Padiri Ndawula wa Diyosezi ya Butare yitabye Imana

Padiri Francis Ndawula wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Butare yitabye Imana azize Uburwayi.

Padiri Francis Ndawula witabye Imana
Padiri Francis Ndawula witabye Imana

Urupfu rwe rwatangajwe na Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa Butare aho yamenyesheje abihayimana bose n’abakirisitu ko uyu mupadiri yitabye Imana.

Itangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri Rukamba riragira riti “Diyoseze Gatorika ya Butare yifatanyije n’umuryango wa Padiri Francis Ndawula, iramenyesha Abepisikopi, Abapadi, Abihayimana n’abakirisitu bose ko Padiri Ndawuli yitabye Imana tariki ya 12 Gashyantare 2023”.

Imihango yo kumuherekeza izaba ku wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, ibimburiwe n’igitambo cya misa kizatangira i saa tanu muri Kiliziya Katedarali ya Butare.

Padiri Francis Ndawula yakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Nyanza, akomoka mu gihugu cya Uganda akaba yari amaze imyaka 27 akorera ubutumwa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muli iyiag minsi ishize,hapfuye Abapadiri benshi mu Rwanda.Ariko ndakeka ko abenshi bazira "izabukuru" (old age).Gusa ntabwo bitabye imana,ahubwo bapfuye.Ijambo ry’imana rivuga ko upfuye atongera kumva.Ntabwo wakitaba imana kandi utumva.Niba baririndaga gukora ibyo imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze.

matayo yanditse ku itariki ya: 14-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka