Amatunda ni urubuto rwiza ku murwayi wa diyabeti

Umuntu urwaye diyabeti aba agomba kwitondera ifungure rye, kugirango isukari itiyongera cyane cyangwa ikagabanuka mu mubiri.

Ubushakashatsi bwerekanye ko imbuto z’amatunda, zifasha umusemburo wa “insulin” gukora neza akazi kawo ko kuringaniza isukari mu mubiri, bityo akaba urubuto rwiza ku muntu ufite iyo ndwara.

Hari abantu bakunda kurya amatunda (maracuja) kuko abaryohera abandi bakayakundira impumuro yayo nziza, ariko hari abatazi ibyiza bitandukanye agira mu muzima bw’abantu.

Ibyo byiza bitandukanye ni byo Kigali Today igiye kubagezaho yifashishije imbuga za interineti zitandukanye. Ubundi nk’uko tubikesha urubuga dieti-natura.com amatunda akomoka muri Amerika y’Amajyepfo (Paraguay na Bresil).

Amatunda yafasha mu gukumira indwara ya kanseri

Nk’uko tubikesha urubuga femininbio.com, ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko amatunda akize cyane ku byitwa ”antioxydants”, bityo ko kunywa umutobe w’amatunda utuma, utunyangingo (cellules) twa kanseri tudakomeza gukura.

Amatunda agabanya umuvuduko w’amaraso

Amatunda akungahaye ku butare bwa “potassium”, bityo ikaba iringaniza “sodium” mu mubiri, bityo ikagabanya ibyago byo kugira umuvuduko w’amaraso ukabije, ikarinda ibyago byo kurwara umutima no guturika kw’imitsi yo mu bwonko.

Amatunda afasha abantu bifuza kunanuka bitabangirije ubuzima

Kuko amatunda atigiramo ibintu bibyibushya, ni urubuto rwiza umuntu ashobora kurya nyuma yo gufata ifunguro rye, kuko nta binure rugira kandi ntirugora igogora.

Amatunda ni urubuto rwiza ku buzima bw’amaso

Nk’uko byagaragaje n’abashakashatsi batandukanye, amatunda akize cyane kuri “antioxydants”, vitamine A na C , iyo ikaba ari mpamvu yifitemo ubushobozi bwo kungerera amaso kubona neza, akanarinda amaso akenshi aba yananijwe no kureba muri za telefoni, televiziyo, ndetse na za mudasobwa.

Amatunda afasha mu igogora

Amatunda akungahaye cyane ku byitwa “fibres”, ni yo mpamvu ari imbuto nziza, kuko zisukura umubiri, zigafasha mu migendekere myiza y’igogora, zikanasukura urura runini.

Amatunda arwanya indwara ya Asima

Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi b’Abanyamerika bwagaragaje ko amatunda afasha inzira z’ubuhumekero kugira ubuzima bwiza, bityo akaba anafasha abantu barwaye indwara ya asima.

Ku rubuga medicalnewstoday.com bavuga ko amatunda ari urubuto rugira isukari nkeya, ibyo bikaba bisobanuye ko rudashobora kongera isukari mu maraso y’ururya, ndetse rukaba ari n’urubuto rwiza ku bantu barwaye diyabete.

Amatunda yongera imikorere y’umusemburo ubuza isukari kuzamuka ”insulin”

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko imbuto z’amatunda, zifasha “insulin” gukora neza, umuntu ufite “insulin” ikora neza, bimurinda indwara zitandukanye, harimo na diyabete.

Amatunda yongera ubudahangarwa

Kuko amatunda akize cyane kuri vitamin C, bituma ari imbuto nziza ziranda umubiri kwangirika, kuko iyo vitamine C ifasha umubiri kwinjiza ubutare bwa “fer”, bityo bikawurinda indwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka