Bamwe mu byamamare ntibabashije kurangiza umwaka wa 2023
Umwaka wa 2023 hari abawutangiye ntibawurangiza, bamwe bagenda bazize indwara, abandi bazira impanuka n’ibindi. Dore bamwe mu bantu bari bazwi mu bice bitandukanye by’ubuzima harimo, Politiki, uburezi, imyidagaduro… bapfuye mu 2023.
Mu Rwanda
Pasiteri Théogène Niyonshuti
Pasiteri Théogène Niyonshuti wari uzwi cyane ku izina rya ’Inzahuke’, wamamaye cyane kubera uburyo yabwirizagamo, ubutumwa bwiza bw’Imana batumye akundwa cyane n’urubyiruko ndetse n’abana bo mu muhanda, kuko yavugaga ko nawe yigeze kuba umwana wo mu muhanda. Yitabye Imana ku itariki 23 Kamena 2023,azize impanuka y’imodoka yabereye mu gihugu cya Uganda.
Nyakubyara Chantal ( Nyiramana muri SEBURIKOKO)
Nyakubyara Chantal wari uzwi cyane ku izina rya Nyiramana muri Filimi ya Seburikoko, yitabye Imana ku itariki 2 Nzeri 2023, azize indwara.
Gisimba Damas
Gisimba Damas wamenyekanye cyane kubera ibikorwa yakoze byo kurokora Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akarera n’abana benshi b’imfubyi, yitabye Imana ku itariki 4 Kamena 2023 azize indwara.
Prof. Kalisa Mbanda
Prof Kalisa Mbanda wabaye Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igihe kirekire, yitabye Imana ku itariki 13 Mutarama 2023, azize indwara.
Senateri Ntidendereza William
Senateri Ntidendereza William yitabye Imana ku itariki ya 3 Nzeri 2023, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize uburwayi.
Depite Fidel Rwigamba
Fidel Rwigamba wari Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda yitabye Imana ku itariki 15 Gashyantare 2023, azize indwara.
Ambasaderi Sebudandi Venetia
Ambasaderi Sebudandi Venetia, wahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo, u Buyapani na Suwede, yitabye Imana ku itariki 15 Ugushyingo 2023, azize indwara.
General Marcel Gatsinzi
Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo, yitabye Imana ku itariki 7 Werurwe 2023, azize indwara.
Musenyeri Simon Habyarimana
Musenyeri Simon Habyarimana wari uzwi cyane muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yitabye Imana ku itariki 11 Mata 2023, azize indwara aguye mu gihugu cy’u Butaliyani.
Musenyeri Nicodème Nayigiziki
Musenyeri Nayigiziki yitabye Imana ku itariki 4 Nyakanga 2023 azize indwara, akaba yari amaze imyaka 64 ahawe Isakaramentu ry’ubupadiri.
Padiri Francis Ndawula
Padiri Francis Ndawula wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Butare yitabye Imana ku itariki 13 Gashyantare 2023 azize uburwayi.
Umubikira Ann Fox
Umubikira Ann Fox wagize uruhare mu ishingwa ry’Ishuri ry’abakobwa rya ‘Maranyundo Girls School’ riyoborwa n’Ababikira mu Muryango w’Abenebikira, riherereye mu Bugesera, yitabye Imana ku itariki 30 Kanama 2023 azize indwara aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali.
Kwigira Félicien
Kwigira Félicien wabaye Perefe wa gatanu wa Perefegitura ya Gitarama, yitabye Imana ku itariki 28 Ukuboza 2023 ku myaka 92 azize uburwayi.
Twagiramungu Faustin (Rukokoma)
Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabye Imana ku itariki 02 Ukuboza 2023 ari i Buruseli mu Bubiligi.
Rwigara Anne
Anne Rwigara, umwe mu bana b’uwahoze ari umucuruzi ukomeye mu Rwanda Assinapol Rwigara, yitabye Imana mu mpera z’Ukuboza 2023, aguye muri Amerika aho yari atuye.
Aloys Ndimbati
Tariki 14 Ugushyingo 2023, nibwo UN yemeje ko Aloys Ndimbati wari ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare yakekwagaho kuba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari Burugumesitiri wa Komini Gisovu, yapfuye.
Laurent Bucyibaruta
Bucyibaruta Laurent wigeze kuba Perefe wa Gikongoro, akaba yari yarakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka 20 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitabye Imana ku itariki 7 Ukuboza 2023, azize indwara.
Junior Multisystem
Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, akaba yarabaye umwe mu batunganya indirimbo bashoboye u Rwanda rwagize, yitabye Imana ku itariki 27 Nyakanga 2023 azize indwara.
Kagahe Ngabo Calvin /Young CK
Umuhanzi w’Umunyarwanda wari utuye muri Canada, Kagahe Ngabo Calvin, wamamaye mu ndirimbo nka ’Umugabo’, ’Umurava’ n’izindi, yitabye Imana ku itariki 18 Nzeri 2023.
Saidi BRAZZA
Umuhanzi Saidi Brazza wamamaye cyane mu njyana ya ‘Reggae’ yitabye Imana ku itariki 24 Werurwe 2023, aguye mu Bitaro bya Ngozi mu Burundi. Saidi azwi cyane mu ndirimbo zamenyekanye mu Karere nk’iyitwa Yameze amenyo, Twiganirira, Iyi si mureba, Bavuga ay’Abandi, Nanje, n’izindi. Yari amaze mu muziki imyaka 25, akaba yaravukiye mu Karere ka Huye, ariko akurira i Burundi.
Nzeyimana Alain
Nzeyimana Alain, wari Umuyobozi w’Itorero ‘Inganzo Ngari’ yitabye Imana ku itariki 26 Ukwakira 2023, azize indwara.
Mu mahanga
Yevgeny Prigozhin
Yevgeny Prigozhin wabaye umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya (Wegner) yitabye Imana ku itariki 23 Kanama 2023, aguye mu mpanuka y’indege yabereye i Moscow mu Murwa Mukuru w’u Burusiya.
Henry Kissinger
Henry Kissinger umunyapolitiki wamenyakanye cyane ku rwego mpuzamahanga, ndetse wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel, yitabye Imana ku itariki 29 Ugushyingo 2023, akaba yaragejeje imyaka 100.
Gaston Glock
Gaston Glock wavumbuye imbunda ntoya yamwiriwe Glock Pistol (masotera/pisitori), yitabye Imana ku itariki 27 Ukuboza 2023, akaba yari afite imyaka 94.
Tina Turner
Umuhanzi Tina Turner wamamaye mu njyana ya ‘Rock’n Roll yitabye Imana ku itariki 25 Gicurasi 2023, azize indwara, akaba yari afite imyaka 83.
Lee Sun-Kyun
Umukinnyi wa Filime w’icyamamare, Lee Sun-Kyun ukomoka muri Koreya y’Epfo, yitabye Imana ku itariki 27 Ukuboza 2023.
Rosalynn Carter
Rosalynn Carter wari Madamu wa Jimmy Carter wigeze kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yitabye Imana ku itariki 19 Ugushyingo 2023.
Zahara
Umuhanzikazi Bulelwa Mkutukana, wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Zahara, wo muri Afurika y’Epfo, yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, aguye mu bitaro by’i Johannesburg muri icyo gihugu, akaba yari afite imyaka 35 y’amavuko.
Urupfu rwa Zahara rwemejwe na Minisitiri wa Afurika y’Epfo witwa Zizi Kodwa, ufite ubuhanzi n’umuco mu nshingano ze, aboneraho no kwihanganisha abo mu muryango w’uyu muhanzikazi.
Abakunzi b’uyu muhanzi bo hirya no hino ku Isi bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwe. Zahara yari afite n’abakunzi b’ibihangano bye mu Rwanda, dore ko yahakoreye ibitaramo mu bihe bitandukanye.
Zahara wamamaye mu ndirimbo nka “Loliwe” yasohoye muri 2011, biravugwa ko yazize indwara y’umwijima.
Patrick Buisson
Patrick Buisson, Umufaransa wamenyakanye nk’umwanditsi w’ibitabo, umunyamakuru, ndetse n’umujyanama mu bya politiki, yitabye Imana ku itariki 26 Ukuboza 2023.
Jacques Lucien Jean Delors
Jacques Lucien Jean Delors, umunyapolitiki w’Umufaransa, wigeze kuba Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe b’u Burayi, yitabye Imana ku itariki 27 Ukuboza 2023.
Sir Bobby Charlton
Sir Bobby Charlton, wafatwaga nk’umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru b’abahanga b’ibihe byose, akaba yari mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatwaye igikombe cy’Isi cya FIFA mu 1966, yitabye Imana ku itariki 21 Ukwakira 2023.
Ohereza igitekerezo
|
Uri umuhanga rwose
ndakwemeye
Muli aba bose,uwali akomeye kubaruta,ni Henry Kissinger.Ni nawe wenyine wagejeje ku myaka 100 (centenarian).Urupfu ni iwabo wa twese.Twaba abakomeye cyangwa abakene.The end is the same.Ariko tujye twizera tudashidikanya ko abirinda gukora ibyo imana itubuza izabazura ku munsi wa nyuma nkuko ijambo ryayo rivuga.