Imyaka 30 irashize ONU imenyeshejwe ko mu Rwanda hategurwaga Jenoside, ibyima amatwi

Kuva 11 Mutarama 1994 kugeza tariki ya 11 Mutarama 2024, imyaka 30 yari ishize Umuryango w’Abibumbye (ONU) umuneyeshejwe ko mu Rwanda harimo gutegurwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntiwabyitaho.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yavuze ko tariki ya 11 Mutarama 1994, uwari umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, MINUAR, Gen Romero Dallaire, yamenyesheje uyu muryango ko mu Rwanda harimo gutegurwa Jenoside nyuma y’amakuru ngo yari yahawe n’uwari mu bayobozi b’Interahamwe.

Ati “Ni amakuru nawe yari yagejejweho n’umwe mu bayobozi b’Interahamwe witwaga Jean Pierre Turatsinze, amumenyesha ibintu bitatu, harimo kuba mu Mujyi wa Kigali hari ububiko butandukanye burimo intwaro, zari zigenewe Interahamwe kugira ngo zizakore Jenoside inyinshi zari I Gikondo mu mazu ya Kabuga.”

Akomeza agira ati “Icya kabiri akagaragaza y’uko hari umugambi wo kwica Abatutsi kandi zikaba zarateguwe nazo ziteguye zahawe imyitozo ndetse zimwe zifite n’intwaro ko igihe cyose zihabwa amabwiriza zizatangira kwica kandi bitari kure. Icya gatatu akavuga Interahamwe zari zaratojwe zifite ubushobozi bwo kwica abantu 1,000 ku isaha.”

Ikindi ngo Turatsinze Jean Pierre, yabwiye Dallaire ko bahawe n’amabwiriza yo gukora urutonde rw’abagomba kwicwa mu byiciro bitandukanye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali kandi akazi bari baragatangiye.

Yanamusabaga ariko kurindirwa umutekano we n’umuryango kubera amakuru akomeye yari amaze kumuha kuko bimenyekanye yagombaga guhura n’ikibazo.

Gen Dallaire ngo yohereje umwe mu basirikare bakuru bari bamwungirije gusuzuma amakuru yahawe agezeyo ngo yasanze ari ukuri ndetse n’intwaro arazibonera nyinshi.

Dallaire ngo yihutiye kubimenyesha abari bamukuriye mu Muryango w’Abibumbye aribo Gen Paul Barril wari ukuriye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye aho zari ziri hose ku Isi n’uwari ubakuriye mu rwego rwa Politiki, amakuru bamaze kuyabona ngo basubije Dallaire ko ibyo yabyihorera ahubwo akabimenyesha Perezida Habyarimana kuko we yasabaga kujya gusaka izo ntwaro.

Yagize ati “Ntabwo babihaye agaciro babwiye Dallaire bati ‘amakuru niba uyafite ahubwo bimenyeshe Perezida Habyarimana ariko wowe kujya gusaka intwaro kuko nibyo yasabaga ko zafatirwa ndetse n’iyo gahunda yo gukora urutonde rw’abantu bagenewe kwicwa nayo igahagarikwa’ aha rero harimo kwirengagiza ko Habyarimana umugambi yari awuzi ndetse nawe ari muri iyo gahunda yo gutegura ubwicanyi.”

Avuga ko iyo Umuryango w’Abibumbye uza gutanga uburenganzira intwaro zigafatirwa byari butange isomo kubategura Jenoside ko amahanga azi uwo mugambi kandi ko binyuze mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye yiteguye kuwuburizamo no kuwuhagarika.

Kuba bararetse imyitozo igameza n’intwaro zigameza kubikwa byeretse Leta y’u Rwanda ko gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa nta muntu uyibangamiye.

Kubera uburemere bw’amakuru yari amaze kubona, Gen Dallaire, ngo yari yasabye ko intwaro bari bamaze kubona zafatirwa mu masaha 36 ariko nyuma yo kubyangirwa ngo yabimenyesheje Perezida Habyarimana nk’uko yari yabisabwe ariko anabimenyesha Ambasade z’Ibihugu birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ubufaransa n’u Bubiligi.

Minisitiri Bizimana, avuga ko Dallaire atari kurenga ku mabwiriza y’abayobozi be ngo agire icyo akora mu guhagarika umugambi wa Jenoside kuko byari kugaragaza kutumvira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka