Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya ECCAS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yahagarariye Perezida Paul Kagame, mu nama ya 23 isanzwe ihuza abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS).

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko Minisitiri Biruta, yageze i Libreville muri Gabon ku wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023.

Itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko iyi nama isanzwe ya 23 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu muryango ECCAS, yatumijwe ku busabe bwa Perezida Ali Bongo Ondimba, wa Repubulika ya Gabon, akaba n’Umuyobozi w’uyu muryango muri iki gihe.

Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukemura ibibazo by’ubukungu bibangamiye abaturage mu kwihutisha gahunda z’umuryango, ndetse no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura y’inzego”.

Mu bikorwa by’ingenzi byagarutsweho muri iyi nama ya 23 isanzwe y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma, harimo kurebera hamwe raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama isanzwe ya 21 na 22, cyane cyane ku kibazo cyo gushyigikira gahunda yo kwishyira hamwe.

Hari kandi gusuzuma no kwemeza Amasezerano avuguruye ya ECCAS, yerekeye ishyirwaho ry’Inteko Ishinga Amategeko, Urukiko rw’Ubutabera n’Urwego rw’Ubugenzuzi by’uyu muryango.

Ni Inama kandi igomba kwemeza ndetse no gusuzuma inyandiko zishyira mu bikorwa amabwiriza yavuguruwe, ajyanye n’amategeko agena ingengo y’imari.

Ingingo zijyanye n’umutekano na politiki nazo ziri mu z’ibanze iyi nama yitsaho, mu gusuzumwa uko zihagaze mu karere mu gice cya mbere cya 2023.

Iyi nama ikaba kandi yaritabiriwe n’impuguke ziturutse mu bihugu bigize ECCAS, mu bijyanye n’ubukungu, ubutabera, amategeko, abayobozi b’Ingabo, inzego z’umutekano n’abandi.

Umuryango w’ubukungu wa ECCAS, uhuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Santrafurika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, Sao Tome na Principe n’u Rwanda rwari rwarawuvuyemo mu 2007, ariko ruwugarukamo muri 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka