Bavuga ko umuntu runaka yayuye iyo, imikaya yo mu myanya mpumekero ye irambutse, bikarangwa n’uko umuntu yasama akinjiza umwuka mwinshi mu bihaha kandi atabiteguye, bigakorwa mu bice bitatu ari byo: kwinjiza umwuka mwinshi kandi bigafata igihe kirekire kiruta ibisanzwe, hagakurikiraho agahe gato umuntu asa nk’uretse (…)
Abana bakenera kunywa amazi kurusha n’abantu bakuru, kuko bo imibiri yabo iba igikura, kandi ikeneye amazi ahagije.
Hari abantu baba bari basanganywe imisatsi myiza, ibyibushye, ubona ko ifite ubuzima, nyuma y’igihe runaka, ukabona ya misatsi itangiye koroha bidasanzwe, ikajya ipfuka, uko umuntu asokoje akabona imisatsi myinshi yarandutse isigaye mu gisokozo.
Koza amenyo nibura inshuro ebyiri ku munsi, bikwiye kuba muri gahunda y’umunsi kuri buri wese, nk’uko abantu bagomba kurya kugira ngo babeho.
Abantu benshi bakunze kubira ibyuya mu birenge cyane cyane igihe bambaye inkweto zifunze, bamwe bikabaviramo kunuka mu birenge.
Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Daily Mail, bugaragaza ko abantu bashakana bakiri mu myaka 20 bafite amahirwe yo gusinzira neza iyo batangiye kuba ibikwerere (imyaka 40), kandi ntibagire imihangayiko cyane (stress).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko Itorero ryo ku Mudugudu ryitezweho gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango no kurwanya guterwa inda kw’abangavu.
Izi mpera z’icyumweru zarimo ibikorwa byinshi by’imikino n’imyidagaduro kuburyo irinze irangira abantu bakiryohewe, ariko kandi abanyamerika bo bari mu marira kubera urupfu rw’uwahoze ari perezida wabo.
Imbwa yitwa Sully yafashaga George Hurbert Walker Bush wabaye Perezida wa 41 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yashenguwe n’urupfu rwe, aho yagaragaye iryamye iruhande rw’isanduku irimo umurambo w’uwo mugabo uherutse kwitaba Imana.
Umukecuru witwa Nyirabidahirika Rissa utuye mu Mujyi wa Muhanga, arashinja abakobwa babiri babana mu itsinda ryiyise Abanyakabera kumubangamira, ngo bashaka kumusenga nk’Imana yabo.
Umuhanzi Manowa, ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana zizwi ku izina rya "Gospel", mu ruhando rwa muzika.
Nyir’amaso yerekwa bike, ibindi akirebera. Irebere uyu muzungu wanyuzwe n’imbyino Gakondo z’Abanyarwanda, akanafata umwanya wo kwiga kuzibyina, ku buryo ubu azibyina zigata izazo.
Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko iwabo hari abashakanye bashyamirana biturutse ku bagabo bareba firime z’abakora imibonano mpuzabitsina, bashaka kuzigana ntibabyumvikaneho n’abagore babo.
Ibi bivugwa n’umuryango RWAMREK urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho abawugize batangiye gukorana n’amadini, kugira ngo ayo magambo ahabwe ibisobanure bya nyabyo.
Abanyarwanda bavuga ko ukena ufite itungo rikakugoboka. Ariko ushobora no kugira impano runaka, ikakugoboka igihe uhuye n’ikibazo runaka cy’ingorabazi.
Intumwa Gitwaza akaba Umuyobozi w’Itorero Zion Temple, akunze kuvugwaho ibintu byinshi bimwe biri byo n’ ibindi biba bigamije kumusebya, bitewe n’imibanire ye, n’abo bakorana uwo bita umurimo w’Imana.
Emmanuel Mugisha uzwi cyane ku izina rya Kibonge muri Filime y’urwenya ya Seburikoko, Ni umugabo wa Umutoni Jaqueline, nk’ uko byemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye.
Pasiteri Rutayisire Antoine yakanguriye bagenzi be b’abapasiteri ndetse n’abigisha muri rusange, kujya babanza kweza imitima yabo, bagakiranuka nabo ubwabo, mbere yo kujya kwigisha abakirisitu bashinzwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, bukomeje gusaba abaturage kwirinda kugura no kugurisha amafi mu masoko, nyuma yuko habonetse amafi menshi yapfuye mu ruzi rwa Mukungwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu , i Nyamirambo ahitwa mu Rwampara, habereye impanuka itangaje, aho imodoka yagurutse ikagwa hejuru y’igikoni cy’umuturage utuye hepfo y’Umuhanda. Ibi byatangaje benshi babonaga iyi modoka hejuru y’inzu, bakavuga batebya ko imodoka z’i Nyamirambo zisigaye zigana inyoni kuguruka.
Mu bihugu bimwe bya Afurika bizera abo bita Abavubyi, bivugwa ko bashobora kugusha imvura bakanayihagarika igihe babishakiye. Mu Rwanda naho Abavubyi barahabaga, ariko inzobere mu mateka y’u Rwanda kimwe n’abahanga mu bya siyansi bemeza ko nta muntu ufite ububasha bwo kugusha imvura. Izo nzobere zivuga ko ahubwo hari (…)
Icyeza Maria Goreti yihangiye umurimo wo gukora inigi, ibikomo n’amaherena mu masaro akuye ubumenyi kuri Interineti, none ubu uwo mwuga umwinjiriza asaga ibihumbi 200Frw ku kwezi.
Mu kigo cyagenewe ibikorwa by’imurika rishingiye ku muco kiri ahahoze hitwa Camp Kigali hatangirijwe ku mugaragaro gahunda yiswe ArtRwanda-Ubuhanzi igamije guteza imbere ubuhanzi mu rubyiruko.
Abiga mu Ishuri Rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Tumba bagaragaje igicanwa kigurwa 50Frw, gishobora guteka ibiribwa bihira amasaha abiri.
Rutikanga Ferdinand, ni we watangije umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, nk’uko adahwema kubibwira buri muntu wese baganiriye. Nubwo ntawamenya igihe yaherukiraga gukina uyu mukino kuko ageze ku myaka irenga 60 ubu, avuga ko kuri uyu wa gatanu hateganyijwe umukino wo gusezera mu Iteramakofe uzamuhuza n’Impanga ye yitwa (…)
Rurangirwa Darius uzwi ku izina ry’Ubuhanzi nka Jah Bone D ( Igufa ry’Imana), avuga ko mu buzima bwe yakuze atotezwa hamwe n’umuryango we, kuko bari Abatutsi. Mu gihe cya Jenoside yabakorerwaga mu 1994 ho, ngo iyo hataba 20.000Frw yaguzwe n’umukozi wa CICR bakoragana amugura n’abicanyi, ubu ngo ntaba akiri ku isi. (…)
Abatuye Akarere ka Nyagatare batunguwe no kubona umuntu batazi yaraye akambitse imbere y’ibiro by’akarere, bahita bahuruza abashinzwe umutekano bazwi nka DASSO.
Umunsi wo gutangaza imihigo mu turere urangwa na "stress" cyane cyane ku bayobozi batwo, ariko ugasanga n’abakozi b’uturere baba batorohewe kuko amanota atangazwa yerekana umusaruro uba waravuye mu ngufu zabo.
Mu ijoro ryo ku wa 27 Nyakanga 2018, hagaragaye ubwirakabiri budasanzwe bw’Ukwezi ku isi hose. Ubwo bwirakabiri bufatwa nk’imbonekarimwe abafotozi bo hirya no hino ku isi bari babutegereje, kugira ngo basigarane amafoto y’urwibutso. Irebere ayo mafoto maze utubwire uwaba yarahize abandi mu gufotora ubwo bwirakabiri.
Hamire Emmanuel uyobora umudugudu wa Rebero, Akagari ka Rugari, Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, yahawe impano ya Karuvati iriho ifoto ya Perezida Kagame, ashimirwa ko ayobora neza umudugudu we.