Ngororero: Abanyamuryango ba RPF banenze abakirisitu bakoze Jenoside

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange, banenga uwari padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange, Seromba Athanase n’abakirisitu yayobora bijanditse.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Nyange
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Nyange

Abo banyamuryango bamaze kumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyange, bavuze ko basuye urwo rwibutso bagamije gusobanukirwa neza itandukaniro mu mateka ya Jenoside iwabo i Muhanda, kuko ho yakozwe n’abari bashinzwe kurinda Perezida Habyarimana.

Zirimwabagabo Jean Bosco, Chairman wa RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Muhanda, avuga ko kuba abari abayoboke ba Kiliziya Gatolika bahagarikiwe na Padiri mukuru wa Paruwasi yabo, bifite icyo bikwiye gusobanura ku buzima bw’umukirisitu cyangwa umutima we n’ibyo akora.

Avuga ko kuba Jenoside yarahagaristwe, bidakuraho gukomeza kwibuka kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho, kandi abantu bakwiye guhinduka mu mitima yabo kugira ngo hirindwe ko Jenoside yazasubira ukundi.

Bunamiye inzirakarengane zishyiguye mu rwibutso rwa Nyange
Bunamiye inzirakarengane zishyiguye mu rwibutso rwa Nyange

Zirimwabagabo avuga ko kuba Leta yariho yarashyigikiye gukora Jenoside, abayoboke b’amadini n’amatorero bica Abatutsi, ndetse n’inzego zishinzwe umutekano zariho zibafasha, bigaragaza ko Jenoside yateguwe ari nayo mpamvu yihuse, abasaga miliyoni bakicwa mu minsi 100 gusa.

Agira ati, “Uyu munsi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda imaze imyaka hafi 30 yubaka ubumwe bwangiritse mu yindi myaka 30 kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, kandi ntibyagoranye kuko mu myaka itatu yonyine amasomo yari amaze gufata agarura ubumuntu, aho nk’urugero abana ba hano i Nyange banze kwitandukanya hakurijwe amoko banga gutatira Ubunyarwanda”

Avuga ko nubwo batuye Muhanda kuza gusura urwibotso rwa Jenoside rwa Nyange bivuze ko umuntu wizera Imana na Kirisitu, akwiye kugira umutima wo kumenya Imana nyakuri no kubaha abo yaremye.

Banashyize indabo ku mva yo hanze
Banashyize indabo ku mva yo hanze

Agira ati “Twize ko Abakirisitu ba kiriya gihe bari abo ku mubiri gusa, kuko batinyutse kwica bagenzi babo. Uyu munsi birakwiye ko abakirisitu bahinduka mu mitima bakarangwa n’ibikorwa byiza, aho kugumana umutima wa kinyamaswa”.

Yongeraho ati “Aha twahumviye ubugome ndengakamere bwakorewe Abatutsi barimburiweho Kiliziya, ntabwo bari bananiranye ku buryo hafatwa uwo mugambi, ntabwo bari bakwiye kwicwa kuko bari abavandimwe b’ababishe. Bigaragara rero ko Jenoside yakozwe yateguwe, kandi abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bakwiye kurinda ko ibyabaye byakongera kubaho, kandi ko kwibuka ari kimwe mu bituma bitazasubira koko”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, unashinzwe ubukangurambaga bw’Umuryango RPF-Inkotanyi muri uwo Murenge, Habamenshi Jean Maurice, avuga ko kuba abanyamuryango ba RPF baratekereje gusura urwibutso rwa Nyange, biri muri gahunda y’umuryango yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Zirimwabagabo Jean Bosco
Zirimwabagabo Jean Bosco
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tujye tumenya ko hali Abakristu nyakuli n’ingirwa-bakristu (nominal Christians).Kandi abiyita abakristu ataribo,nibo benshi nkuko Yesu yabyerekanye.Urugero,mu mwaka wa 1994 igihe genocide yakorwaga,abayobozi hafi ya bose bitwaga abakristu.Nyamara hafi ya bose bashinjwa genocide.

gatera yanditse ku itariki ya: 2-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka