Miss Shanel, Christian na Samuel nibo begukanye buruse yo kwiga muzika mu Bufaransa

Abahanzi Nirere Shanel, Christian na Samuel nibo begukanye buruse yo kwiga muzika nyuma y’amahugurwa (workshop) bahabwaga na Jacques-Greg Belo baturutse muri Goethe Institute.

Aba bahanzi uko ari batatu Christian wo muri Coeur International, Sammuel Kamanzi wo mu Ikobe na Nirere Shanel nibo batoranyijwe mu bandi bahanzi batandukanye bari muri aya mahugurwa harimo Aline Gahongayire, Flora Mutimukeye n’abandi.

Ruth uzwi ku izina rya Miss Shanel, niwe wabaye uwa mbere mu bahanzi bose bahugurwaga, ariko akaba ataramenya igihe bazagendera, nk’uko yabitangarije Kigali Today, kuri uyu iki Cyumweru tariki 28/10/2012.

Gusa twagerageje kuvugana n’abo kuri Goethe kugira tubabaze kubijyanye n’aya makuru ariko ntibyadukundira.

Mu mahugurwa bakoraga n'imyitozo yo kugorora amajwi.
Mu mahugurwa bakoraga n’imyitozo yo kugorora amajwi.

Mukiganiro yagiranye n’abanyamakuru, itariki 19/01/2012, umuhanzi Belobo ukomoka muri Cameroun wamamaye ku rwego rw’isi, yavuze ko yasanze muri Afurika hari impano ikomeye y’ubuhanzi.

Yongeraho ko bibabaje cyane kuba nta mashuri yigisha ibya muzika, yemeza ko abahanzi Nyarwanda baramutse babonye amashuri ya muzika, ubuhanzi bwabo bwagera kure cyane kuko yasanze bafite impano idasanzwe.

Aya mahugurwa yatanzwe ku bufatanye bwa Goethe Institut na Institut Francais du Rwanda, yari amahugurwa y’abahanzi Nyarwanda baririmba ku giti cyabo n’abo mu makorari.

Yabayemo ibyiciro bitandukanye byagiye bimara iminsi 15 buri cyiciro, akazasozwa mu kwa mbere 2013, nk’uko babitangaje ubwo aya mahugurwa yatangiraga mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka.

Muri gahunda hari hateganyijwe ko aya mahugurwa azarangira hatoranyijwe abahanzi babiri bazahabwa buruse yo kujya kwiga umuziki, umwe akajya mugihugu cy’u Bufaransa undi nawe akajya mugihugu cy’u Budage. Nyuma niho haje kuboneka indi buruse imwe yiyongereyeho.

Aya mahugurwa yari agamije gufasha abahanzi Nyarwanda kugorora amajwi yabo, kugira ngo bashobore kuba ku rwego rwo guhangana ku rwego rw’isi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka