejuru y'Ingoro agaragaza abasirikari barashisha imbunda ya rutura ubwo bari bahanganye n'umwanzi
Basuye amashusho y’ibibumbano ari hejuru y’Ingoro agaragaza abasirikari barashisha imbunda ya rutura ubwo bari bahanganye n’umwanzi
Nyuma yo kwitandukanya n'ibikorwa by'uburembetsi na magendu bakitabira kwiga imyuga, basanze no kumenya amateka y'Igihugu ari ngombwa
Nyuma yo kwitandukanya n’ibikorwa by’uburembetsi na magendu bakitabira kwiga imyuga, basanze no kumenya amateka y’Igihugu ari ngombwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka