Mani Martin agiye kwitabira iserukiramuco (festival) mu gihugu cya Zanzibar

Umuhanzi Mani Martin umaze kugaragaza ubuhanga buhambaye muri muzika, agiye kwitabira iserukiramuco (festival) mu gihugu cya Zanzibar mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2013.

Ku mugoroba wa tariki 21/10/2012 yagize ati : ‘‘Ubu amakuru mfite ni uko ndi kwitegura festival mfite muri Zanzibar izaba tariki 14 kugeza tariki 17 z’ukwezi kwa kabiri k’umwaka utaha nkaba kandi ngiye gutangira gukora videos z’indirimbo zanjye ziri kuri ziriya alubumu nashyize hanze.’’

Mu gukora amshusho y’indirimbo ze, Mani Martin yadutangarije ko azakorana n’aba producers batandukanye ba hano mu Rwanda harimo Bernard, Isaac n’abandi.

Mani Martin yagaragaje ubuhanga bukomeye mumuziki w’umwimerere (Live Music) igihe yamurikaga alubumu ze ebyiri ‘‘Intero y’Amahoro’’ na ‘‘My Destiny’’.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Man martin aririmba neza ariko azambabarire avaneho ya misatsi yashyizeho muri iyi minsi.

umvira yanditse ku itariki ya: 23-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka