Irangi risigwa ku nzara bita “vernis à ongles” mu gifaransa cyangwa “nail polish” mu cyongereza, ni umurimbo ukundwa n’abagore n’abakobwa batari bake hirya no hino ku isi, ariko Kigali Today yifuje kumenya niba nta ngaruka mbi rigira ku buzima bw’abaryisiga cyangwa se abakora umwuga wo gusiga inzara.
Muri ibi bihe by’imvura, ikirere cyo hirya no hino mu gihugu cyakundaga kwirirwa kijimye aho umwanya uwo ari wo wose cyatangaga imvura. Icy’uyu munsi mu Mujyi wa Kigali Kiriwe gikeye kibereye ijisho ubona ko bitari bisanzwe mu gihe cy’imvura nk’iki.
Benshi bagihuje n’inama mpuzamahanga ya 20 kuri SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (20th International Conference on AIDS and Sexually Transmitted Infections in Africa -ICASA), iheruka kubera mu Rwanda, hari bavuze ko iki kiganza ari ikimenyetso gihamagarira abantu kwirinda SIDA, mu gihe hari n’abavuze ko (...)
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2012 n’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima (OMS), bugaragaza ko 10% bya kanseri y’uruhu iva ku gihenehene (hejuru y’ijisho) iterwa no kutarinda amaso hifashishijwe amadarubindi arinda izuba.
Ni kenshi uzabona ko iyo imvura iguye izuba rirasiramo, mu kirere hahita hishushanyamo umukororombya ndetse n’imvura yari igiye kugwa ikayoyoka cyangwa ikagabanya ubukana yari izanye.
Uwimbabazi Delphine w’imyaka 15 y’amavuko utuye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange, akagari ka Kibirizi, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, akaba akora akazi ko kuvuga amazina y’inka mu birori bitandukanye, bikamufasha kwikemurira ibibazo bitandukanye ataruhije ababyeyi.
Uko imyaka igenda ishira ni ko iterambere rizana ibyaryo ibyari ibitangaza bigasimbuzwa ibindi. Hari utubari twagiye duhararwa ndetse dukundwa n’abantu, nyamara uko twagiye dushonga byagiye bibera bamwe amayobera.
Mu bihe bitandukanye, mu Rwanda hatashye ubukwe buhuruza imbaga y’abantu, babutangaho ibitekerezo cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Mbere y’uko umusore n’umukobwa bakora ubukwe cyangwa ngo bajye kwiyerekana imbere y’ababyeyi, barakundana bakemeranya kubana.
Ubundi kudidimanga ni indwara itangira umuntu akiri muto bikagaragara igihe umuntu avuga ategwa cyangwa asubiramo amagambo amwe n’amwe ku buryo hari igihe gusobanura icyo ashaka kuvuga bimubera ikibazo.
Kuri iyi si dutuye uzatembera ugerageze kugera kure hashoboka hatandukanye n’aho wageze mbere, hakaba hari aho ushobora kuzagera cyangwa waba warageze ukaba wahabona nk’ahantu hadasanzwe bitewe n’imimerere yaho kuri wowe.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Richmond muri Amerika bigishije itsinda ry’imbeba 17 uko zatwara utumodoka dutoya dukoze muri ’plastique’ basanze bizigabanyiriza umujagararo (stress).
Ubwo yarimo ageza ijambo ku bitabiriye inama irimo guhuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yageze hagati mu ijambo rye, yifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza.
Ababyeyi benshi bahura n’ikibazo cyo kurwaza abana indwara z’amenyo n’izo mu kanwa bitewe no kutamenya ikigero gikwiriye umwana atangiriraho gukorerwa isuku y’amenyo.
Abagabo babiri b’i Nzega mu Karere ka Nyamagabe, umwe yiyise Rusakara undi Ben Nganji, kubera ko ngo batajya bakura urushinge kuri KT Radio.
Ubushize twabagejejeho kode z’ibihugu biherereye kuva muri zone ya mbere kugeza kuri zone ya kane, aho ibihugu byo muri zone ya mbere biba bifite kode itangirwa n’akamenyetso ko guteranya (+) hagakurikiraho umubare 1, nyuma hagakurikraho nimero zikoreshwa muri icyo gihugu kugeza kuri kode ya 4.
Inzozi umuntu arota, ziba zitandukanye n’iz’undi, kimwe nuko zitandukana n’izo warose mu gihe cyashize, bityo hakabaho kurota ibyiza cyangwa ibibi, hakabaho kurota ibitabaho cyangwa bitigeze bikubaho, cyangwa ukarota n’ibyabayeho.
Ubusanzwe igihe k’impeshyi kirangwa n’ibikorwa byinshi bitandukanye harimo n’imyidagaduro. Muri iyi nkuru, Kigali Today irabibutsa bimwe mu bihe bitazibagirana mu mitwe ya benshi byabaye mu gihe cy’impeshyi ya 2019, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Kamena kugeza muri Kanama 2019.
I New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika hari kubera inama y’inteko rusange y’umuryango w’Abibumwe (United Nation General Assembly) izamara iminsi itanu.
Isi igizwe n’ibihugu 195, buri gihugu kikaba gifite umubare ukiranga mu itumanaho, twakwita kode (code).
Hari uduce twamenyekanye cyane ku mazina y’abantu bahatuye ndetse n’abahubatse kurusha amazina yaho yanditswe mu byangombwa byemewe n’ubutegetsi bwite bwa Leta.
Pasiporo (Passeport) kuri ubu ifatwa nk’urupapuro rufite agaciro gakomeye, aho ibihugu by’ibihangange biteranya inama zikomeye mu kwiga no gutanga uburenganzira ku mikoreshereze yayo. Hari ababona pasiporo, nk’urupapuro rwakugeza henshi wifuza ku isi, abandi bakayibona nk’urupapuro rufunga imiryango, kuko utayifite, hari (...)
Hari bimwe mu bihangano cyane cyane indirimbo byagiye bitavugwaho rumwe bitewe n’uburyo byitwa cyangwa uburyo amashusho yabyo agaragara, hakaba abavuga ko ayo mashusho ateye isoni kandi agacishwaho ku masaha y’amanywa, ababyeyi bakinubira ko aya mashusho ashobora kubangamira uburere bw’abana.
Bamwe muba byamamare (Stars) bakomeye ku isi, usanga barahisemo kutabyara, kuko baba bumva igihe kitaragera, cyangwa bizatuma umwuga wabo wakwangirika, mu gihe umwanya wabo w’akazi bagiye kuwusaranganya no kwita ku rubyaro.
Iyo utwaye imodoka yawe, cyangwa se ugatega izitwara abantu mu buryo rusange, uteze moto cyangwa igare, cyangwa se ukaba ugenda n’amaguru, ni ibisanzwe ko unyura hejuru y’ibiraro.
Muri uyu mwaka wa 2019 aho iterambere rigeze usanga hagenda havuka ibintu byinshi bitandukanye, ariko mu by’imyambarire si ko ubisanga kuko abenshi ubu bagenda bambara imyambaro yo hambere muri za mirongo icyenda (1990), cyane cyane ubu aho Abanyarwanda basigaye bakunze kwambara ngo baberwe atari ukwambara gusa.
Abantu benshi bakunze kujya impaka ku gikorwa cyo gufuha, aho bamwe bavuga ko gufuha ari urukundo rwinshi, kuko utafuhira uwo udakunda, abandi bakavuga ko biterwa no kutizerana. Ni mu gihe abize imbonezabitekerezo (psychology) bo bagaragaza ko gufuha ari uburwayi.
Mu rubyiruko hari imvugo nyinshi zikoreshwa ahanini n’urubyiruko, baganira bashaka kuzimiza cyangwa kuryoshya ikiganiro nk’abantu b’urungano.
Umuturage wo muri Uganda wiga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri kaminuza ya Harvard yareze mu rukiko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, amushinja kuba yaramukuye mu mubare w’abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Prof Niyomugabo Cyprien ashyira mu majwi abiganjemo urubyiruko, akavuga ko hari imvugo bagenda badukana bigatuma imvugo n’amagambo byari bisanzwe biriho bitakaza umwimerere wabyo bikazimira nyamara ntacyo byari bitwaye.