Senateri Ntidendereza yasezeweho bwa nyuma, ashimirwa uruhare rwe mu kubaka Igihugu

Mu muhango wo gusezera kuri Senateri Ntidendereza William wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2023 mu Nteko Ishinga Amategeko, yashimiwe uruhare yagize rwo gufatanya n’abandi mu kubohora u Rwanda.

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yifatanyije n’umuryango wa Senateri Ntidendereza hamwe n’abagize Inteko ya Sena, atanga ubutumwa bw’ihumure bwa Perezida Paul Kagame n’umuryango we bwo kwihanganisha umuryango wa Senateri Ntidendereza William, anamushimira imirimo itandukanye yakoreye Igihugu.

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yavuze ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we bamenye inkuru mbi y’uko Senateri William Ntidendereza yitabye Imana, ko bababajwe n’iyo nkuru mbi kandi bifatanyije na Madamu we Christine Shamukiga, abana n’umuryango wose muri iki gihe cy’agahinda kenshi.

Ubutumwa bw’umuryango wa Perezida Kagame bukomeza buvuga ko bifatanyije n’Abanyarwanda bose muri aka kababaro.

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko Senateri Ntidendereza William yakoreye Igihugu mu nzego zitandukanye kandi imirimo ye yose yayikoze neza.

Perezida Kagame n’umuryango we bifurije Madamu Ntidendereza gukomeza gukomera muri ibi bihe by’akababaro. Bifurije kandi Senateri Ntidendereza kuruhukira mu mahoro n’iruhuko ridashira.

Hon. Wellars Gasamagera, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi yagarutse ku ruhare Senateri Ntidendereza yagize mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu na nyuma yaho mu mirimo yagiye ashingwa itandukanye.

Ati “Aho u Rwanda rubohorewe yagiye atunganya neza inshingano yahabwaga n’umuryango FPR Inkotanyi haba mu Gihugu no mu mahanga, navuga nko mu gihe yagize uruhare rukomeye mu guhugura abatoza ba gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu Gihugu yabayemo cya Canada”.

Hon. Gasamagera yavuze ko Senateri William Ntidendereza yarangwaga no gukorana neza n’abandi kandi akuzuza inshingano ze uko bikwiye.

Perezida w’umutwe wa Sena, Kalinda François Xavier, yagarutse ku byaranze imibereho ya Senateri Ntidendereza William mu gihe yari muri Sena, avuga ko yarangwaga n’ubuhanga n’ubushishozi biturutse ku bunararibonye yagiye akora mu mirimo itandukanye.

Perezida wa Sena yavuze ko hari umurage Senateri Ntidendereza William abasigiye wo gukunda umurimo, gukunda Igihugu, no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Nubwo agiye tukimukeneye yujuje inshingano ze neza, yatanze umusanzu ukwiye kandi yabaye urugero rwiza ku bato n’abakuru”.

Perezida wa Sena yavuze ko batazibagirwa urukundo, ishyaka n’ubushishozi Senateri Ntidendereza William yagaragaje mu nshingano yari yaratorewe igihe bakoranye.

Senateri Ntidendereza yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda. Kuva mu 1996 kugeza mu 2000 yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, naho kuva mu 2006 yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, imirimo yeguyeho mu 2008.

Kuva mu 2009 kugeza mu 2012, yabaye Chairman wungirije w’Itorero ry’Igihugu, muri 2012 kugeza mu 2018 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, nyuma aza kujya mu Nteko Ishingamategeko kuba Umusenateri.

Ku bijyanye n’amashuri, Senateri Ntidendereza yari afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu burezi ndetse n’iyigantekerezo.

Nk’umwe mu babaye Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Senateri Ntidendereza yagize uruhare rukomeye mu gutoza ibyiciro bitandukanye by’Intore mu Rwanda, anabigisha kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda n’indangagaciro na kirazira bigomba kubaranga.

Senateri Ntidendereza yabaye Umuyobozi w’Ihuriro rihuriwemo n’Abasenateri n’Abadepite bafite inshingano zo kurwanya Jenoside n’ibikorwa biyiganishaho, birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Senateri Ntidendereza William yavutse tariki 11 Kamena 1950, yitaba Imana tariki
03 Nzeri 2023 azize uburwayi akaba yari amaze imyaka ine mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu Mutwe wa Sena.

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntidendereza William udusigiye urugero rwiza ntituzakwibagigwa ruhuka mumahoro

Nzayisenga yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Ntidendereza William udusigiye urugero rwiza ntituzakwibagigwa ruhuka mumahoro

Nzayisenga yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Hon. Ntidendereza William tumwifurije kuruhukira mu mahoro kandi dukomeje umuryango mugari wabuze umuntu w’ingirakamaro. Ibigwi bye bizahora ari isomo kuri twe abasigaye🙏

Florien yanditse ku itariki ya: 11-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka