Gisimba Damas wahishe Abatutsi muri Jenoside akita no ku mpfubyi yitabye Imana

Mutezintare Gisimba Damas wari Umurinzi w’Igihango yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi, nk’uko amakuru yatangajwe n’abo mu muryango we abivuga.

Gisimba Damas wari ufite imyaka 62 yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge i Kigali. Azwiho kugira ikigo cyamwitiriwe (Kwa Gisimba) cyarererwagamo impfubyi (Gisimba Memorial Center) mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bikavugwa ko cyarerewemo abasaga 600 mu bihe bitandukanye.

Mu gihe cya Jenoside kandi iki kigo yagihishemo Abatutsi bagihungiyemo, abasaga 400 babasha kurokoka, dore ko yatangaje ko yiyemeje ko abamuhungiyeho bari kwicwa ari uko na we abanje gupfa. Ubutwari bwe mu kurwana ku bahigwaga buri mu byatumye agirwa Umurinzi w’Igihango, mu ijoro ryo ku itariki ya 06 Ugushyingo 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mubyeyi, Nyagasani akwambike ikamba rikwiye ibyiza wakoze mu buzima bwawe. Wakiriye Yezu Kristu waje agusanga mu mfubyi, mu mututsi uhigwa bukware ngo avutswe ubuzima kubera uko Imana yamuremye,Wagaburiye abashonji, Wahojeje abarira, ni byinshiiiii. Wigwirije ibihembo mu ijuru.

iganze yanditse ku itariki ya: 5-06-2023  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze byumwihariko umuryango we numuryango mugari muri rusange wabo yarokoye.
Ikindi buri mu nyarwanda wese yakwigira kuri Damas, numutima wa kimuntu, wuje impuhe nimbabzi nyinshi tuzahora tukwibuka nfura yu rwanda.

Njyewe yanditse ku itariki ya: 5-06-2023  →  Musubize

Yoo!! pole disi kumuryango wa Damas Gisimba kand,abamukomokaho bakwiriye kugir,indangagaciro na kirazira nkuko nawe yazigaragaje muri Jenoside yakorew,abatutsi muw,1994 maz,ubundi natwe nk,abanyarwanda muri rusange tugaharanira ko umutekano n,amahoro arambye byakomeza kurangwa murwa Gasabo. Mubyeyi wacu tuzager,ikirenge mucyawe. Ruhukira mumahoro.

Augustin yanditse ku itariki ya: 4-06-2023  →  Musubize

Damas Gisimba yali umuntu mwiza.yafashije abantu benshi,arokora benshi muli 1994.Niyigendere,ni inzira ya twese.Gusa nk’umukristu,nemera ntashidikanya ibyo bible ivuga,yuko abantu bapfa baririndaga gukora ibyo Imana itubuza,kandi bakaba barashatse imana bakiriho,bataribereye gusa mu gushaka iby’isi,imana izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka.

gatare yanditse ku itariki ya: 5-06-2023  →  Musubize

Yari Umubyeyi wimfubyi Muganga w’Imitima yakomeretse yari Umurinzi wigihango, yadufashije henshi adufasha kenshi kd adufasha turibenshi, Imana imuhe urihuko ridashira nitubuze Gisimba ahubwo tubuze Umubyeyi.

Eric Tuyikunde yanditse ku itariki ya: 4-06-2023  →  Musubize

Gisimba imana ikwakire uruhukire mu mahoro

lg yanditse ku itariki ya: 4-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka