Abantu batandukanye banywa icyayi ariko hari abakinywa gusa batazi ibyiza byacyo, hakaba n’abakinywa batazi ko bishyira mu byago, kuko bafite impamvu zagombye gutuma batakinywa.
Ubusanzwe siporo ni nziza kuva ku muto kugeza ku mukuru kuko ifasha kugira ubuzima bwiza.
Hari abantu bava kumeza bigafata igihe kinini ngo babe bakongera gusonza, bikarushaho kuba bibi iyo ari nijoro kuko burinda bucya bakigugaye, ibyo bigatuma basinzira nabi. Niba ibi bijya bikubaho, ongera ibishyimbo cyangwa imiteja ku isahani yawe.
Abantu batekereza ko indwara y’amaso nta buryo bwo kuyirinda nyamara iyo ufashe indyo zizwiho gufasha amaso kugira ubuzima bwiza, ukagira n’ikinyabupfura mu mibereho yawe, harimo kuruhuka kwirinda ibikorwa byica amaso n’ibindi watuma amaso yawe arindwa indwara ndetse akarushaho kubona neza.
Umuntu urwaye diyabeti aba agomba kwitondera ifungure rye, kugirango isukari itiyongera cyane cyangwa ikagabanuka mu mubiri.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ari byiza kurya imboga kubera ko ari nziza kandi zigira akamaro gakomeye mu buzima bw’abantu. Gusa bongeraho ko zagombye kuribwa buri munsi.
Urusenda ni urubuto rutukura, rukundwa n’abantu batandukanye, hari n’abadashobora gufata ifunguro ryabo batarubonye. Abenshi bavuga ko rubongerera ubushake bwo kurya nubwo baba batabishakaga cyane, abandi bakavuga ko rutuma bumva ibyo kurya bibaryoheye kurushaho iyo babishyizemo urusenda.
Amapera ni urubuto rwiza cyane rukunzwe na benshi kubera impumuro yarwo nziza, kandi ntirusharira na gato, ahubwo rugira isukari nziza iringaniye. Ikindi kandi ni uko amapera akungahaye kuri vitamine zitandukanye, zituma urwo rubuto rukoreshwa mu miti gakondo inyuranye. Nk’uko tubikesha linfo.re hari ibyiza bitandukanye (...)
Ugushyingiranwa ni igikorwa cyabayeho kuva mu myaka irenga 3000 mbere y’ivuka rya Yesu. Ni igikorwa kiba muri sosiyete hafi ya zose zo hirya no hino ku Isi. Hari ibihugu usanga bihuje imihango imwe n’imwe ijyanye n’ubukwe, ariko cyane cyane icyo abantu benshi bahuriraho ni impeta zambarwa ku ntoki mu gihe umukwe n’umugeni (...)
Uretse kurinda amaso imirasire y’izuba, indorerwamo z’amaso ni umwe mu mirimbo bamwe bambara bagamije kurushaho kuberwa.
Ipapayi ni urubuto ruryoha ku bantu benshi, ariko si ukuryoha gusa, ahubwo ni n’urubuto rwiza ku buzima bw’abantu kuko rukize ku ntungamubiri.
Kugira ngo umuntu abeho neza, afite ubuzima bwiza, bimusaba imyitwarire myiza irimo no kurya no kunywa ibintu bifite intungamubiri akeneye kandi akamenya n’uko akwiriye guhitamo iby’umubiri we ukeneye, akirinda ibyo udakeneye.
Hari abantu benshi bakunda karoti, haba kuzihekenya ari mbisi ndetse no kuzirya zihiye, bakazirya kuko zibaryohera ariko batazi akamaro kazo mu mubiri w’umuntu uzirya. Ako kamaro ni ko tugiye kubagezaho.
Amazi ni ingenzi ku buzima bwa muntu, nubwo bivugwa ko nta ntungamubiri agira, ariko ni ngombwa kuyanywa kenshi kuko umubiri w’umuntu ugizwe hagati ya 60 % na 70 % n’amazi.
Emoroyide (Hemorroide) ni indwara ifata umwanya umwanda munini usohokeramo haba mo imbere cyangwa se inyuma, hakabyimba kuburyo iyo umuntu agiye kwituma ababara. Hari imitsi ikura amaraso muri uwo mwanya, iyo itagikora neza bituma ibyimba amaraso ntatembere neza bityo akitsindagira aho, bigatuma umuntu agira ibibyimba mu kibuno.
Nyuma y’uko abashakashatsi bo muri Amerika bashyize ahagaragara ibinini byagenewe abagabo bibarinda gutera inda zitateganyijwe, abantu batandukanye ntibarimo kuvuga rumwe ku ikoreshwa ryabyo.
Urubuga bienmanger.com, ruvuga ko n’ubwo benshi batazi ko inzuzi z’ibihaza ziribwa, izi mbuto zo mu bihaza, ari ibiryo bimenyerewe mu bice bitandukanye by’isi ndetse bikunzwe mu bihugu nka Mexique ndetse binifashishwa kuva kera nk’umuti wo kwivura cyangwa nka kimwe mu bikora imiti y’inzoka.
Abahanga mu by’imirire bavuga ko ari byiza ko umuntu arya imboga n’imbuto kugira ngo agire ubuzima bwiza. Mu mbuto umuntu akwiye kurya harimo n’imyembe, akaba ari yo mpamvu twifuje kubagezaho bimwe mu byiza byo kurya urwo rubuto.
"Mureke ibiryo bibe imiti, n’imiti ibe ibiryo” “Let food be thy medicine, and medicine be thy food". Ayo ni amagambo yavuzwe n’Umuganga w’Umugiriki witwa Hippocrates, wabayeho mu myaka ya kera, kuko bivugwa ko yavutse ahagana 460, akaba yarapfuye muri 377 mbere y’ivuka rya Yezu. Akenshi akaba afatwa nk’aho ari we (...)
Abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook, cyane cyane Youtube, bazi uwitwa thecatvevo250_, utangaza amakuru anyuranye, ariko atungura benshi, aho akunze kuvuga ku buzima n’amakuru y’ibanga, cyane ku byamamare. Akunda kandi no gukora ubuvugizi ku bantu bababaye, asaba ko abantu babafasha ndetse abamukurikira (...)
Inyanya ni kimwe mu biribwa abantu bakoresha kenshi mu mafunguro yabo ya buri munsi.
Hari imvugo usanga ikoreshwa hirya no hino mu Rwanda ko inyandiko zose z’impimbano zitari umwimerere bazita ‘indyogo’. Muri izo nyandiko harimo impushya zo gutwara ibinyabiziga, amakarita y’ubwisungane mu kwivuza, indangamanota z’amashuri, impamyabumenyi z’amashuri mu byiciro bitandukanye, n’izindi.
Umunsi mpuzamahanga w’abakozi ufite inkomoko ku cyiswe “Haymarket affair”, iyi ikaba ari imyigaragambyo yabereye i Chicago mu 1886 aho abakozi baharaniraga ko amasaha y’akazi yagabanywa akava kuri 12 akagirwa umunani ku munsi.
Inanasi ni urubuto rwiza kandi rufite akamaro mu mubiri w’umuntu , nk’uko urubuga rwa Interineti www.femininbio.com rubivuga. Ibi ni bimwe mu byiza byo kurya urwo rubuto.
Indimu ni urubuto rwiza kandi rufite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu. Nk’uko tubikesha urubuga superfoodly.com, indimu zishobora kunyobwa mu mazi cyangwa zikaribwa nk’imbuto bisanzwe.
Ku rubuga rwa Internet www.astucesnaturelles.net , bavuga ko urwo rubuto rufite izina rya siyansi ‘Annona reticulate’, cyangwa ‘Cachiman’. Ni urubuto rukomoka muri Amerika, rukaba ari urubuto rufite ibyiza byinshi.
Ibyiza by’ibitunguru ku buzima bw’abantu ni byinshi kandi icyiza cy’ibitunguru, ntibyongerera ubiriye ibiro, ikindi kandi biraryoha bikanahumura neza.
Mu bihe bitandukanye, abayobozi mu nzego zinyuranye bagiye bagaragaza ibikorwa bisa n’ibitangaza bazakora mu gihe runaka.
Nta kintu cyiza nko kubyuka wumva inyoni ziririmba dore ko hari izigira amajwi meza. Indirimbo zituje ziririmbwa n’inyoni mu gitondo, zinogera amatwi n’imitima y’abantu. Ariko se inyoni zidukangura ngo tubyuke tujye ku murimo zibwirwa n’iki ko bukeye ngo ziririmbe?
Mu gihe mu bihe byashize abantu batandukanye babaga bafashe umunsi wa mbere w’ukwezi kwa kane nk’umunsi udasanzwe, bamwe bafataga nk’umunsi wo kubeshya ndetse bakanabikora, muri iki gihe iyo myumvire isa n’igenda ihinduka, aho abantu bavuga ko bashishikajwe no gushaka imibereho kuruta kwirirwa bahimba ibinyoma byo kubeshya (...)