Sobanukirwa icyo amategeko ateganya ku kubera umubyeyi umwana utabyaye (adoption)

Mu muco nyarwanda birasanzwe ko umubyeyi ashobora kurera umwana atabyaye bitewe n’impamvu zinyuranye, cyane cyane iyo asizwe n’umuntu wo mu muryango wapfuye, cyangwa se watawe n’uwamubyaye.

Tom Close na madamu we baherutse kwiyemeza kurera umwana wari umaze ibyumweru bitatu avutse nyuma y'uko uwamubyaye amuta ku mihanda y'i Nyagatare
Tom Close na madamu we baherutse kwiyemeza kurera umwana wari umaze ibyumweru bitatu avutse nyuma y’uko uwamubyaye amuta ku mihanda y’i Nyagatare

Hari kandi n’ubwo umuryango wiyemeza kurera umwana utabyaye, ibyo bikajyana na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kuvana abana mu bigo by’imfubyi bakajya kurererwa mu miryango.

Mu minsi ishize humvikanye inkuru y’umuhanzi Dr Thomas Muyombo uzwi nka Tom Close n’Umugore we Niyonshuti Tricia biyemeje kurera umwana batabyaye, kuko yari yatoraguwe ku muhanda mu Karere ka Nyagatare.

Ibyo Tom Close yakoze abihuriyeho n’ibindi byamamare nka Angelina Jolie (umukinnyi wa Filimi), na we uzwi ho kuba we n’umugabo we barabaye ababyeyi b’abana batabyaye.

Mu muco nyarwanda kurera imfubyi birasanzwe, ariko Kigali Today yifuje kubagezaho icyo amategeko y’u Rwanda abivugaho.

Itegeko nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, mu ngingo ya 287, bavuga uburyo bwo kubera umubyeyi
umwana utabyaye.

Kubera umubyeyi umwana utabyaye bikorwa mu buryo bubiri (2), ni ukuvuga uburyo bworoheje n’uburyo busesuye.

Ingingo ya 288 y’iryo tegeko, ivuga ko kubera umubyeyi umwana
utabyaye ku buryo bworoheje ari uburyo bwo kubera umubyeyi
umwana utabyaye ariko isano-muzi hamwe n’umuryango we w’ibanze igakomeza.

Ingingo ya 289 y’iryo tegeko ivuga ko mbere yo kwemererwa kuba umubyeyi w’umwana utabyaye ku buryo bworoheje,

Iyo ugirwa umwana agifite se na nyina, bagomba kwemera bombi ko umwana wabo agirwa umwana n’undi muntu kabone n’iyo baba baratanye burundu.

Iyo umwe mu babyeyi yapfuye cyangwa se adafite ubushobozi bwo kugaragaza icyo atekereza, yarazimiye cyangwa yarabuze, biba bihagije iyo byemewe n’undi.

Iyo umwana atagifite se na nyina, cyangwa badafite ubushobozi bwo kugaragaza icyo batekereza, bazimiye cyangwa babuze, kugirwa umwana n’utaramubyaye byemerwa n’inama y’umuryango cyangwa n’umuntu ushinzwe kumurera.

Ingingo ya 290 y’iryo tegeko ivuga ku bijyanye no kwemererwa kubera umubyeyi umwana utabyaye uba mu muryango wamwakiriye cyangwa mu kigo cy’imfubyi.

Iyo umwana adafite ababyeyi cyangwa ababyeyi badafite ubushobozi bwo kugaragaza icyo batekereza, barazimiye cyangwa barabuze kandi aba mu muryango wamwakiriye, uwo muryango ni wo ufite uburenganzira bwo kwemera ko agirwa umwana n’utaramubyaye bigakorerwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere.

Iyo umwana adafite ababyeyi cyangwa ababyeyi badafite ubushobozi bwo kugaragaza icyo batekereza, barazimiye cyangwa barabuze kandi akaba aba mu kigo cy’imfubyi, ukuriye ikigo ni we wemera ko umwana aberwa umubyeyi n’utaramubyaye ariko abiherewe uruhushya n’umwanditsi w’irangamimerere w’aho icyo kigo giherereye.

Inkurikizi zihariye zo kubera umubyeyi umwana utabyaye mu buryo bworoheje

Ingingo ya 291 y’iryo tegeko, ivuga ko ugizwe umwana n’utamubyaye mu buryo bworoheje adacika mu muryango akomokamo, akomeza uburenganzira bwe n’inshingano zose, akanagumana amazina ye.

Icyakora, uwabereye umubyeyi umwana atabyaye ni we wenyine umugiraho ububasha bwa kibyeyi.

Ingingo ya 292 y’iryo tegeko ivuga k’uguhindura izina k’uwagizwe
umwana n’utamubyaye.

Umubyeyi cyangwa ababyeyi b’umwana batabyaye, bashobora gusaba guhindura izina ry’uwo mwana bikozwe mu nyungu z’umwana.

Icyakora, iyo uwo mwana babereye umubyeyi afite nibura imyaka cumi n’ibiri (12), agomba kwemera ko iryo hindurwa ry’izina riba.

Ingingo ya 293 y’iryo tegeko ivuga ibijyanye n’umutungo w’uwagizwe umwana n’utaramubyaye.

Iyo uwagizwe umwana n’utaramubyaye apfuye asize abamukomokaho, umutungo ugihari yahawe cyangwa yazunguye k’uwamugize umwana uhabwa abamukomokaho hakurikijwe amategeko agenga izungura.

Iyo uwagizwe umwana n’utaramubyaye apfuye adasize abamukomokaho, umutungo ugihari yahawe cyangwa yazunguye k’uwamugize umwana ugaruka k’uwamugize umwana.

Kubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye

Ingingo ya 294 y’iryo tegeko ivuga ko kubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye ari uburyo butuma umwana ata burundu
isano muzi yari afitanye n’umuryango we w’ibanze.

Icyakora, guta isanomuzi ntibikuraho uburenganzira yari afite ku gihugu cye.

Ibisabwa kugira ngo habeho kubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye.

Ingingo ya 295 y’iryo tegeko ivuga ko kugira ngo habeho kubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye byemerwa gusa iyo biri mu nyungu z’umwana mu bihe bikurikira:

Ababyeyi b’umwana batazwi cyangwa baramutaye byemejwe n’urukiko, kuba umwana ari imfubyi kandi adafite abavandimwe, kuba umwana arerwa na Leta.

Kubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye byemerwa bimaze gusuzumwa n’urwego rwabiherewe ububasha.

Ingingo ya 296 y’iryo tegeko, ivuga ko iyo umwana bagomba kubera umubyeyi afite hejuru y’imyaka cumi n’ibiri (12) y’amavuko,

kwiyemerera kwe ari ngombwa keretse gusa iyo adashobora kugaragaza icyo atekereza. Uguhakana kwe guhagarika kugirwa umwana n’umubyeyi utaramubyaye.

Inkurikizi zihariye ku kugirwa umwana mu buryo busesuye

Ingingo ya 297 y’iryo tegeko ivuga uburenganzira n’inshingano
by’uwagizwe umwana ku buryo busesuye.

Ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye biha uwo mwana n’abamukomokaho uburenganzira n’inshingano bisa n’ibyo bari kugira iyo uwo mwana aba yarabyawe n’abemeye kumubera umubyeyi bataramubyaye.

Icyakora, ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye ntibigira inkurikizi ku byabaye mbere yabyo.

Ingingo ya 298 y’iryo tegeko ivuga ibijyanye no guhindura izina
Kubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye, bishobora guhesha umwana izina uwo mubyeyi yihitiyemo ku nyungu z’umwana.

Ibisabwa bihuriweho mu kubera umubyeyi uwo utabyaye

Ingingo ya 299 y’iryo tegeko ivuga ibisabwa kugira ngo ukubera
umubyeyi uwo utabyaye byemerwe.

Ukubera umubyeyi umwana utabyaye bigomba gushingira ku mpamvu zishingiye ku nyungu z’umwana. Bigomba kubahiriza ibyangombwa
bisabwa kandi bigakurikiza inzira iteganyijwe muri iri tegeko.

Ingingo ya 300 y’iryo tegeko, ivuga ibyo ushaka kubera umubyeyi
umwana atabyaye agomba kuba yujuje. Ushaka kubera umubyeyi umwana atabyaye agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

Kuba ari inyangamugayo, kuba afite amikoro ahagije kugira ngo ashobore kurangiza inshingano zituruka ku kubera umubyeyi umwana atabyaye, kuba afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko, kuba arusha nibura imyaka irindwi (7) umwana ashaka kubera umubyeyi ataramubyaye, kuba afite aho abarizwa hazwi,kuba atarakatiwe igihano cy’igifungo kubera ibyaha bikorerwa mu muryango, kuba atarakatiwe igihano cy’igifungo, kubera icyaha cya jenoside, kuba atarakatiwe igihano cy’igifungo kubera ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo kuba atarambuwe ububasha bwa kibyeyi.

Icyakora, haseguriwe ibiteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, agace ka 4, iyo umwana afitanye isano n’ushaka kumugira umwana kugeza ku rwego rwa karindwi (7), ushaka kuba umubyeyi agomba kuba arusha umwana nibura imyaka itatu (3).

Kubera impamvu zumvikana, Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze ashobora kugabanya uwo mubare w’imyaka agomba kumurusha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese buriya nkumuntu wujuje 21 ukora ariko akaba akiba iwabo yasaba umwana wo kurera muburyo busesuye akabana na famille abamo nubundi akabariho amukurikiranira?

Salim Rutagengwa yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka