Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yasezeweho bwa nyuma (Video)

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023, nibwo umurambo wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wasezeweho bwa nyuma, hagakurikiraho umuhango wo kumushyingura mu ririmbi rya Gisirikare rya Kanombe.

Uyu muhango wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe kuri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera, witabiriwe n’Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, Gen James Kabarebe n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu ijambo umugore we yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wo kumuherekeza bwa nyuma, yashimiye Perezida Kagame, uburyo yababaye hafi mu burwayi bwa (Rtd) Marcel Gatsinzi.

Yamushimiye kandi icyizere yagiriye nyakwigendera, akamuha inshingano mu bihe bitandukanye kugira ngo afatanye n’abandi gutanga umusanzu mu kubaka no guteza imbere igihugu.

Ati “Ndashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika, watubaye hafi haba mu gihe cy’uburwayi bwe, haba n’ikindi gihe rwose byabaga bikenewe. Ndashimira umuryango wacu kandi we, by’umwihariko wa RDF wamubaye hafi, ni ukuri gushima umenya ari amagambo mato kubera ishimwe riba riri ku mutima”.

Umugore wa (RTD) Marcel yavuze ko kuba ashimiye abo bose ari uko babafashije ko ajya kwivuriza hanze, ndetse we n’abana mu gihe cyose bari bamurwaje, ntacyo bigeze Babura, ubuybozi bwabitayeho uko bikwiye.

Yashimiye abayobozi batandukanye bakoranye na we, uburyo mu burwayi bwe bamuboneraga igihe cyo kumwitaho, ndetse bakanamuhamagara bamubaza uko amerewe.

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi, yitabye Imana tariki 6 Werurwe 2023 azize uburwayi, tariki 12 Werurwe 2023, nibwo umurambo we, wageze mu Rwanda uvuye mu Bubiligi.

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yavukiye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali mu 1948, akaba yarabaye igihe kinini mu gisirikare kuko yagitangiye ku myaka 20 akirangiza amashuri yisumbuye mu 1968, akaba yarigaga muri St André i Nyamirambo.

Yabanje kwiga mu ishuri rikuru rya Gisikare (ESM), nyuma yakomereje mu ishuri ry’intambara ryo mu Bubiligi, hagati y’umwaka wa 1974 na 1976.

Arangije muri iryo shuri nibwo yinjiye mu gisirikare cyo ku bwa Leta ya Habyarimana, Jenoside yo mu 1994 ikaba yarabaye akorera mu ishuri ry’aba Ofisiye bato (ESSO) i Butare, mu Karere ka Huye uyu munsi, akaba yari afite ipete rya Colonel.

Hagati y’umwaka wa 1997 na 2000, yashinzwe kuyobora ‘Gendarmerie’ y’igihugu nyuma ashingwa kuyobora Urwego rw’Igihugu rw’ubutasi (National Security Service) kugeza mu 2002, akaba yaragizwe General mu 2004.

Kuva mu 2002 kugera 2010, General Gatsinzi yari Minisitiri w’Ingabo, nyuma yaho agirwa Minisitiri wo gucyura impunzi kugeza muri 2013, ari nabwo yahise ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gushyingura twese biratubabaza.Ku irimbi,niho twese twibuka ko tuli ubusa.Niba twahoraga tubizirikana buli gihe,nta muntu wakongera kugirira undi nabi.Isi yaba nziza,ibi byose bikavaho: Ubujura,ruswa,intambara,ubusambanyi,kwikubira,etc...Uko niko bizaba bimeze mu isi izaba paradizo izaturwa gusa n’abantu birinda gukora ibyo imana itubuza.Kubera ko ababi bose imana izabarimbura ku munsi wa nyuma.

butuyu yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka