Ann Fox wagize uruhare mu gushinga Maranyundo Girls School yitabye Imana

Umubikira Ann Fox wagize uruhare mu ishingwa ry’Ishuri ry’abakobwa rya ‘Maranyundo Girls School’ riyoborwa n’Ababikira mu Muryango w’Abenebikira, yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023 aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali.

Ann Fox
Ann Fox

Abakozi bakora muri iryo shuri, ababyeyi baharerera, ndetse n’abanyeshuri baryigamo, bose bababajwe n’urupfu rw’uwo mubikira wagize uruhare rukomeye mu kuritangiza ndetse agakomeza no kuritera inkunga.

Ubutumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’Ishuri rya Maranyundo Girls School bugira buti, “Umwe mu bagize uruhare mu gushinga iri shuri no kuritera inkunga, Sister Ann Fox yaraye yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Faisal aho yari arwariye. Imana imwakire mu ntore zayo, kandi imudushimirire ibyiza yatugejejeho”.

Nyangezi Bonane, perezida w’inama y’ababyeyi barerera muri iryo shuri yavuze ko bababajwe cyane n’urupfu rwa Ann Fox, watanze umusanzu ntagereranywa mu burezi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Biragoye cyane kubyakira nk’ababyeyi. Yari umubyeyi mwiza, wuje impuhwe n’urukundo cyane cyane ku bana b’Abanyarwanda. Nyuma yo kugira uruhare mu gutangiza ishuri rya Maranyundo Girls School ntiyigeze ahwema kuritera inkunga”.

“Hari byinshi yagezeho afatanyije n’abafatanyabikorwa binyuze muri gahunda yiswe ‘Maranyundo Initiative’. Bashishikajwe cyane no kubona abana bacu bameze neza”.

Mu byo Ann Fox yagezeho afatanyije n’abafatanyabikorwa, harimo kubona za mudasobwa ku banyeshuri bose biga mu mwaka wa gatandatu kugira ngo bashobore gukora ubushakashatsi”.

Yagize ati “Babaha za mudasobwa zigendanwa, kugira ngo zibafashe gukora ubushakashatsi, banarangiza kwiga bakazitahana. Iyo gahunda yahereye ku biga mu mwaka wa gatandatu, ariko kugeza ubu igeze no ku banyeshuri biga mu mwaka wa kane”.

Nyangezi avuga ko nubwo Covid-19 yateje ibibazo bitandukanye, ariko ishuri rya Maranyundo Girls School ryashoboye gufasha abana b’abanyeshuri batashoboraga kubona ibiribwa, rirabibaha.

Nyangezi ati “Bafata abana bacu nk’ababo”.

Ibindi bikorwa byakozwe aho mu ishuri rya Maranyundo Girls School, ni ukubaka amacumbi y’abarimu imbere mu kigo, kugira ngo bibafashe kwigisha batekanye, bityo bigirire abanyeshuri bigisha akamaro.

Abafatanyabikorwa b’iryo shuri rya Maranyundo Girls Schools, bajya bagira uruhare mu gufasha abanyeshuri bahiga kubona amahirwe yo kujya kwiga muri za Kaminuza nziza zo hirya no hino ku Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Oh!very sad news but her soul is received by our father in heaven.

Rutarama Anastase yanditse ku itariki ya: 1-09-2023  →  Musubize

Uyu mubyeyi yakoze byinshi kandi byiza,Imana imuhe iruhuko ridashira

Singirankabo Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 1-09-2023  →  Musubize

Oh,our sister FOX, we’ll never forget you in our mind. May God almighty receive your soul.
Iam one of markers in Maranyundo Girls’School.

MUKESHIMANA Vestine yanditse ku itariki ya: 1-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka