King James yakoze indirimbo itari iy’urukundo ayita “Abubu”

Umuhanzi James Ruhumuriza uzwi ku izina rya King James, kuwa gatanu tariki 02/11/2012 yashyize hanze indirimbo ye itari iy’urukundo yise “Abubu”.

Nk’uko King James we ubwe abitangaza, iyi ndirimbo yayikoze kubera gushimisha abafana be bahoraga bamusaba ko yabakorera indirimbo itari iy’urukundo dore ko ubusanzwe ubuhanzi bwe buganisha ku ndirimbo z’urukundo gusa.

Mu ndirimbo ye “Abubu” King James agira ati: “ ...Abubu abubu njye baranyobeye, amagambo amashyari ko mbona byugarije abantu? Uca aha, waca aha ugasanga ni bla bla bla... buri muntu ku isi afite uko abayeho ariko ugasanga rubanda bamwihaye. Ese ko ibintu byose mbona byajemo amashyari? Ibintu byiza ntibibonwa habonwa ibibi...”

Arongera akagira ati: “… waba ufite umugore wikundira bati ziriya ni inzaratsi waba uhinduriwe imirimo bati kiriya ni ikimenyane...wambara agashati keza agakweto keza bakanungunika...waba wabonye agafaranga bati uriya ni umunyamitwe, abubu bavunwa n’ubusa reka mbareke nibyinire...”.

King James kandi yongeyeho by’umwihariko ko kuyita “Abubu” ari igitekerezo cy’umwe mubafana be witwa Kaneza Innocent.

Mu magambo make aragira inama abantu ko utagombye gukora ureba ngo baragira ngo iki kuko ibyo wakora byose ab’ubu baravuga kandi ntacyo wakora ngo ntibakibonemo uko bashaka. Ukora neza bakakuvuga wakora nabi bakakuvuga.

Iyi ndirimbo “Abubu” yakozwe na Pastor P usigaye atunganyiriza indirimbo ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa ari naho iyi ndirimbo yarangirijwe itunganywa.

King James uherutse ku mugabane w’i Burayi, akaba bwari nabwo bwa mbere mumateka ye yuriye indege yerekeza kuri uwo mugabane, yatangaje ko yasanze abahanzi nyarwanda i Burayi bakunzwe.

King James kandi yongeyeho ko n’ubwo abafana baba batari benshi cyane nk’uko ino biba bimeze iyo umuhanzi ari kuririmba ngo baba bishimye cyane kandi bakanabyina.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ewana,courage mwana!komeza utange msgs z’ubuzima naho iby’urukundo byararangiye,byashize mubantu!!ntarukundo rukibaho.

caw boy yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

Courage wangu,tukurinyuma.

alens yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

yes bravo sibyiza james guhimba indirimbo zurukundo gusa ushimishije your fans komereza aho nubwo abubu bose batanezezwa na byose,we are together with you

mugenzi serge yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka