Ntibishimishije kuba Aloys Ndimbati yarapfuye atagejejwe imbere y’Ubutabera - Ibuka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, yatangaje ko bidashimishije kuba Aloys Ndimbati yarapfuye atagejejwe imbere y’ubutabera kuko yarimbuye Abatutsi mu yari Perefegitura ya Kibuye.

Aloys Ndimbati wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Gisovu yitabye Imana kera ndetse iperereza ryagaragaje ko yapfiriye mu Rwanda.

Ni amakuru yatangajwe n’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza z’Insigarira z’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023.

Aloys yari yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi ngo aburane ku byaha yari akurikiranweho bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ibiro by’Ubushinjacyaha bw’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza z’Insigarira z’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwemeje urupfu rwa Aloys Ndimbati, umwe mu Banyarwanda bari bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ndimbati wabaye Burugumesitiri wa Komini Gisovu mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, yari akurikiranyweho gukora Jenoside, kugira uruhare mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa, gushishikariza rubanda kwijandika muri Jenoside, ubwicanyi, itsembabwoko, gufata ku ngufu Abatutsikazi n’irindi hohotera, nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, ku murongo wa Telefoni, yavuze ko nk’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside bamenye amakuru ko Ndimbati yapfuye ndetse ko hashize igihe.

Akomeza avuga ko kuba bibabaje kuba yarapfuye atagejejwe imbere y’ubutabera. Ati:” Urebye uruhare rwa Ndimbati mu gihe cya Jenoside birababaje kuba yarapfuye atagejejwe imbere y’Ubutabera ngo aburanishwe ahamwe n’ibyaha yakoze maze bibere isomo n’undi wese watekereza gukora ibyaha bikomeye nka Jenoside. Gusa nanone urebye igihe yapfiriye nta burangare bw’ubutabera bwabayeho kuko yapfuye kare”.

Ahishakiye avuga ko nubwo Ndimbati yapfuye bitandukanye n’abandi bari bakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside bagapfa kuko imanza zabo zatindijwe, kwihisha ubutabera n’ibindi. Atanga urugero nk’aho Mpiranya n’abandi bamaze igihe bihishe mu mahanga.

Asaba amahanga gufatira urugero kuri Ndimbati maze bagafasha mu gutanga ubutabera. Ati:”Amahanga akwiye gutera intambwe bakumva ko ubutabera ari ngombwa kandi ko babigiramo uruhare ndetse ko ubutabera butinze buba butakiri ubutabera bakihutisha imanza abantu bakekwaho Jenoside bakihishe muri ibyo bihugu bagashyikirizwa inkiko zikababuranisha kandi imanza zikajya zihutishwa kugira ngo hatagira abazongera kujya bapfa nk’uyu batagejejewe imbere y’Ubutabera”.

Ahishakiye avuga ko nta makuru y’imbitse ku iperereza ryakozwe ngo byemewe ko uwapfuye ari Ndimbati, ariko ko bizeye ibyo uru rwego rwatangaje rwemeza ko yapfuye mu 1994.

Amakuru dukesha Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza z’Insigarira z’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), avuga ko nyuma y’iperereza Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwashoboye kumenya ko Ndimbati yapfiriye mu Rwanda ahagana mu mpera za Kamena 1997 mu gace k’Umurenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri Nyakanga 1994, Ndimbati n’umuryango we bahunze u Rwanda berekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yahoze yitwa Zayire, aho babaga mu nkambi ya Kashusha.

Nyuma yaje kujya i Kisangani aherekejwe na bamwe mu bagize umuryango we.
Ahagana muri Kamena 1997, Ndimbati yavuye i Kisangani asubira mu Rwanda mu ndege ya UNHCR yatahanye impunzi ikagwa i Kanombe.

Ahishakiye avuga ko kuba byari bigeze iki gihe bitaremezwa ko yapfuye ari icyuho kigaragara. Ati:”Icyuho cyarahari ariko cyane cyane mu muryango we kuko bigaragaza ko umuryango we utashakaga gutanga amakuru afasha ubutabera, kuko baba bazi aho ari cyangwa ko yapfuye ariko ntibabivuge”.

Ahishakiye avuga ko ubusanzwe hari hamenyerewe abatanga amakuru atariyo avuga ko umuntu yapfuye kugira ngo imbaraga zimushakisha zigabanuke ariko nyuma umutu akazagaragara ko akiraho ahubwo yafashijwe kugira ngo akomeze yihishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, asoza avuga ko kuba Ndimbati apfuye atagejejwe imbere y’ubutabera bidasobanuye ko ari umwere mu mutima w’uwo yahemukiye. Ati:”Mu byukuri ntabwo watinyuka kuvuga ko Aloys Ndimbati ari umwere kuko nibyo mu rwego rw’amategeko. Ntiwabwira umuntu uzi Ndimbati arimbura abatutsi, uwo yamariye abana, uwo yiciye ababyeyi ngo ni umwere ntibishoboka”.

Mu rwego rw’amategeko bavuga ko ubuzime bw’icyaha bujyana no gupfa kwa nyiracyo aho umuntu wari ufite icyaha igihe apfuye gisa nkikizima kuko aba atagishoboye kugikurikiranwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka