Umuhanzi Saidi Brazza yitabye Imana
Umuhanzi Saidi Brazza wamamaye mu njyana ya Reggae, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Werurwe 2023 aguye mu bitaro bya Ngozi mu Burundi, aho yari amaze iminsi arwariye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu muhanzi avuga ko yazize uburwayi ndetse akaba yari amaze iminsi arembye, ariko ntihatangajwe indwara yamuhitanye.
Umuhanzi Saidi azwi cyane mu ndirimbo zamenyekanye mu karere nk’iyitwa Yameze amenyo, Twiganirira, Iyi si mureba, Bavuga ay’Abandi, Nanje n’izindi, akaba yari amaze mu muziki imyaka 25, akaba yaravukiye mu Karere ka Huye, ariko akurira i Burundi.
Yaje kugaruka mu Rwanda nyuma y’urugamba rwo kubohoza igihugu, akomeza ubuzima kimwe n’abandi Banyarwanda bari basangiye amateka.
Mu mwaka wa 2016 uyu muhanzi yaje kujya kugororerwa Iwawa kubera imyitwarire mibi yari yagaragaje muri sosiyete, avuyeyo ahita asubira i Burundi ari naho yaguye.
Reba indirimbo ‘Twiganirira’ ya Saidi Brazza:
Ohereza igitekerezo
|