Depite Fidel Rwigamba yitabye Imana
Fidel Rwigamba wari Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Gashyantare 2023 azize uburwayi.
- Fidel Rwigamba witabye Imana
Itangazo ryo kubika ryashyizweho umukono n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille rivuga ko Depite Rwigamba yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayçal.
Iryo tangazo rikomeza rigira riti "Umutwe w’Abadepite wifatanyije n’Umuryango wa Depite Rwigamba Fidel muri aka kababaro".
Depite Rwigamba yari Umudepite uhagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko guhera mu 2013.
Mbere y’uwo mwaka, Depite Rwigamba yari Umunyamabanga w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena guhera mu 2009.
Kuva muri 2003 na bwo Rwigamba yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA.
Ni mu gihe mbere yaho guhera muri 2001 yari Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Guverinoma mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
RIP Honorable, Tuzahora tubibkira ku bikorwa byiza byabaranze.
Ni inzira ya twese.Tujye twibuka ko aritwe dutahiwe,tuzirikane gushaka imana cyane nkuko ibidusaba,twe kwibera mu byisi gusa.Nibwo izatuzura ku munsi wa nyuma ikaduha ubuzima bw’iteka nkuko ijambo ryayo rivuga.
Yariyeho peeee!
Imana ikwakire mu bayo,tuzahora tukwibukira ku rugwiro n’umutima w’urukundo byakurangaga.RIP