Sergent Robert yataramiye Abanyamuhanga abatari bake buzura imyuka

Ubwo umuhanzi Senior Sgt Robert Kabera yataramiraga abatuye akarere ka Muhanga ku munsi wo gusoza icyumweru cyahariwe umuryango kuri uyu wa 08/11/2012, abatari bake barenzwe n’ibyishimo buzura imyuka ku bw’indirimo “Impanda”.

Uyu muhanzi akigera ku rubyiniro yatunguwe no kubona ukuntu Abanyamuhanga bakonje kandi batanamuzi cyane ko bamwe bari batangiye no kumwitiranya na Eric Senderi.

Sgt Robert aririmba indirimbo ya mbere yabuze abamufasha.
Sgt Robert aririmba indirimbo ya mbere yabuze abamufasha.

Sgt Robert yarangije kuririmba indirimbo ye ya mbere abantu nta bushyuhe ndetse n’ibyishimo abantu babonye dore ko indirimbo yabanjirijeho ari iyavugaga ku mibanire y’umugabo n’umugore mu muryango kuko yari ihuye n’insanganyamatsiko.

Ubwo uyu muhanzi yongeraga gusabwa kuririmbira imbaga yari iteraniye aho yashyizeho indirimbo “Impanda” yamenyekanye cyane ndetse benshi bakaba ariyo bamumenyeyeho.

Sgt Robert aririmba indirimbo "impanda" abatari bake bahimbawe abandi bemeza ko buzuye umwuka.
Sgt Robert aririmba indirimbo "impanda" abatari bake bahimbawe abandi bemeza ko buzuye umwuka.
Abo hanze bareba uwo muhanzi.
Abo hanze bareba uwo muhanzi.

Akiririmba iyi ndirimo ifite ubutumwa benshi bita ko buteye ubwoba kuko ivuga abakoze nabi ku gihe cy’imperuka uko bazaba bameze ndetse n’abakoze neza uko bazagororerwa nibwo abaturage bamenye mu byukuri umuhanzi wabataramiye uwo ariwe bamufasha kuririmba iyo ndirimbo.

Abandi bahanzi basanzwe bashaka ababafasha kuririmba cyangwa kubyinira ku rubyiniro, ariko aha Sgt Robert akimara kuririmba iyi ndirimbo, yahise abona imbaga y’abantu bamufasha kuririmba no kubyina iyi ndirimbo bamusanze ku rubyiniro (stage).

Abayobozi nabo bakunze umuhanzi barahaguruka.
Abayobozi nabo bakunze umuhanzi barahaguruka.

Muri aba bamusanze akaba atari urubyiruko gusa nk’uko bimenyerewe ku bandi bahanzi ahubwo we yayobotswe n’imbaga y’abakecuru, abasaza, abagore, abagabo n’abandi.

Iyi ndirimbo yamufashije gukurura neza imbaga yari iraho kuko basigaye bafite amatsiko yo kumva izindi ndirimbo agiye kubaha. Izindi zose zakurikiye “Impanda” yaziririmbanye morale nyinshi ku bw’abayoboke yari amaze kwikururira.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

byose birashoboka kuko yose igaragara kimwe

fils yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Ngo buzura imyuka, ni imyuka mibi se? Hari umwuka Wera hakaba n’imyuka mibi!! Sinzi icyo mushaka kuvuga!

Aze yanditse ku itariki ya: 12-11-2012  →  Musubize

ntabwo akiri sergent Robert. Mukosore

uuuuuuu yanditse ku itariki ya: 12-11-2012  →  Musubize

Ngo buzuye IMYUKA!!! ha ha ha ha ha! IMYUKA!!!. None se ko tuzi ko imyuka ari iy’ikuzimu, icyo gitaramo cyari bwoko ki?

Kayirangwa Aline yanditse ku itariki ya: 11-11-2012  →  Musubize

mwiriwe bakunzi bacu bataruhuka kutugezaho ibyiza igitekerezo TWIFUZA KOMUZAGERA MUMANJYARUGURU MUKATUGEZAHO IBYIZA BYANYU ARIBYO BACU ICYIFUZO 2,sergent robetr akazaza kutugezaho kurako gaseke yamfunduriye abandi natwe,akadumfundurira,natwe mbayeye mbashimiye kubyo mutugezaho byizai,byiza!!!!!!!!!!!!!!!!

shukuru ngamije yanditse ku itariki ya: 10-11-2012  →  Musubize

Erega GOSPEL MUSIC irakunzwe nuko abantu batabmenya, dukeneye kuyoborwa n’Imana ntakindi.

Adar yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka