Impamvu zikomeye zituma umugore utwite adakwiye kunywa ku nzoga
Abagore batwite n’abateganya gutwita bakwiye kwirinda kunywa inzoga uko yaba ingana kose kugeza igihe umwana avukiye, kuko bigira ingaruka ku buzima bw’umwana utaravuka mu mikurire ye, ku bwonko ndetse no ku marangamutima ye akaba yahura n’ingorane zitandukanye.
Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika “Emory”, bwagaragaje ko umugore utwite unywa inzoga bigira ingaruka ku bwonko, ku mutima, ku maso, ku matwi, amaguru, amaboko, amenyo ndetse no ku gitsina cy’umwana.
Uko intanga ikura niko inzoga ikwira hose bigatinza gukura k’umwana utaravuka ku buryo yagira ingaruka ku mubiri inyuma ndetse no ku bwenge.
Ingaruka umwana utaravuka ahura na zo mu gihe nyina anywa inzoga amutwite
– Umubyeyi unywa inzoga atwite ashobora gutuma umwana uri mu nda avukana ibiro bidahagije.
– Umwana ashobora kuvuka igihe kitageze.
– Umwana ashobora kuvukana ibibazo byo kutumva ndetse n’ikibazo cy’umutima .
– Umwana kandi ashobora kuvuka afite umutwe muto cyane
– Umwana ashobora kugira ingingo zimwe na zimwe zitakuze
Izindi ngorane umwana yahura na zo harimo kuba yibagirwa vuba, kunanirwa kwiga, gutinda kuvuga, ubwenge buri ku kigero cyo hasi ndetse no kuba atabasha gusobanura ibintu neza. Umwana agira imyitwarire itari myiza kandi nanone ashobora kigira ibibazo by’amagufa n’impyiko.
Umwana kandi ashobora kugira ibibazo byo mu mutwe, nko kurakara cyane no kwigunga. Ashobora no kutabasha kugenzura imyitwarire ye haba mu rugo cyangwa ku ishuri.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuntu atwite igatwariza inzoga yabigenza gute
Umuntu utwite agatwariza inzoga yabigirate?
Ndabaza ese umugore anywa inzoga nka rimwe mukwezi kd nabwo atari nyinshi hari ingaruka byagira ku mwana?