Amakuru ukeneye kumenya ku minywere y’imodoka ukunda

Iyo ugiye kugura imodoka nshya, hari amakuru ujya witaho, ariko hari ayandi ushobora kuba utaramenye, akaba yatuma ugera iwawe, wamaze kwishyura ukagira uti “sinamenye.”

Range Rover imwe mu modoka zikunzwe
Range Rover imwe mu modoka zikunzwe

Mu magambo make, tugiye kukugezaho amakuru ajyanye n’imbaraga za moteri y’imodoka, ndetse n’iminywere yazo, dore ko ari kimwe mu bihenda nyir’imodoka muri iki gihugu kidacukura peterori.

Iby’ingenzi ukeneye kumenya: Ubunini bwa moteri n’icyo bisobanura.

Uburumbarare cyangwa ubunini ubonana imodoka, si bwo bugaragaza niba ishobora kunywa cyane cyangwa gahoro.

Ubwiza nabwo, cyangwa se ibara, ntaho bihurira n’iminywere y’imodoka.

Ubunini bwa moteri y’imodoka bubarwa mu mibare ihereye kuri 1.0 kuzamura.

Moteri ingana na 1.3 ikoresha Essence/Manuelle

Hyundai santa nayo ni imodoka ikundwa na benshi
Hyundai santa nayo ni imodoka ikundwa na benshi

Iyo tuvuze ko imodoka ifite moteri ingana na 1.3, bisobanuye ko iyi moteri itwika amavuta (lisansi cyangwa Mazutu) ingana na litiro 1.3 kugira ngo imodoka ibone ingufu zo kugenda.

Imodoka zifite iyi moteri kandi, zigira ibitembo bine.

Ibitembo, ari byo bita ‘cylindre’ mu gifaransa, nibyo bicamo ya mavuta igihe ari gutwikwa.

Kugira ngo aya mavuta atwikirwe muri bya bitembo, hari ikindi bisaba.

Imodoka ya Golf iri mu zikunzwe
Imodoka ya Golf iri mu zikunzwe

Umwuka uturutse hanze wakirwa mu kuma ka moteri kitwa supapu, ugasunikwa n’utwuma dukubita twitwa pisito (piston). Ibi nibyo bishyushya wa mwuka ukagera kuri degere 900, ugatwika ya mavuta.

Imodoka ingana gutya rero inywa gute?

Imodoka ifite moteri ya 1.3, inywa litiro 7.2 kuri buri birometero ijana igenze.

Ni ukuvuga ko litiro imwe igenda ibirometero 13. Niho ujya wumva ngo iyi modoka yanjye inywera kuri 13.

Toyota Rav4 2018 imwe mu modoka zitunzwe na benshi mu Rwanda
Toyota Rav4 2018 imwe mu modoka zitunzwe na benshi mu Rwanda

Icyakora, iyi minywere ishobora kujya hasi ikagera kuri litiro 5.6 kuri buri birometero 100 igenze mu cyaro.

Burya mu cyaro imodoka inywa gake kuko idahura n’imodoka nyinshi ngo biyisabe gukoresha moteri akazi kenshi.

Zimwe mu modoka zifite moteri ya 1.3 ni nka: Toyota Starlet, Rav 4, n’izindi.

Aha ariko, hari icyo ugura imodoka agomba kwitondera.

Imodoka z’ubwoko bumwe, zasohokeye rimwe, zishobora kuza zifite moteri zitandukanye.

Ni ukuvuga ko, Uruganda rwa Toyota, bitewe n’isoko, rushobora guhitamo gusohora igihe kimwe Toyota Starlet ifite moteri ya 1.3, 1.5 n’izindi.

Ikindi kandi, imodoka ya automatique inywa kurusha iya manuelle kuko moteri ya automatique irikoresha, mu gihe manuelle yo isaba ko umushoferi agenda ahinduranya vitese.

Ikindi, uburyo amavuta atembera mu modoka bushobora gutuma imodoka inywa cyane cyangwa inywa gahoro.

Hari uburyo bubiri amavuta atembera mu modoka. Ubwo buryo ni :imodoka ikoresha karibirateri(carburateur), n’ubukoresha injegisiyo (injection).

Mu buryo bwa carburateur, amavuta agenda nta rutangira, aribyo bisonanuye ko, imodoka ikoresha ubu buryo inywa cyane.

Uburyo bwa injection bwo ni bwiza kuko moteri yakira gusa amavuta imodoka ikeneye andi ikayazigama.

Izi ni ngero za moteri za zimwe mu modoka zikunze gukoreshwa mu Rwanda n’iminywere yazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

gusa uyu munyamakuru nubwo mwamuteye amabuye muri beshi ngo yanditse inkuru idacukumbuye ntago ari kure y’ukuri. mwireba cyane kuri Ranglove murebe cg mubaze umuntu utunze starlet niba anywa kimwe nutunze RAV4. ibyo yanditse ninka 75% y’ukuri.

adrien yanditse ku itariki ya: 23-06-2022  →  Musubize

Imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA Sienta moteur 1.5 Iminywere yayo n’uko imeze

Pierre Bizindavyi yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Ndabona iyi nkuru intameze neza kumibare mwaduhaye kuko ranger lover ntbwo yanywa 3.5l/100km mubisuzume muduhe inkuru mpamo rwose ntakuntu Carina yanywa menshi kurusha ranger lover

Claude yanditse ku itariki ya: 19-06-2019  →  Musubize

Bwana Bertrand,

Ku bwanjye ndabona ibi bipimo watanze haba harimo kwibeshya! Urugero: Kigali - Muhanga ni 54,7Km. Ukurikije ibi bipimo, bivuze ko ufite Range Rover Sport 2.0 yakenera nibura litiro 3.5 kugira ngo ave i Kigali ajye i Muhanga yizeye ko aribugaruke i Kigali atanyuze kuri Sitasiyo!

Ibi byangoye kubyemera nk’ukuri rwose!

Nukongera ugakora ubushakashatsi neza kuri iyi nkuru ukazana ibimenyetso-mpamya by’ibi bipimo.

Murakoze!

Peter C Muhingabire yanditse ku itariki ya: 18-06-2019  →  Musubize

Njye ndumva harimo kwibeshya. Ranger Rove ishobora kunywera kuri ruriya rugero mwayihaye. Murebe neza mubikosore

Rwemera yanditse ku itariki ya: 18-06-2019  →  Musubize

Arko mpise nibaza ngo ese Rangerover niba inywa kuri ruriya rugero ubwo ntigura akayabo??? Muzatubwire

Manzi yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Murakoze kuri aya makuru muduhaye; muzanatubwire ibijyanye ni uko zisora , nayo bisaba kuyinjiza uyiguze hanze ; kuko harimo ubwiru bukomeye cyane
Murakoze

Diogene yanditse ku itariki ya: 17-06-2019  →  Musubize

Muzakosore ho gakeya hariya ku ifoto ya Rav 4 mwibeshyeho ka rimwe gusa , iriya ni version ya 2019 ntago ari 2018, ikindi ni ukuzadusobanurira neza kurushaho kuko nkubu numvise nabi ko moteri ya 1.3, bivuze ko ilitiro imwe igenda ibilometero 13, ( bisa nkaho ari byo), mu buswa bwanjye rero natekereza ko ubwo ifite 2.5 ( niba inabaho simbizi); ubwo ilitiro imwe yagenda ibilometero 25!!!! Ese mama byaba ari byo cg ubuswa bwanjye buracyankurikirana ngo munsobanurire neza mbashe kugira imyumvire nyayo! Gusa wakoze kuri iyi nkuru nziza itumye rwose nifuza kumenya ubwenge bwimbitse kuri ibi byuma

L’Ohm yanditse ku itariki ya: 17-06-2019  →  Musubize

Biragaragara ko umwanditsi w’iyi nkuru ntabwo azi iby’amamodoka yakagombye kuba yarashatse abize iby’ubukanishi bakamusobanulira uko moteur y’imodoka ikora,ikindi ziliya consomations kuli essence ntibibaho abaze neza ababizi abone kwandika inkuru icukumbuye.Ibyo yanditse byose nta kuli kulimo.

Dukuzumuremyi j.Népomuscène yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka