Prof Kalisa Mbanda yitabye Imana

Prof Kalisa Mbanda wayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, aguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Prof Kalisa Mbanda yitabye Imana
Prof Kalisa Mbanda yitabye Imana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yabwiye Itangazamakuru ko uwari urwaje Prof Mbanda muri ibyo bitaro, yamubwiye ko yitabye Imana azize uburwayi butari bumaze igihe kinini.

Munyaneza avuga ko Prof Mbanda yari agikorera NEC n’ubwo manda ye ngo yari yararangiye, ndetse akaba yaherukaga mu kazi kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023.

Yavuze kandi ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo Prof Mbanda atagiye mu kazi, ahubwo ngo yabyutse ajya mu rwuri rwe, avayo ajya kwa muganga mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Prof Mbanda yari afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Binyabuzima (Biology), yavanye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain-La-Neuve mu Bubiligi.

Uretse gukorera Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Mbanda yari asanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Yakoreye ibigo bitandukanye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) kuva mu 1990-1995, yayoboye Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva 1995-1998, akorera Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2000-2003, ndetse aba n’Umuyobozi w’icyari Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) mu 2003-2007.

Nyuma yaho, Prof Mbanda ngo yakoze nk’impuguke mu bigo birimo MINALOC, RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) FARG, MINAGRI/RSSP, akaba yanayoboye Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu 2006.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umubyeyi wacu agiye tukimukeneye gusacyo Imana imwakire mubayo Kandi pe .twihanganishije abo asize bazarangwe no gutera ikirenge mucye kuko ndahamya ko yababereye umuyoboro wibyiza . Najye nshingiye kubigwi ndahamya nizeye ko asigiye inyigisho Iko meye umuryango mugari wabanyarwanda muri rusangye

Joseph nsengimana yanditse ku itariki ya: 28-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka