Abakora mu nganda z’icyayi baranenga abari abayobozi bazo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi

Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu (Nyabihu Tea Factory) bavuga ko bo bashaka kunga ubumwe, bagakora ibinyuranye n’iby’abayobozi ndetse n’abakozi b’inganda z’ibyayi bakoze mu gihe cya Jenoside.

Babigarutseho ubwo mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, tariki 25 Kamena 2023, bakiyumvira kandi bakanirebera uko Jenoside yagenze muri kariya gace k’Akarere ka Nyamagabe.

Mu mazina y’abayobozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi ndetse no mu cyahoze ari Perefegitira ya Gikongoro, nk’uko bigaragara mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, harimo uwayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Mata, Juvénal Ndabarinze, uwayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, Denis Kamodoka ndetse n’uwari umushoferi w’uru ruganda rwa Kitabi, Emmanuel Ngoga.

Yves Mungwakuzwe, umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, avuga ko bazanye bamwe mu bakozi bakorana kuri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, harimo urubyiruko, abagore n’abagabo bafite ingo, kugira ngo bajye kurerera igihugu neza, kandi baharanire ko Jenoside itazasubira ukundi.

Yagize ati “Uruganda rw’icyayi rukoresha abakozi benshi cyane. Nkatwe dufite abakozi barenga ibihumbi bitanu. Reka dufate ko mu gihe cya Jenoside na bwo ari ko byari bimeze cyangwa bari munsi yaho ho gato. Ubundi iyo abantu bahawe ubutumwa bwiza barabukurikiza, ariko byagaragaye ko hari abakurikije ubutumwa bubi bahawe n’abayobozi ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, bagira uruhare rukomeye muri Jenoside.”

Yunzemo ati “Ni yo mpamvu natwe nk’abakora mu ruganda rw’icyayi twatekereje kuza kwigira kuri aya mateka, tukareba ibyo abari bayoboye mu gihe cya Jenoside bakoze, tugafata n’icyemezo cyo kuzabikosora.”

Jackson Ngiruwonsanga ushinzwe abakozi mu ruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, bigaragara ko akiri mutoya, avuga ko i Murambi yahasanze umwihariko w’uko basobanura uko ubuyobozi bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo agatekereza ko nk’abayobozi bakiri batoya bagomba guharanira ko Jenoside itazasubira.

Ati “Twabonye ko abayobozi b’inganda z’ibyayi bagiye bagira uruhare muri Jenoside. Uyu munsi turasaba abakozi bacu kumva Ndi Umunyarwanda aho bari hose, bakareka kurangwa n’amacakubiri, ahubwo bakubaka ubumwe.”

Umuyobozi w'uruganda rw'icyayi rwa Nyabihu, yashyikirije umukozi wo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi impano babageneye yo kwifashisha mu kurwitaho
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, yashyikirije umukozi wo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi impano babageneye yo kwifashisha mu kurwitaho

Marie Claire Umutoniwase w’imyaka 25 na we ati “Icyo nasangiza urubyiruko bagenzi banjye, twigire ku mateka mabi yaranze igihugu cyacu, tubashe kurinda no kubungabunga ubunyarwanda bacu. Ndi Imunyarwanda iturange, dukundane. Kuko muri kiriya gihe cyatambutse, hari abantu bari bafite umutima w’ubunyamanswa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twibuke twiyubaka

nsabimana yanditse ku itariki ya: 17-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka