Musenyeri Simon Habyarimana yitabye Imana

Musenyeri Simon Habyarimana uzwi cyane muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, aho yaguye mu gihugu cy’u Butaliyani.

Musenyeri Simon Habyarimana witabye Imana
Musenyeri Simon Habyarimana witabye Imana

Habyarimana Simon yahawe izina ry’icyubahiro rya ‘Musenyeri’ nyuma y’uko abaye igisonga cy’Umwepiskopi muri Diyosezi ya Ruhengeri mbere ya 1994, aho kuva muri uwo mwaka yakomereje ubutumwa bwe mu mahanga, akaba yitabye Imana aba mu gihugu cy’u Butaliyani.

Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, mu butumwa bwakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bwifuriza Musenyeri Habyarimana iruhuko ridashira.

Nta makuru yahise atangazwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ku rupfu rwa Musenyeri Habyarimana, ariko ku makuru agera kuri Kigali Today ava muri bamwe mu bakirisitu ba Kiliziya Gatolika bamuzi, aremeza ko yitabye Imana.

Radio Maria Rwanda, igitangazamakuru cya Kiliziya mu Rwanda, yemeje ayo makuru aho ku rubuga rwayo rwa Twitter yanditse ubutumwa bugira buti “Musenyeri Simon Habyarimana wa Diyosezi ya Ruhengeri yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023. Yaguye mu gihugu cy’u Butaliyani, akaba atabarutse afite imyaka 73 y’amavuko. Avuka muri Paruwasi ya Nemba, akaba yari amaze imyaka isaga 48 ari Umusaseridoti”.

Radio Maria Rwanda yakomeje igira iti “Musenyeri Simon Habyarimana yakoze imirimo itandukanye muri Diyosezi ya Ruhengeri, aho yanabaye Igisonga cy’Umwepiskopi”.

Musenyeri Habyarimana wari ufite imyaka 73 y’amavuko, yahawe Ubupadiri mu 1975.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turababaye cyane.Basi niyigendere natwe ejo tuzamukulikira.Tujye twibuka ko ejo tuzapfa,maze dushake imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,imana izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze.Abibera mu by’isi gusa,yerekanye ko batazazuka.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

kabera yanditse ku itariki ya: 13-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka