Burera: Amikoro make atuma impano yo kuririmba mu rubyiruko ipfukiranwa

Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera rutangaza ko rwifitemo impano y’ubuhanzi bwo kuririmba, ariko bakagira imbogamizi yo kubura amafaranga yo kubafasha kuyigaragariza Abanyarwada.

Rumwe muri urwo rubyiruko rwiganjemo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ruvuga ko rufite indirimbo nyinshi ariko ntizimenyekane, kuko batarabona ubushobozi bwo kujya kuzitunganyiriza mu mazu atunganya iby’umuziki (studio).

Habakwizera Henri, umwe muri urwo rubyiruko, afite indirimbo esheshatu ariko nta n’imwe arajya gutunganyiriza muri studio. Avuga ko aramutse abonye umuterankunga yatunganya indirimbo ze ku buryo zaruta n’iz’abaririmbyi bo mu Rwanda bamaze gutera imbere.

Agira ati “Usanga nk’ubu dufite indirimbo irenze ku buryo nyine wayikorera nka “clip”, wayishyira mu byuma ugasanga ahubwo yaba iya mbere yaruta n’iya ba King James ariko kubera ubushobozi kukeya ugapfa kuyihondesha (kuyiririmbisha) umunwa”.

Bamwe mu baririmbyi bo mu karere ka Burera bitabaza ibitaramo kugira ngo ibihangano byabo bimenyekane.
Bamwe mu baririmbyi bo mu karere ka Burera bitabaza ibitaramo kugira ngo ibihangano byabo bimenyekane.

N’ubwo urwo rubyiruko rutuye mu cyaro ngo rubonye abaruzamura, ibihangano byabo bishobora kumenyekana mu Rwanda bikanakundwa. Kuri ubu ibyo bihangano byabo babiririmba ku mashuri bigaho gusa, nk’uko babyitangariza.

Bitabaza ibizataramo

Hari n’urundi rubyiruko rw’abaririmbyi rufite ibihanga by’indirimbo zatunganyirijwe mu ma studio ariko rukabura uburyo bwo kuzimenyekanisha (promotion).

Abo baririmbyi bo bajyana indirimbo zabo ku maradio amwe n’amwe akorera mu Rwanda, ariko bamwe mu bo bashyiriye indirimbo bakaba amafaranga kugira ngo bajye bazicuranga ku maradio.

Iyo batabahaye amafaranga indirimbo zabo ntizicurangwa, nk’uko Munyazikwiye Faustin umwe muri abo baririmbyi abihamya.

Munyazikwiye avuga ko mu kumenyekanisha indirimbo zabo bitabaza ibitaramo bitandukanye baba bateguye n’ubwo bibagora. Abitabiriye ibyo bitaramo bumva indirimbo zabo bityo zigatangira kumenyekana.

Uru rubyiruko rw'abaririmbyi ruvuga ko rubonye amikoro rwatunganya ibihangano byarwo bikaruta iby'abaririmbyi bo mu Rwanda.
Uru rubyiruko rw’abaririmbyi ruvuga ko rubonye amikoro rwatunganya ibihangano byarwo bikaruta iby’abaririmbyi bo mu Rwanda.

Ibitaramo bya bamwe mu baririmbyi bo mu karere ka Burera usanga byitabirwa n’urubyiruko ariko narwo rutari rwinshi. Kuburyo usibye kuba bamenyekanisha indirimbo zabo, amafaranga bakuramo aba ari make, kuko kwinjira muri ibyo bitaramo bisaba gutanga amafaranga y’u Rwanda 200 cyangwa 100 k’umuntu umwe.

Abaririmbyi bo mu karere ka Burera bafite indirimbo zatunganyirijwe mu ma studio bakora uko bashoboye kugira ngo indirimbo zabo zimenyekane. Ku buryo banazijyana ku ma radiyo yo muri Uganda yumvikana mu Rwanda kugira ngo bajye bazicuranga.

Mu karere ka Burera hari abaririmbyi baririmba mu njyana zitandukanye, ku buryo kumenya umubare wabo ntibyoroshye kuko ari benshi. Abenshi bavuga ko kuba badafite ubushobozi no kuba batuye mu cyaro aribyo bituma badatera imbere ngo bamenyekane.

Bizeye gutera imbere mu gihe cyizaza bakagera ku rwego rushimishije, kuko bafite ibihangano byiza, bifite inyigisho nk’ uko abo baririmbyi babisobanura.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka